Igihugu cyanyu kirabakunda- Guv. Gatabazi abwira abitandukayije na FDLR batahutse | UMUSEKE

Igihugu cyanyu kirabakunda- Guv. Gatabazi abwira abitandukayije na FDLR batahutse

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yabwiye abanyarwanda batahutse barimo abitandukanyijwe n’imitwe yitwaje intwaro ikorere muri DRC ko igihugu cyabo cy’u Rwanda kibakunda ariko ko na bo basabwa guhinduka bya nyabyo bakagikorera.

Gatabazi aganiriza aba banyarwanda

Yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukuboza 2020 ubwo yasuraga abanyarwanda 147 barimo abahoze ari abarwanyi b’umutwe uhungabanya umutekano w’u Rwanda wa FDLR n’indi mitwe yitwara gisirikare ifite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Aba banyarwanda bagize ikiciro cya 68 batahutse, bari mu Kigo cya Mutobo mu Karere ka MusanzeDistrict bakaba bari guhabwa inyigisho zizabafasha gusubira mu buzima busanzwe nk’abana b’u Rwanda.

Yashimiye aba bafashe icyemezo kizima bakitandukanya n’imitwe yitwara gisirikare irimo uwa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi banakomeje gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati “Icyemezo mwafashe ni icy’abantu bashyira mu gaciro kandi bafite ubushake bwo kuva ibuzimu bakanya ibuntu.”

Gatabazi yabibukije ko u Rwanda rusanzwe rukunze abo rwibarutse kandi ko ruhora rwifuza ko buri wese yaba n’uwatannye, yahinduka akaza gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu cyamubyaye.

Yagize ati “Icy’ingenzi mwumve ko mwageze mu Gihugu cyanyu cy’u Rwanda kandi kibakunda. Icyo musabwa rero ni uguhinduka mukaba abantu bazima bazira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, mugafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu cyacu.”

Yababwiye ko baje basanga u Rwanda rugeze kure mu iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni 1 ndetse ikanangiza n’inkingi zose z’igihugu.

Yagize ati “Ndabasaba ko igihe muzaba mwasubiye mu miryango yanyu mugomba gushyiraho akanyu, mugakora cyane mukiteza imbere, mukanagira uruhare mu gusigasigasira ibyagezweho.”

Mu kwezi gushize k’Ugushyingo 2020, Abanyarwanda bagera mu 1 800 bari bamaze umwaka mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi bahabwa amahugurwa yo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo gutahuka, barasezerewe basubira mu miryango yabo.

Aba bantu bagizwe n’abana n’abagore, bari barimo abana barenga 400 n’abagore 1 400 bagiye batahuka kubera ibitero bagiye bagabwaho mu mashyamba bari bamazemo imyaka 26 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yababwiye ko u Rwanda ruhora rwifuza ko Umunyarwanda wese agira uburenganzira mu gihugu cye
Na bo banyuzagamo bakamubaza bimwe mu by’iterambere ry’Igihugu
Bahoze mu mitwe irimo FDLR

Photos: Twitter/Intara y’Amajyepfo

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Igihugu gikunda cyangwa cyanga gute? Igihugu ni nde? Abiyitiranya n’igihugu jye bantera ubwoba pe! Baba bumva ari bo bakwiye kugitegeka ubuziraherezo. Ni nayo mpamvu buri gihe bava ku butegetsi nabi, nk’ibyo tumaze imyaka irenga 120 tubona mu Rwanda.

    • Icyo kibazo wibaza nagisubiza mbaza kukubwira ko igihugu kirimo ibice bibiri: igihugu buri muntu abona (km² 26,338) n’ umurongo abagituye biyemeje kugenderaho ( amahame ya RPF). Utaricara mu idarasa ngo usobanukirwe ntiwabona igisubizo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *