Imana iri hose, dusengere mu rugo twime amahirwe coronavirus - Museveni - UMUSEKE
  • 04/04/2020 12:22 47

Imana iri hose, dusengere mu rugo twime amahirwe coronavirus – Museveni

*Coronavirus yahitanye Umunyafurika wa mbere munsi y’Ubutayu bwa Sahara

Mu ijambo yagejeje ku batuye Uganda, Perezida Yoweri Museveni yavuze ko igihugu kigiye guhagarika gusengera mu makoraniro ahuza abantu benshi, abasenga bakabikorera mu rugo mu rwego rwo kwirinda ko Coronavirus igera muri iki gihugu.

Perezida Museveni yavuze ko gusohoka byemewe ku banyamahanga bazamara iminsi 32 hanze ya Uganda

Museveni yagarutse ku ngamba zitandukanye zirimo no gufunga amashuri.

Ati “Amasengesho arakomeza ariko abere mu ngo, Imana iba ahantu hose. Ni byo twasengeraga hamwe kandi tuzi ibyiza byabyo, ariko ntitwakomeza kubitsimbararaho twugarijwe n’amakuba.”

Yasabye abafite insengero gukoresha Radio na Televiziyo mu gukomeza umurimo wo kubwiriza ijambo ry’Imana.

Yagize ati “Papa Francis yaretse umuhimbazo yigishagamo kuri Kiliziya St. Pierre akomeza kwigisha ijambo ry’Imana akoresheje televiziyo. Yatanze urugero rwiza.”

Perezida Yoweri Museveni yatangaje ko kuva ku wa Gatanu w’iki cyumweru, amashuri azafungwa kuva ku y’incuke, amashuri abanza no kugera kuri Kaminuza.

Igikorwa cyo kuyafunga kizaba ku manywa ku wa gatanu, azafungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi.

Ati “Tuzabikora mu rwego rwo kwima amahirwe coronavirus.”

Perezida Museveni yavuze ko Abanya-Uganda bavuye hanze batazigera bafungwa ariko ngo bazashyirwa mu kato mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.

Ati “Abanyamahanga bajya ahandi nta we uzabahagarika, bapfa kuba batazagaruka mu gihe k’iminsi 32.”

 

Abantu 10 barahagije ubukwe bukaba…

Ku bukwe bwo muri Uganda, bubamo abasangwa n’abavumbyi, Museveni yasabye ko byahinduka mu minsi 32 yashyizweho.

Ati “Niba abageni bashaka cyane gushyingirwa, bashobora gukora ubukwe bwa gihanga “scientific wedding” burimo ab’ingenzi muri bwo gusa, umukwe, umugeni we, umubyeyi uhagarariye umugeni (Marraine), n’ubasezeranya, nibura ntibarenge abantu 10.”

 

Umuntu wa mbere muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara yazize Covid-19

Coronavirus ikomeje kuba icyorezo gihangayikishije Isi, umuntu wa mbere wo muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara yapfuye azize iki cyorezo.

Ni umugore wo muri Burkina Faso wari Visi Perezida wa kabiri w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu witwa Mme. Marie Rose Compaoré w’imyaka 62.

Urupfu rwe rwatangajwe na Martial Ouedraogo, Umuhuzabikorwa wo kurwanya Covid-19 muri kiriya gihugu.

Zambia yabaye igihugu cya 31 muri Africa cyatangaje ko hari abarwayi ba coronavirus. Perezida Edgar Lungu yavuze ko ari umugabo n’umugore bamaze iminsi mu biruhuko mu gihugu cy’Ubufaransa, bari bajyanyeyo n’abana babo.

Coronavirus imaze kwandura abasaga ibihumbi 200 ku Isi, yahitanye abarenga 7500 ariko hari na benshi bavuwe barakira muri bariya yafashe.

Perezida Yoweli Museveni yavuze ko guhera ku wa gatanu amashuri yose azafungwa mu gihugu ke
Mme. Marie Rose Compaoré w’imyaka 62 ni we Munyafurika wa mbere munsi y’Ubutayu bwa Sahara wishwe na Covid-19

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Gusenga ni byiza ndetse ni itegeko ry’Imana.Ariko nkuko bibiliya ivuga muli Yohana 9,umurongo wa 31,ntabwo Imana yumva amasengesho y’abantu bose,urugero abanyabyaha.Yumva gusa abantu bakora ubushake bwayo ariko nibo bake.Birababaje kubona n’abantu bagiye kwiba cyangwa kurwana mu ntambara nabo babanza gusenga.Mujya mubona kuli TV abantu barwana,noneho yakica umuntu akavuga ngo “Allah Akhbar” (Imana niyo nkuru).Abasirikare iyo barwana,barasenga cyane.Cyangwa abakina umupira.Ukibaza niba ikipe itsinze biba bitewe n’Imana.Ntabwo Messi yatwaye Ballons d’or 6 kubera ko asenga kurusha abandi.Ahubwo ni ukubera ubuhanga yavukanye.Isi muri rusange,abakora ibyo Imana itubuza nibo benshi,harimo n’abantu basenga.Icyo Imana idusaba,nuko twahinduka,tukaba beza,bityo ikazaduha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Iyi Coronavirus,yarikwiye gutuma abantu bahindura imyumvire.Bakareka amanyanga,intambara,kwica,ruswa,ubusambanyi,gucurana,gukunda ibyisi cyane,ahubwo bagashaka Imana cyane,etc…Bitegura umunsi wa nyuma,kugirango bazarokoke.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *