Ikirere cyanduye gituma ubwonko bw’abageze mu za bukuru bukora nabi | UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Ikirere cyanduye gituma ubwonko bw’abageze mu za bukuru bukora nabi

Abahanga bo muri Kaminuza ya Peking mu Bushinwa bemeza ko imyuka ihumanya yo mu mijyi minini igira ingaruka zikomeye ku mikorere y’ubwonko y’abantu bakuru bigatuma batakaza ubushobozoi bwo kuvuga neza ndetse bakibagirwa bya hato na hato.

Abatuye mu mijyi minini ngo bafite akaga ko kwibagirwa cyane

Abatuye mu mijyi minini ngo bafite akaga ko kwibagirwa cyane

Mu bushakashatsi bwabo abahanga bafashe abantu bo mu mijyi minini igendwamo ibinyabiziga byinshi ndetse n’inganda babaha ikizami cy’imibare.

Ibisubizo byavuye mu bushakashatsi byerekanye ko abantu baba mu mijyi minini kandi bari hejuru y’imyaka 30 batajya babasha gukora imibare byihuse nka bagenzi babo bakiri bato.

Ubushakashatsi bwerekanye ko igice cy’ubwinko bw’umuntu gishinzwe kwibuka no gushakira ibisubizo ibibazo runaka cyagiye kijima kigacika intege kurushaho cyane cyane mu bantu babaga mu mijyi minini.

Ubusanzwe abantu bari bamenyereye ko guhumeka umwuka mubi bigira ingaruka ku kurwara kw’ingingo zo mu rwungano rw’ubuhumekero ariko abahanga babonye ko bigira n’ingaruka ku mikorere y’ubwonko.

Abakoze buriya bushakashatsi basanze kwangirika ku bwonko bw’umuntu utuye mu mujyi ubamo ibyuka bihumanye ikirere cyane bingana no gutakaza ubushobozi bwo kwibuka ibyo wize amashuri yawe mu gihe kingana n’umwaka.

Abagabo kandi ngo nibo bibasirwa cyane kurusha abagore m’ugutakaza ubushobozo bwo gutekereza no kuvuga .

Abahanga bavuga ko kuba abagabo aribo bangirika ubwonko kurusha abagore kubera ibyuka bihumanya ikirere biterwa n’imiterere y’ubwonko bw’umugabo n’ubw’umugore bitameze kimwe.

Ubwonko bw’umugabo ngo buba bufite ibyago byinshi byo kwangirika kurusha ubw’umugabo.

Buriya bushakashatsi bwakozwe ku bantu 25,485  bo mu Bushinwa guhera muri 2010 kugeza 2014.
Igipimo mpuzamahanga ku bwiyongere bw’ibyuka bihumanya ikirere bita The Air Quality Index kerekana ko kugeza ubu hari amoko 500 y’ibyuka bihumanya ikirere.

Ibi bipimo byerekana ko umugabo umize umwuka mubi ku gipimo cya 10%   atakaza ubushobozi bwo gutekereza bungana na 2.1% kandi ngo abagabo barusha abagore guhura n’aka kaga.

U Bushinwa ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyohereza ibyuka bihumanya mu kirere.

Dr Xi Chen yabwiye XinuaNews dukesha iyi nkuru ko babonye ko abagabo aribo bahura na kariya kaga kurusha abagore kubera imiterere y’ubwonko bwabo.

Professor Barbara Maher wigisha muri Kaminuza ya Lancaster yabwiye The Times ko ibyo abahanga bo mu Bushinwa babonye byerekana ko kugira igitsina runaka bishobora guha urwaho ibyuka byanduye rwo kukwangiza kurushaho.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

%d bloggers like this: