Ikiganiro na Oda Paccy wifuza gufasha abandi bakobwa bafite impano yo kuririmba - UMUSEKE
  • 05/06/2020 7:14 41

Ikiganiro na Oda Paccy wifuza gufasha abandi bakobwa bafite impano yo kuririmba

Uzamberumwana Oda Pacifique uzwi  Oda Paccy ni umuhanzi kazi nyarwanda ubifatanya no gushabika mu muziki muri Label ya Ladies Empire anabereye umuyobozi. Aganira n’umuseke yavuze ko  umuziki wamugejeje kuri byinshi bityo akaba yifuza kuzamura n’abandi bakobwa bafite impano yo kuririmba.

Oda Paccy ngo arifuza gufasha abakobwa bagenzi be bafite impano yo kuririmba

Uzamberumwana Oda Paccy imfura mu muryango w’abana babiri akaba umubyeyi w’umwana umwe, yinjiye mu muziki byeruye muri 2009 ahita ashyira hanze indirimbo yise Ese Nzapfa yanamufashije kumenyekana

Ati “Usibye iriya ndirimbo navuga ko n’indi nise ‘miss president’ ari yo yamfashije kwisobanukirwa  ndetse nzahora nyubaha cyane, yatumye nibuka ko ndi umugore ushobora kurwanirira igihugu bibaye ngombwa.”

Oda Paccy yemeza ko yakoze injyana ya Hip Hop kuko ari injyana idakorwa cyane n’igitsinagore.

Ati “Burya Hip Hop si injyana nakoze mbere y’izindi zose kuko na  mbere y’uko menyekana mu muziki nabanje kujya nandika indirimbo ziri mu mujyo wa RnB ariko navuga ko nakoze Hip Hop kuko yari injyana idakorwa cyane n’igitsina gore mu Rwanda.”

Akomeza avuga ko umuziki wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umwari n’umutegarugori mu Rwanda.

Ati “Umuziki navuga ko ari uruvugiro ndetse ni ahantu haca ubutumwa bwibutsa abagore gukomera kandi ko bashoboye ndetse ko nta kintu na kimwe kidashoboka kuri bo. Umuziki kandi wibutsa ko abagore ari abantu bagaciro.”

Oda Paccy avuga ko ibyo amaze kugeraho mu muziki byamuhaye igitekerezo cyo  gufasha abakobwa bagenzi be abicishije muri Label ya Ladies Empire abereye umuyobozi.

Ngo ubu bufasha azabutanga abinyujije muri Label ye Ladies Empire yateguye amarushanwa yo gushaka abakobwa bafite impano mu muziki.

Avuga ko umukobwa ushaka kwinjira muri aya marushanwa azifata amashusho atarengeje umunota arimo kuririmba akayohereza kuri whatsapp y’iriya Label n’imyirondoro ye ubundi bagasuzuma niba afite impano ikwiye gushyigikirwa.

Aya marushanwa yatangiye ku wa wa 18 Werurwe kugeza ku wa 5 Mata 2020.

Avuga ko iyo ataza gukora umuziki yari gukora ibifite aho bihuriye n’ikoranabuhanga cyane mu gice cya ‘Programming’.

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *