Igitekerezo: Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda rirasuzugurwa, hakorwa iki? - UMUSEKE
  • 01/06/2020 3:23 39

Igitekerezo: Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda rirasuzugurwa, hakorwa iki?

Iyi nyandiko ni IGITEKEREZO cya René Lambert MUHIRE, Umunyamakuru wigenga, ufite uburambe bw’imyaka icyenda. Yakoreye ibitangazamakuru birimo Radio Salus, RadioTV10, na TV Isango Star. Inkuru ye ya mbere nk’Umunyamakuru, yatambutse mu 2011, ku rubuga Umuseke.com.

Kuri uyu munsi Mpuzamahanga w’Umurimo nifuje kubasangiza uko mbona iterambere ry’umurimo mu Rwanda n’ibibangamiye abawukora nshingiye ku iyubahirizwa ry’Itegeko ry’Umurimo tugenderaho mu Rwanda.

Nzi ko ikintu kitwa Itegeko mu Rwanda ari ntayegayezwa. Kurenga ku itegeko iryo ari ryo ryose mu Rwanda bijyana n’ibihano kandi bikomeye. Ibi buri Munyarwanda arabizi ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko yewe n’amahanga menshi arabizi. Ariko hari itegeko rimwe mu Rwanda ryasuzuguwe, nako ryahonyowe bikomeye, ndetse bisa nk’aho nta n’umuntu ufite inshingano ryo kurirengera. Iryo ni ITEGEKO RIGENGA UMURIMO MU RWANDA ryashyizweho mu mwaka wa 2009 ndetse rivugururwa muri Nzeri 2018 (igihe ryasohokeye mu Igazeti ya Leta).

Uyu munsi, ubaruye abakozi bose bakora mu bigo byigenga, ushobora gusanga abafite amasezerano y’akazi batageze kuri 30% niba ntavuze benshi (kuko nta bushakashatsi nakoze, ariko ngendeye ku igereranya nakoze mu bigo bitatu byigenga nakozemo). Uyu munsi mu bigo byigenga ushobora gusanga ahantu umukozi ashobora kubona umushahara we w’ukwezi ku gihe ari mbarwa kuko hari henshi usanga abantu bahembwa rimwe mu gihembwe (abakorera ibigo byigenga biciriritse muzabibare neza muzasanga mu mezi atatu muhembwamo rimwe cyangwa kabiri).

Mu bigo byigenga hano mu Rwanda ushobora gusanga amasezerano y’akazi abayafite batarenze 30% nk’uko nabivuze haruguru na bwo kandi ayo masezerano akenshi aba ari baringa kuko atubahirizwa na gato. Kugirango uzabone ikigo kigenga mu Rwanda (usibye amasosiyete manini cyane) cyishyurira abakozi bacyo ubwiteganyirize bw’abakozi biragoye, n’aho babemereye kubwishyura barababeshya kuko bagiye kugenzura muri RSSB basanga mu myaka yose bamaze baratangiwe rimwe cyangwa kabiri gusa, aho bagerageje na bo baba bafite ibirarane by’amezi menshi. (Sinirengagije aho nasomye RSSB itangaza ko abikorera bageze ku kigero cya 70% mu kwishingira abakozi. Nubwo iri janisha ntaryemera, ariko rinabaye ukuri 30% isigaye na yo yaba ari nini cyane).

Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwinshi mu bigo rukoramo rwabaye “Inkoreragukinduka” kuko usanga abantu batagira amasaha y’akazi. Ni ugukora kugera igihe abantu benze gushiramo umwuka, nta kiruhuko nta no kwishyurwa amasaha y’ikirenga, yewe hamwe na hamwe n’urwaye atinya kubivuga ngo atirukanwa.

Itegeko ry’umurimo riteganya ko ikigo kigomba guha abakozi ubwishingizi bwo kwivuza bucyoroheye ariko aho maze gukora hose nta na Mutuelle de Santé nabonye batangira abakozi.

Nigeze gukusanya ibitekerezo, ku Munsi w’Umurimo nk’uyu, mbaza abakozi mu bigo byigenga cyane cyane iby’ubucuruzi bitari binini cyane, niba bazi ko bemerewe konji nk’abandi bakozi, niba bazi ko bemerewe ikiruhuko cy’umwaka nk’abandi bakozi, n’ibindi; benshi bambwiye ko ntabyo bazi nta n’ibyo batekereza. Ikibabaje, harimo abagore babiri nabajije nti “uzi ko iyo ubyaye uba wemerewe ikiruhuko cy’amezi atatu?” Bombi bansubije ko n’iyo umukoresha yakibaha batacyemera kuko batizera ko bagaruka ngo ako kazi basange kagihari.

Hejuru y’ibyo byose, nta mukozi n’umwe ushobora gukopfora asaba iyubahirizwa ry’uburenganzira yemererwa n’amategeko kuko biba byoroshye ko bamubwira bati niba bikunaniye igendere abakozi ntibabuze, kandi ibyo birumvikana kuko hanze aha abashomeri bakeneye akazi barahari.

Ibi biratera ikibazo kimeze gutya: Abantu badafite akazi bararize barahogoye; hanyuma bareba abazinduka bagenda bakagirango bo bagiye mu kazi kandi bamwe na bamwe baba bagiye mu “gisa n’uburetwa”. Ugasanga umuntu araho arakora ariko nta kintu na kimwe ashobora kwigezaho ahubwo yirirwa ashwana n’umuryango we umushinja kutawufasha. Abasore basaziye mu bugaragu atari uko badashaka kubaka ingo, ahubwo ari uko nta kizere cyo kuzitunga bafite.

Njye rero mbona dufite ibyiciro bibiri by’abashomeri kandi bombi bisa n’aho badafite kirengera: Abashomeri badafite akazi, n’abashomeri bari mu kazi mu bigo bimwe na bimwe byigenga.

Hanyuma rero nkibaza nti: Niba Minisiterei ishinzwe Abakozi ba Leta n’Umurimo idashoboye kurinda iyubahirizwa rya rimwe mu mategeko make cyane ari mu nshingano zabo, ubundi bareberera nde ko Leta abakozi bayo basanzwe bameze neza, ndetse n’amategeko abagenga arinzwe? (Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ntako itagira ngo ibarengere).

Njya numva ngo buri karere kagira umugenzuzi w’umurimo. Mu gihe nari nkiri mu barengerwa n’iri tegeko, mu bigo byigenga nakozemo, inshuro imwe gusa ni yo nabonye Umugenzuzi w’Umurimo aza mu kigo nakoreraga, ariko uko yahinjiye kimeze ni na ko yagisize kimeze, ni na ko cyakomeje kumera. Mu by’ukuri bisa nk’aho iri tegeko ry’umurimo ryubahirizwa n’ubishatse ku buryo ku bakozi benshi bumva ko guhabwa uburenganzira bemererwa n’iri tegeko ari impuhwe z’abakoresha.

Hanyuma tukavuga ngo Urubyiruko (ari na rwo rwiganje muri iyo mirimo navuze) ni imbaraga z’igihugu kandi zubaka. Ni ukuri umuntu ubayeho gutyo nta mbaraga zubaka igihugu yagira.

Njya mbona urubyiruko, abagabo batunze ingo, abasaza barimo n’abigeze kurwanira igihugu, ubu bakora umurimo wo gucunga umutekano mu bigo byigenga, bahora barira basaba ubuvugizi mu bitangazamakuru ngo barebe byibura ko bahembwa ukwezi kumwe ngo batunge imiryango yabo kuko usanga bamaze kwamburwa amezi menshi, abakorera kompanyi zikora amasuku, abakorera inganda zimwe na zimwe n’abandi benshi ntarondora; aha nirinze kuvuga Abanyamakuru mu bitangazamakuru byigenga birimo n’ibyo dufata nk’ibikomeye;…basa nk’abatagira kirengera mu kazi kandi batanatinyuka kuzamura ijwi ryabo basaba kurengerwa kubera gutinya ingaruka zo guhara ako kazi.

Amasendika (Syndicats) y’Abakozi yo rwose, nta mumaro wayo ugaragara mbona kuko igihe syndicats zimwe zimaze zakabaye zaragize uruhare mu kuzana impinduka nziza. Gusa aha sinakwirengagiza uruhare rwa zimwe zagerageje navuga nka syndicat y’abarimu n’izindi nke.

N’ubu mpora nibaza impamvu ntarumva ngo ikigo iki n’iki cyahanwe mu buryo ubu n’ubu kubera kutubahiriza ingingo runaka z’itegeko rigenga umurimo, nyamara igihe cy’umusoro itangazo n’ingufuri byo gufungira abantu biba biri hafi aho.

None rero ba Nyakubahwa; by’Umwihariko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Badepite namwe Basenateri mureberera Abanyarwanda, Baminisitiri mugize Guverinoma, Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta; mushishoze kuri iki kibazo kuko bisa nk’aho ntawe ukizi, cyangwa se ntawe usesengura ingaruka zacyo ku iterambere ry’igihugu. Ntacyo “Private Sector” (PSF) yaba imariye igihugu igihe cyose ari iyo konka imbaraga z’abo ikoresha aho kubafasha guhindura imibereho.

Sinzi wenda niba impamvu uru rwego rw’abikorera rudashyirwaho imbaraga n’ibihano ngo rwubahirize amategeko, ari ugutinya guhungabanya inkomoko y’imisoro y’igihugu, ariko nyamara ibi binagira ingaruka ku mikururire ya Kompanyi nyinshi kuko zikoresha abakozi batishimye na zo bakaziha umusaruro udashimishije; aka ya mvugo ngo umbeshya ko umpemba nanjye nkakubeshya ko ngukorera.

Murakoze mbifurije umunsi mwiza w’Umurimo.

Iki ni igitekerezo cyanjye bwite nka René Lambert Muhire

11 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Niba uburenganzira bw’ikiremwamuntu busuzugurwa se urumva itegeko rigena umurimo ryakubahwa gute? Umurimo harimo umukozi n’umukoresha kandi bose bagombye kugengwa nitegeko. Iryo rirahari kandi ryanditse neza gusa twe twahisemo kujya turyica iyo ritubangamiye mubyo twifuza.Urugero Kangondo II. Nta munyamategeko numwe kwisi utazakubwira ko bariya bantu barenganye ariko se twabikoraho iki? Umbaze nanjye nkubaze.

  • Lambert uzavuga uzaruhe;umukozi amara imyaka asaba conge bakayimwima amaze imyaka ine barangiza bakamuha conge y:iminsi mirongo ine (40 days) igihugu kiri muri confinement ya Covid-19 nabwo bakabimwohereteza kuri wathsap ibintu nano ubwabo baziko bitemewe namategeko

  • Wenda ubwo ari umunyamakuru utinyutse kuvuga bari bugerageze ku byumva. Nagirango iki kibazo kizagaruke mu nama itaha y’UMUSHYIKIRANO kuko mbana hafatirwamo ibyemezo bikomeye kandi bigakurikizwa. Ni ikibazo gikomeye haba kuri uwo mukozi cg umukoresha, cg se no kuri LETA UBWAYO , tutibagiwe n’ubukungu bw’igihugu. Ese kutaryubahiriza kandi LETA ibizi neza kandi ibibibona n’ukubera iki? Ese Leta itinya guhungabanya izo za Company kubera koko imisoro? Ese koko iki kibazo twaba twibira ko kizwi kandi wenda kitarai kizwi? Aha nanone twaba tuvuze ko LETA idakurikira ibibera mu gihugu. Nabyo byaba ari akaga. Muri make ikibazo kirazwi, hariho kucyirengagiza. Wenda baragira bati, umukoresha natanga aya RSSB, ntari bubone ayo asorera RRA. Ariko aha twaba dusa nkaho dushyigikiye za COMPANY mu byukuri zisa nkaho zitariho. Niba udashobora kubahiriza amategeko agenga abakozi mu Rwanda LETA yashyizeho, ubwo se uri ikigo NYABAKI? IBINTU NI 2. LETA ni ikurikize amategeko yishyiriyeho, ibigo bishoboye bikore, ibidashoboye , nakwita byabaringa biveho, ibisigaye bicuruze by’unguka kuko abadashoboye babibangamiraga bavuye munzira. Cyangwase, ITEGEKO BAVUGE KO HARI ABO RITAREBA, HAZEMO IBYICIRO.

    AKABARI karafungura, abakozi bakaza bagahabwa akazi, nyiri akabari mu bakozi 15, agafatamo 4 gusa akaba aribo arihirira TPR na RSSB; Abandi bakaba ari baringa. Ibya konji byo ntubizane. Ntibibaho. Kurwa ukavuzwa, wapi, n’umukoresha ubikoze barayamukata iyo akize akagaruka mukazi. BREF, dufite mu gihugu Company zidashinga, bityo RDB ikabara ko ifite ibihumbi n’ibihumbi by’ibigo kandi ari ukwigiza umurongo gusa. HANYUMA HARI NI IKINDI UMWANDITSI ATAVUZE. Itegekonshiga ko Riteganya urukiko rw’ihariye rw’UMURIMO, RWAHEZEHE BANYAKUBAHWA BADEPITE INTEKO ZOMBI? Ni amikoro y’igihugu, cg n’uko na LETA nayo irebwa n’uru RUKIKO?

  • Itegeko ryubahirizwa mu Rwanda ni irihe? Ni itegeko nshinga ryavugururuwe inshuro zirenze icumi mu myaka 20 ishize? Ni iry’ubutaka no kwimura abantu mu nyungu rusange? Ni iryo gufunga no gufungura abantu by’agateganyo? Ni irivanaho igihano cyo kwicwa? Ni irigena inshingano z’Inteko Ishinga Amategeko? Ni iry’itangazamakuru? Ni irihe?

  • Mugarure CESTRAR ariko itari ya rureshwa. Erega burya hari ibintu u Rwanda twari tumaze kugeraho mais qui ont été confisqués.Amategeko arengera umukozi ni kimwe muribyo.

  • umva ibyo uvuga wowe nibike wabonye muzanyarukire igitwe murebe ukuntu URAYENEZA yatwishe njye nkora muri kaminuza ye adufitiye ibirarane byamezi 20 ariko ntiwatinyuka kuvuga kuko uhita witwa umugambanyi ukieukanwa Kandi ukagenda atanakwishyuye, ubu hari benshi yiruka nye kuko babajije ikibazo cyo kudahembwa, ikibabaje nuko ushinzwe umurimo mukarere karuhango ntacyo akora ngo duhabwe ibyo birarane Kandi tuba twabimubwiye. ikindi kibabaje nuko inzego zose za leta uhereye kuri mayor baba babizi ariko kuko nyirikigo abaha amafaranga iyo ubajije uburenganzira bwawe ahubwo nibo baguteranya kuri Gerard sitwe gusa kuko ari abakora kubitaro ntawuvuga, abakora muri ESAPAG nabo abafitiye ibirarane bya amezi 8,mukuri twese twapfuye duhagaze uvuze niwe uhinduka icyaha nkuko mwagiye mubona abakozi ashyira mubitangazamakuru ngo barananiranye Kandi aruko bavuze. ikiruzo ubuyobozi nibudutabare kuko ubu abonye noneho igituma aduhagarika narangiza ntaduhe nibirarane byacu.muzaba mukoze

  • Mutavuga,amasendika avugira abakozi MIFOTRA irayitambika ku bwumvikane n’abakoresha bagategeka abakozi kujya muri imaze imyaniko itavugira abakozi.Muzabaze uko byagenze mu matora y’intumwa z’abakozi cg muzabaze mu bucukuzi Nyakabingo.

  • nimwicecekere cyndicat zabakozi ntizivuga,mwe mwigeze mubona umukoresha ujya guhemba ngo agiye kugabanya umushahara mo kabiri abakozi batabizi? yitwaje igihe turimo? yaba uwakoze iminsi 30/30 yaba uwazaga icyumweru agasiba ikindi?leta nidufashe igenzure ibigo byigenga muri iki gihe kuko barimo gukora ibitabaho mugihe leta yo Irimo gufasha abakozi bayo.

  • Mubisanzwe,abakozi kenshi bahura n’ingorane,ni abakozi twakwita ko Ari bato.Gusa n’ubwo Muhire yakunze gutunga agatoki ibigo byigenga,ariko hari n’ibya Leta nabyo wagirango iryo tegeko ntibireba kuko usanga bakoresha abakozi,badateganyirizwa(RSSB)badahabwa congé ndetse no guhemba bakaba badashobora guhembera igihe nagato.
    Gusa n’ubwo bimeze bityo,Hari ibigo bimwe nabimwe byigenga bigerageza kubahiriza uburenganzira bw’abakozi.Nk’urugero ugiye mukigo cyitwa SORWATHE LTD giherereye mu majyaruguru,uzasanga abakozi naho nagiye contract,kuva ku mukozi mukuru kugera ku muto(umusoromyi w’icyayi)Kandi ibigenwa n’itegeko rigenga umurimo babyubahiriza,ndetse bakaba bamaze no gusinya amasezerano rusange y’umurimo inshuro irenze imwe.Urundi rugero ni koperative y’abahinzi b’icyayi yitwa Assopthé nayo iri mumajyaruguru naho bagerageza gukurikiza bimwe mubigize itegeko ryavuzwe haruguru.Nkaba nsanga rero ibyo bigo ntanzeho ingero,abandi ba bisura bakareba uko bikora noneho n’abandi bakagerageza kubyigana.Minisiteri rero,ifite n’akazi kenshi ko gushyiraho amateka aherekeza iryo tegeko nk’urugero navuga nk’iteka rigenga umushahara fatizo,ukavanwa ku mafatanga100 yo muri za1980,ukajyana n’igihe tugezemo,n’ubwo tutakwirengagiza ko ubu n’igihugu cyugarijwe n’ingaruka za Covid 19.
    Twavuga byinshi kuko bihari, reka tube turekeye aho,ubwo abo bireba bazagira icyo babikoraho kuko simpamya ko nabo bibashimisha.
    Murakoze

  • Umuseke mwakoze cyane kandi mbashimira ko mugerageza kuzamura ijwi ry’abadafite ijwi(Voice of the voiceless), undi mwihariko wanyu ni mugerageza kutaniga ibitekerezo by’abasomyi.
    Ndashimira cyane Lambert MUHIRE, iyi nyandiko ni nziza cyane gusa namwisabira ko akora ubucukumbuzi bufatika ku ishusho y’umurimo mu Rwanda. Umwanditsi yibanze cyane ku mategeko yakabaye arengera abakozi (Abagize amahirwe yo kukajyamo) ndetse nasanze koko nk’uko abigaragaza hari abachomeur benshi bari mu kazi ariko ikindi ukwiye kuzasesengura byimbitse ni uburyo bwo kwinjira muri ako kazi.

    U Rwanda ni i gihugu kiza cyane,cyakoze byinshi by’indashyikirwa ndetse kiriyubaka mu mpande hafi ya zose,n’ibitaragerwaho ubona ko hari ubushake n’imigambi yo kubigeraho.Njya nibaza icyabuze rero iyo mbona uburyo urwego rw’umurimo ruhagaze mu Rwanda.Biteye agahinda rwose.

    Ababizi wenda barabizi ariko muzitegereze murebe uburyo recruitment ikorwa,ahenshi byitwa ko ikurikiza procedures ariko mu by’ukuri hari indi procedure itazwi ikurikizwa ari na yo idindiza ibintu buri munsi. Hanze aha ntushobora kugira intambwe utera udafite umuntu runaka ukomeye ugushyigikiye, ese ibi byo bizarangira ryali? ugize ngo ukagezemo, ukagakorera ku nkeke.

    Hariho n’ibigo bindi, bishyiraho amatangazo y’akazi ndetse rwose bakanakoresha ibizamini ariko ugategereza ko nibura umenyesha ko watsinzwe cyangwa watsinze ugaheba. Kenshi hari scenarios ziba zihari n’aho kubona akazi binyuze mu mucyo birasa n’inzozi.

    Mbona ba nyirakazi ( Public and Private Sector) bikwiriye ko bajya baha akazi uwo indagu zabo ziba zereye kuko n’ubundi ukuri kw’ibizamini gusuzugurwa kenshi.

  • Ni byo harimo ibitanoze. Nko muri Leta harimo ba victimes ba reformes benshi bavanwa mu kazi mu buryo budasobanutse, hari n’abandi bakagumamo ariko ukamara imyaka 10 uri ku mushahara umwe.
    I bi bintu bikwiye kwigwaho neza

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *