Ikiganiro n'abana bo ku muhanda cyamuhaye inganzo- Ben Nganji mu ndirimbo 'Struggle' | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:19 48

Ikiganiro n’abana bo ku muhanda cyamuhaye inganzo- Ben Nganji mu ndirimbo ‘Struggle’

Bisangwa Nganji Benjamin wamenyekanye nka Ben Nganji yasohoye indirimbo nshya yise ‘Struggle’ avugamo ubuzima bw’abana bo mu muhanda babayemo bushobora kubashora mu bishuko byatuma ubuzima bwabo burangirira aho, agira icyo asaba leta. Igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyashibutse mu kiganiro yagiranye na bariya bana.

Ben Nganji ngo inganzo yayikuye ku kiganiro yagiranye n’abana bo ku muhanda

Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Reggae, Ben Nganji atangamo urugero rugaragaza uko ibyihebe byashimuse aba bana bikabigisha kwiba, kwica no gusahura, ariko umwe akabyanga nubwo nta mahitamo yari afite. Akababwira ko adashobora kubikora.

Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke, yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyavuye mu kiganiro n’abana bo mu muhanda bamubwira ubuzima babayemo bituma yumva yabikoraho indirimbo.

Ati “Bambwiye amayeri bakoresha ngo babone amaramuko, bamwe bambwiye ko bashobora guhemuka ariko ntibicwe n’inzara. Bariho  mu buzima  batahisemo, mbona nubwo tubanyuraho ntitubyiteho ariko ni ikibazo kitureba twese.”

Avuga ko nyuma yo kuganira na bariya bana yahise yumva yagaragaza ubu buzima abicishije mu ndirimbo.

Ati “Nashatse no kugaragaza ko kugera kure kubi, cyangwa kubaho ubuzima bubi bitavuga kwishora  mu byaha. Muri ndirimbo nagaragaje Umwana washorwaga mu bugizi bwa nabi akabyanga.”

Iyi nirimbo iri mu ndimi ebyiri, Ikinyarwanda n’Icyongerezo. Ben Nganji avuga ko yabikoze “kuko nabonaga ubutumwa butagenewe abanyarwanda gusa, kuko iki kibazo cy’abana b’inzererezi ni hafi ku Isi yose, by’umwihariko uyu mugabane mvukamo.”

Ben Nganji asaba Leta y’u Rwanda gukumira ikibazo cy’abana bo mu muhanda ibinyujije mu gukemura ibibazo bituma bajyayo.

Ati “Ni ugukomeza gushyira imbaraga duhereye mu myumvire y’igituma abana bayoboka imihanda. Hari ibitera abana kujya mu muhanda, hari amakimbirane mu miryango, kubyara imburagihe, ubukene no kubyara abo badashoboye kurera.

Twe dutanga ubutumwa dukoresheje ibihangano ariko ntitwizera ko bugera  kuri Bose nk’uko bikwiye. Ibihango nk’ibi  bifasha guhindura imyumvire y’abaturage, Leta yagakwiye kubishoramo amafaranga, ariko natwe turacyagerageza uko dushoboye ngo dutange umusanzu wo gufasha abaturage bacu.”

Ben Nganji yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye harimo “Mbonye umusaza”, “Nsazanye inzara”, “Rehema”, “Habe n’akabizu” n’izindi.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *