Igisupusupu aragarutse…Azanye iyo yise ‘Isubireho’ agiramo ati “…ikibuno arakinyonga…” - UMUSEKE
  • 04/06/2020 11:29 38

Igisupusupu aragarutse…Azanye iyo yise ‘Isubireho’ agiramo ati “…ikibuno arakinyonga…”

Nsengiyumva Francois wamenyekanye nka Igisupusupu yateguje abakunzi be ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Isubireho’ aririmbamo uwitwa Mukamana ngo “…Ikibuno arakinyonga.”

Nsengiyumva wamamaye nka Igisupusupu aragarutse

Isubireho ni indirimbo na yo irimo inanga y’Umuduri, Nsengiyumva aririmbamo umukobwa witwa Mukamana amusaba kwisubiraho bitewe n’ibikorwa bye bibi.

Agira ati “Mukamana yaramanutse, Mukamana yaragiye amakorosi aramugonga, yiboneye ifaranga yebaba imbabura,…Mukamana arakinyonga, ikibuno arakinyonga.”

Iyi ndirimbo ntitandukanye n’izindi uyu muhanzi yagiye akora mu micurangiye yazo kuko nayo yakoresheje igikoresho asanzwe akoreha cya Kinyarwanda (Umuduri)

Nsengiyumva Francois ni umwe mu bahanzi bahiriwe cyane n’umwaka wa 2019 kuko indirimbo zose yasohoye zakunzwe cyane zikamuhesha amahirwe yo gutumirwa mu bitaramo bikomeye no  kwamamaza, ibintu byamwinjirije amafaranga menshi.

Iyi ni indirimbo agiye gushyira hanze izaba ari iya gatanu  kuva yatangira umuziki mu mpera z’umwaka wa 2018.  Izabanje zirimo “Mariya Jeanne” benshi bita “Igisupusupu”, “Icange” , “Rwagitima” na“Uzaze Urebe u Rwanda”.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Biriya bamushyizeho rwose baramuhemukiye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *