Imanishimwe Emmanuel yerekeje muri Maroc mu ikipe ya FAR RABAT | UMUSEKE

Imanishimwe Emmanuel yerekeje muri Maroc mu ikipe ya FAR RABAT

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe y’ingabo z’igihugu Imanishimwe Emmanuel yerekeje mu gihugu cya Maroc mu ikipe ya FAR RABAT ibarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Maroc.

Manishimwe asezera umugore we Claudia

Ni nyuma y’ubwumvikane hagati y’amakipe yombi yaba APR FC ndetse na FAR RABAT yashinzwe mu 1958 akaba ari ikipe y’ingabo z’igihugu zo muri Maroc yasoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ya 2020-2021.

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru ku isaha ya saa saba nibwo uyu mukinnyi w’imyaka 26 yafashe indege yerekeza mu gihugu cya Morocco aho muri iriya kipe azayikinira imyaka itatu.

Mubutumwa imanishimwe yashimiye APR FC ati: “Ndashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC bwampaye amahirwe nk’aya, ni amahirwe atagira uko asa, ndashimira cyane Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga, nkanashimira by’umwihariko Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC Gen. James Kabarebe yaramfashije cyane ni we wamvugishije bwa mbere mva muri Rayon Sports kugeza n’izi saha aracyamfasha n’ubu nabonye ikipe ni ukubera we yumve ko mushimiye mbikuye ku mutima.”

Ku kibuga cy’indege n’umwana wabo yaherekeje Papa
Itangishaka Blaise na we ukina muri APR FC yamuherekeje ku kibuga cy’indege

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Tekereza umusore ugiye gufata 300 millions Frw kubera ikirenge cye gusa!! Nizere ko azajyana na Family,kubera ko Imana idusaba kubana n’uwo twashakanye n’abana,aho twajya hose.Niyo mpamvu Intangiriro 2:24 havuga ko “umugabo n’umugore ari umubiri umwe”.Guta umugore ukajya gukorera muli Provinces cyangwa mu mahanga,ntibihuye nuko Imana yaturemye ishaka.Umukristu nyakuli iyo abona atazabana na Family ye,areka akazi yakoraga,agashaka akandi,niyo kaba gasebye.Aho kugirango azabure ubuzima bw’iteka muli paradizo.Nicyo “gushaka ubwami bw’Imana mbere ya byose” Yezu yadusabye bisobanura.Abata abagore babo bakajya gukorera kure yabo,kenshi “binjira abandi bagore”,cyangwa n’abagore babo bakaryamana n’abandi bagabo.Ni kimwe mu bintu bisenya ingo cyane.Amategeko y’Imana abereyeho kuturinda ibibazo nkuko Yesaya 48:18 havuga.Nubwo benshi bayakuba na zero.Bizababuza kuba muli paradizo.

  • Uvuze ukuri wa mugabo we.Nuko abantu tutajya twumva.Tukibera mu by’isi gusa kandi ejo tuzabisiga.Merci.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *