Imibanire yacu na Skol ni nka bisi yacitse feri- Perezida wa Rayon Sadate - UMUSEKE
  • 06/06/2020 12:29 12

Imibanire yacu na Skol ni nka bisi yacitse feri- Perezida wa Rayon Sadate

*Ikibanza cya sitade baracyitweretse

*Ibya Skol natwe ni nka bus yacitse feri

*Yanga SC ntifite ubushobozi bwo kugura umukinnyi wa Rayon

*Rayon Sports iheruka guhemba abakinnyi muri Mutarama, 2020

*Igikombe cy’amahoro ni ‘nyirantarengwa’

Mu kiganiro Umuyozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate ahamya ko ibiganiro na Skol bimeze nk’imodoka yacitse  feri.  Ibi yabitangaze mu kiganiro yagiranye n’abakunzi b’umupira w’amaguru kuri group ya Whatsap yitwa Ruhago yacu.

Sadate Munyakazi( Photo@ RwandaMagazine)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 20 Werurwe, 2020 Perezida wa Rayon Sports Sadate Munyakazi  yagiranye ikiganiro n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ndetse n’abakunzi ba Rayon by’umwihariko.

Ni ikiganiro cyamaze isaha bamubaza ibibazo byerekeranye n’ubuzima bw’ikipe bakunda.

Kimwe mu bibazo byagarutsweho na benshi ni amasezerano ya Rayon Sports n’ikigo  Skol, bakabaza aho bigeze kugira ngo yongerwe.

Mu buryo buziguye, Sadate Munyakazi yaciye amarenga ko ibintu bitameze neza hagati ya Rayon Sports na Skol.

Yagize ati:  “Amasezerano ya Rayon Sports ari mu marembera. Mbona ameze nka bisi yacitse feri. Kuva natangira kuyobora iriya kipe nta faranga ryabo turabona. Duhora tuyishyuza.”

Yemeza ko amasezerano bafitanye n’uru ruganda abemerere kuba batandukana narwo.

Uwitwa Silva amubajije  iby’umushinga wa MK Card wagombaga gufasha Rayon Sports kwiyubaka, Munyakazi yagize ati : “Iby’umushinga wa MK Card bimeze nk’umwana wavutse agakikirwa agakambakamba, kandi mbona atangiye guhagarara n’ubwo ahagarara akagwa ariko ni rwo rugendo.”

Undi witwa Dodos amubajije iby’amakuru avuga ko hari abakinnyi barimo Kimenyi na kapiteni w’iyi kipe bashobora kwerekeza muri Yanga SC yo muri Tanzania, Sadate yamushubije ko Yanga idafite ubushozi bwo kugura umukinnyi muri Rayon Sports.

Ati: “Igikombe cya Shampiyona ntabwo turakivaho, abakinnyi bo kwerekeza muri Yanga ntabo kuko Rayon Sports ntabwo ari ikipe yo kugurisha abakinnyi muri Yanga Africa. Igikombe cy’amahoro cyo ni nyirantarengwa cyo rwose abagitekereza bakibagirwe. Tuzagitwara!”

Undi yamubajije amahirwe yo kugitwara, Sadate amusubiza ko kugeza ubu angana na 50%.

Yemeza ko hagomba gushyirwamo ingufu nyinshi kugira ngo bazagitware ariko akavuga ko kugitwara biri mu byihutirwa kandi by’ingenzi ku ikipe.

Ku byereyeke kumenya aho umushinga wo kubaka Stade ya Rayon Sports ugeze, yasubije ko ikibanza cyo kuyubakamo cyabonetse ariko yirinda kuvuga aho kiri.

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Skol ntabwo yakwamamaza APR ngo inamamaze Rayon icyarimwe kereka niba nibeshye.

  • Ibyimiyoborere reka tube tubishyize ku ruhande twaratewe nakoronavirus tugomba kwirwanaho. Muduhe za MTN aho turi hanze tumenemo tubyite Agaciro Gikundiro.

  • Njye gutera inkunga ikipe yanjye ndabirangije, mfashe n’umwanya wo gushishikariza abandi kubikora nshyira message kuri status yanjye, iyo numvise ijambo Gikundiro nibuka ko mfite inshingano zo kuyiba hafi no mu bihe bikaze kuko nubwo twugarijwe na coronavirus umuntu ari kugirwa n’uwe. President Sadate ndakwemera gusa iyo modoka yacitse feri mushake uko muyikoresha ibintu bisubire mu buryo. Merci dukomeze turwanye coronavirus.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *