Igihugu kizaba gifite ibyago abato nibemera kuba mu makosa y'ababanjirije- Kagame | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 5:35 07

Igihugu kizaba gifite ibyago abato nibemera kuba mu makosa y’ababanjirije- Kagame

*Ku ngamba zo kwirinda Coronavirus, Kagame avuga ko nta zikwiye gushyirwa ku ruhande

Kuri uyu wa gatanu ku masaha y’ikigoroba, Perezida Paul Kagame yayoboye inama ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi, mu butumwa yatanze yibukije abato guharanira gukora amakosa y’ababaje imbere, ngo nibemera kuyabamo igihugu kizaba gifite ibyago.

Perezida Paul Kagame asaba abato kwiga hakiri kare gukosora amakosa ababanje imbere bakoze

Kuri Facebook ye yanditse ati “Impamvu ngira ngo dukomeze tujye tuganira ibi bibazo n’aba bahari, aba batoya; nizereko byabafasha kumva ko ibihe tuganamo, igihugu, Abanyarwanda biri mu maboko yabo.

Abanyarwanda bari mu maboko yabo, igihugu cyose muri rusange kiri mu maboko yabo.

Nibatiga hakiri kare gukosora amakosa yakozwe n’ababaje imbere, ba twebwe; bakumva bayakomeje, cyangwa bakayabamo ntacyo bibatwaye, ubwo icyo gihugu kizaba gifite ibyago.”

Perezida Paul Kagame Chairman Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, yasabye Abanyarwanda kwitwararika mu kubahiriza ingamba zifatwa hagamijwe kurwanya Coronavirus.

Avuga ko iki cyorezo cyugarije Isi, kandi abahanga bataramenya neza ibyacyo bityo umuti uhari gusa ni ukubahiriza ingamba zifatwa.

Ati “Ni ukuvuga ngo ibyo dukora kugira ngo tukirinde byo bizakomeza cyangwa se bikwiye no gukomeza kurushaho.

Ni ingamba nyinshi zigenda zifatwa zizwi ntabwo ari ibintu byo gukinisha, buri munsi ababikurikiranira hafi, abashakashatsi, abahanga muri Siyansi, abahanga mu buzima, na bo ntabwo baramenya byose bijyanye n’iyi Coronavirus.

Baracyashakisha kuyimenya neza noneho bikaganisha ko hazaboneka uburyo bayirinda ku buryo bw’urukingo cyangwa se bw’umuti.”

Yasabye ko Abanyarwanda bahagarika imwe mu mugenzo iba mu muco, harimo nko guhoberana bishobora guteza ibyago byo kwandura Coronavirus.

Ati “Uburyo bwa gatatu, ni ukudakomeza umuco wacu wo guhoberana cyane ku buryo twegerana. Guhana intera, kugira ngo na byo bifashe kutegerana cyane tugahana umwanya, ibindi birimo isuku, gukaraba kenshi cyangwa se igihe cyose bibaye ngombwa, na bwo birafasha. Ibyo byose bivamo ko twirinda ariko cyane ndetse turinda abandi.”

Kuri uyu wa gatanu u Rwanda rwagize abanduye Coronavirus bashya 8, bituma umubare w’abanduye muri rusange uba 858, abamaze gukira bagera ku 398 barimo 13 bakize mu masaha 24 ashize, abakirwaye ni 458 mu gihe icyorezo cyahitanye abantu babiri.

Ku Isi Coronavirus imaze kwandura abagera kuri miliyoni 9.9 imaze guhitana abagera ku bihumbi 496, abakize COVID-19 bagera kuri miliyoni 5.3 nk’uko tubikesha urubuga worldometer.info.

Inama ya Komite Nyobozi ya RPF-Inkotanyi yahuje abanyamuryango 250 bayobora inzego zitandukanye muri uyu muryango.

Inama ya Komite Nyobozi ya RPF-Inkotanyi yarimo abagera kuri 250 bifaye bubahiriza intera hagati y’umuntu n’undi

UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Igitangaje ni uburyo « ubuntu »cyangwa ubunyamuntu umuryango/ishyaka RPFrihoza mukanwa butagaragara mubikorwa! Waba mu gihugu gifite « ubuntu » nyamara ntihashire ukwezi utumvise umuntu waburiwe irengero?! Warashwe ngo agerageza kurwanya cg gucika abamufashe?! Ubwo bumuntu ndifuza ko FPR izabusobanura neza! Ese mu Rwanda hari umutwe kabuhariwe ushinzwe gushimuta abantu kuburyo Leta byayinIye kuwurwanya!? Rwose icyo ni igitotsi mu mata muzagikuremo birababaje

  • None se buriya inyigisho ba jenerali bacu, ba Tom Ndahiro, Dusingizemungu wa Ibuka cyangwa Dr Buzimana wa CNLG bahata urubyiruko, cyane cyane urw’abacitse ku icumu rya jenoside, ikigambiriwe suko zishyirwa mu bikorwa?

  • Ababanjirije abato bakuriye mu ntambara za hato na gato, na n’uyu munsi zirahari n’ubwo zimukiye hanze y’imipaka;
    Abenshi mu basheshe akanguhe bakuriye mu nyigisho z’ivanguramoko, inzangano n’inzigo, na n’uyu munsi hari ibitangazamakuru n’imbwirwaruhame bibyigisha ku mugaragaro.
    The more we change, the more we have the same woes.

  • Hari ibintu Prezida wacu avuga, wabigereranya n’ukuri kw’ibibera mu gihugu umunsi ku wundi, ukibaza niba ufite amatwi yumva neza, cyangwa amaso abona neza.

  • Ubutumwa bw’urwango no kwibasira abantu bunyuzwa mu itangazamakuru cyangwa mu mbwirwaruhame za politiki, kandi ababikora ntihagire ingaruka bibagiraho, jye mbona ari signals mbi cyane zihabwa urubyiruko. Birabe ibyuya…

  • Ikibazo gikomeye cyane, ni ukumenya neza igifatwa nk’ikosa abato badakwiye kuzakora, n’igifatwa nk’indangagaciro nzima bagomba kubumbatira. Jye birancanga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *