Igiterane “Rwandan Christian Convention’’ gihuza Abanyarwanda bo mu mahanga kiragarutse Live | UMUSEKE

Igiterane “Rwandan Christian Convention’’ gihuza Abanyarwanda bo mu mahanga kiragarutse Live

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abanyarwanda baba mu mahanga bagiye guhurira mu giterane “Rwandan Christian Convention’’ gitegurwa hagamijwe kunga ubumwe bw’abenegihugu binyuze mu matorero babarizwamo, kizaba ku nshuro ya 7.

Igiterane giteganyijwe kuva tariki 3-5 Nzeri 2021

Iki giterane giteganyijwe kuva tariki 3 – 5 Nzeri 2021, kizabera mu Mujyi wa South Bend muri Leta ya Indiana, muri America. Cyatumiwemo abarimo Bishop John Rucyahana na Pasiteri Antoine Rutayisire bazaba babwiriza ndetse na Midwest Worshippers izasusurutsa abazaba bakurikiye.

Bitandukanye n’umwaka ushize, aba bavugabutumwa bagitumiwemo bazaba bari muri America kuko abazacyitabira bazahurira hamwe nubwo ingamba zo kurwanya Coronavirus zigikomeje kubahirizwa.

Iki giterane cy’uyu mwaka gifite insanganyamatsiko igira iti ‘‘Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa kuko utejejwe atazabona Umwami Imana. [Abaheburayo 12:14].’’

Buri mwaka Abanyarwanda baba mu mahanga bahurira muri America muri “Rwandan Christian Convention’’, igiterane gifite intego yo gushima Imana no kurebera hamwe imishinga y’iterambere, Abakirisitu bagiramo uruhare.

“Rwandan Christian Convention’’ yatangiye kuba mu 2015. Yanyuze mu Mijyi itandukanye irimo Chicago muri Leta ya Illinois, Dallas muri Texas, Dayton muri Ohio, Washington na Phoenix muri Arizona.

Iki giterane cyibutsa Abanyarwanda kumenya agaciro kabo no kwishimira abo bari bo. Amatorero n’amadini asabwa gusenyera umugozi umwe gukomeza gukunda u Rwanda.

Rwandan Christian Coalition si itorero ahubwo ni ihuriro rigamije guhuza Abanyarwanda bateranira mu matorero atandukanye bakagirana ubumwe n’urukundo, bijyana no kwibuka aho bavuye.

RCC yatangiriye muri America yananyuze muri Canada i Toronto mu 2018; intego ifite ni ukugera ku Isi hose ahari Abanyarwanda b’Abakirisitu mu matorero atandukanye. Haratekerezwa kugana by’umwihariko mu Bubiligi, Australia n’ahandi i Burayi.

Igiterane uyu mwaka kizanyura na live kuri YouTube ya Rwanda Christian Coalition ndetse na Facebook page.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Igitekerezo cyo kugira UBUMWE ni cyiza cyane.Ariko se Ubumwe bwagerwaho binyuze mu biterane by’amadini?Kuva na mbere ya 1994,amadini yakoreshaga ibiterane byinshi.Ariko ntacyo byatanze.Ntibyabujije intambara na genocide kuba.Mu gihe Yezu yavuze ko abakristu nyakuli barangwa n’uko bakundana.Ntibicane kandi ntibarwane.Niba amadini ashaka guhindura abantu,agomba guhindura imikorere.Ntashyire imbere amafaranga kandi ntiyivange muli politike. Abayoboke bayo bose,bakiga bible,ikabahindura abantu beza,bajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi ku buntu,nkuko Yezu n’Abigishwa be bose babigenzaga.Nibwo hazabaho Ubumwe.Kuva muli 1994,amadini aracyali yayandi.Ntabwo ahindura abantu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *