Ijambo ‘Jihadi’ ryitiriwe Intambara Ntagatifu, risobanura iki, ryageze mu Rwanda ryari? | UMUSEKE

Ijambo ‘Jihadi’ ryitiriwe Intambara Ntagatifu, risobanura iki, ryageze mu Rwanda ryari?

Inyandiko ya Dr MUNYANSANGA Olivier/Umwarimu muri PIASS

Ubusanzwe Ijambo Jihadi ntaho rihuriye n’Intambara Ntagatifu nk’uko benshi babikeka. Hari n’abantu benshi bitwa izina Jihadi. Ni ijambo rituruka ku nshinga Jahada isobanura kwibabaza cyangwa kwifata.

Abantu benshi batari abasilamu n’ibinyamakuru bimwe na bimwe byagiye bijya impaka kuri Jihadi ndetse iryo jambo rigasobanurwa ukutariko bigatuma abantu barifata cyangwa baryumva nabi, akenshi rikitirirwa abahezanguni ndetse n’abakora ibikorwa by’iterabwoba.

Mu mwimerere waryo, ijambo Jihadi risobanurwa kwitaangira, kwihanganira ububabare ugatera intambwe imbere, ukarwana unesha kamere n’irari ryawe ugakora  ibiboneye.

Izi ndangagaciro zafashije cyane abayoboke bamwe na bamwe b’idini ya Isilamu mu kwiteza imbere mu mibereho yabo ya  buri munsi.

Hagati y’umwaka wa 610 na 622 ijambo Jihadi ryasobanuraga intambara ibera mu mutima w’umuntu kugira ngo unesheshe ikibi icyiza. Nyuma ni bwo abantu bamwe iryo jambo baryitiranyije n’intambara ntagatifu yo kwirengera no kwirwanaho.

Intumwa Muhamadi nyuma y’urugamba rwari rukomeye yabwiye abo bari kumwe ati “Twavuye muri Jihadi ntoya (al-jihad al-asghar) twasubiye muri jihadi nini.” Abantu baramubaza bati “Jihadi nini (al-jihad al-akbar) ni iki?” Arabasubiza ati “Ni intambara ugomba gutsindira mu mutima wawe urwanya sekibi.”

Ingengabitekerezo ya Sufism yatangiye mu kinyenjana cya 8 n’icya 9, ishyira imbere cyane iyi Jihadi nini nk’intambara y’umwimerere ibera imbere mu mutima  w’umuntu, akibabaza arwanya za kamere n’ibitero by’ibishuko bya buri munsi biza bimuzaho.

Amateka atubwira ko abasilamu mu Rwanda bo hambere y’umwaka 1980 bari bafite uyu muco w’abasufi.

Ijambo jihadi ryumvikanye cyane mu Rwanda mu mwaka 1913 ubwo hubakwaga umusigiti w’i Nyarugenge, Umupadiri wera Charles Marie-François Lecoindre yawinjiyemo atakuyemo inkweto, abasilamu bose bari bawurimo batera hejuru cyane barakaye bagira bati “jihadi! Jihadi! Jihadi!”

Abayobozi b’Abanyarwanda n’Abadage b’icyo gihe bategetse Padiri Lecoindre gusaba imbabazi kugira ngo bahoshe ubwo burakari bw’abasilamu.

Nyuma mu mwaka wi 1938 abasilamu bose basabwe kuva mu mujyi bajyanwa gutura i Nyamirambo, rimwe na rimwe kugira ngo bagaruke i Nyarugenge bagombaga kwerekana uruhushya rwanditse.

Dr MUNYANSANGA Olivier/Umwarimu muri PIASS

 

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ijambo JIHAD ryafashe ubusobanuro bw’intambara ntagatifu Abaslamu barwana.Ikibihamya nuko Abaslamu barwana,iyo barashe umuntu baravuga ngo “Alahu Akhbar”.Baba bashimira Imana yabo,ALLAH yuko bishe umuntu.Mujya mubibona kuli TV,mu ntambara nyinshi Abaslamu barwana.Ariko tugomba kumenya ko nta ntambara ntagatifu ibaho.Ahubwo abantu bumvira Imana by’ukuri,bumvira itegeko ry’Imana ritubuza Kwica no Kurwana.Imana ubwayo ivuga ko yanga abantu bose bamena amaraso.Ndetse Yezu yavuze ko abantu bose barwana bazicwa ku munsi wa nyuma.Bible ivuga ko abantu barwana ari abana ba Gahini.Abantu bumvira Imana,barangwa n’amahoro,ndetse Yesu yabasabye no gukunda abanzi babo.Bene abo,nibo bazarokoka umunsi w’imperuka,bagahembwa kubaho iteka muli paradizo.Ndetse n’abapfuye barumviraga Imana,bazazuka kuli uwo munsi.Niho batandukaniye n’abandi bantu batuye isi.

  • ntacyo mbonye muri iyi nkuru, jihadi irazwi kurusha uko uyu ashaka kubitwumvisha. Ese ubwo abo basilamu basakuzaga barakariye ubakandagiriye mu musigiti yambaye inkweto ngo Jihadi, Jihadi, Jihadi, kandi yongeyeho ngo barakaye, ubwo icyo barimo gusobanura cyangwa bari bagamije ni ukumubwira ngo kwibabaza, kwibabaza, kwibabaza !? Jihadi yasobanurwa n’abahuye nayo, uyu we arayobya uburari ngo nitwumva abavuga ko bari muri Jihadi ino mu Rwanda, tuzabifate nk’abari mu masengesho!

    • Urakoze Dr,
      Ukuniko bimeze, icyakora abakristo siko babyumva. Ndetse n’abasilamu bamwe siko babyumva, buriwese agerageza kubiha ubusobanuro akurikije uko abyumva.
      Ariko ibyo Dr Olivier avuga Niko kuri, kwabashakashatsi.

      Ahubwo azadukorere kucyitwa “common word you and us.

  • Dr. Olivier arakoze kudufasha gusobanukirwa. Kuko abenshi siko twumvaga Jihadi. Ibi bimpaye isomo kuba ijambo ryakoreshwa nabantu benshi ntibivuzeko Nazi icyo risobanura. Igisubizo nyacyo ni ugusoma ibitabo cyane no kubaza abahanga babifitiye impamyabumenyi. Murakoze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *