Imideri: Munezero wamenyekanye muri 2018 agiye gukorana n’ikompanyi yo muri Espagne - UMUSEKE
  • 04/04/2020 1:21 34

Imideri: Munezero wamenyekanye muri 2018 agiye gukorana n’ikompanyi yo muri Espagne

Umunyarwandakazi Munezero Christine umaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye no kumurika imideri yabonye amasezerano mashya yo gukorana na kompanyi y’abamurika imideri y’i Barcelona muri Espagne. Ibi abigezeho nyuma yo kumurika imideri mu gitaramo cya Paris Fashion Week cyabaye muri uyu mwaka wa 2020.

Munezero wamenyekanye muri 2018 nyuma y’imyaka ibiri ahise abona kompanyi ikomeye bazakorana

Nta gihe kinini gishize Munezero atangiye kumurika imideri cyane ko izina rye ryatangiye kumenyekana muri 2018.

Yamuritse imideri mu bitaramo bitandukanye birimo icya Kigali Fashion Week no mu nama ya CAX Africa iheruka kubera i Kigali umwaka ushize wa 2019.

Ikompanyi ya Webest model ari na yo ireberera inyungu za Munezero, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga batangaje ko bishimiye indi ntambwe yatewe n’uyu mukobwa.

Bagize bati “ yuma y’igihe cy’insinzi i Paris, umwe mu bamurika imideri bacu ‘Christy’ agiye kuduhagararira muri Barcelona aho azakorana na kompanyi ya ‘uno models’ ikurikirwa n’abarenga ibihumbi 94 ku rubuga rwa Instagram.”

Kabano Franco uhagarariye iyi Kompanyi ya Webest Model, yabwiye umuseke ko iriya kompanyi ya ‘uno models’ yabandikiye ibasaba gukorana n’uriya mukobwa. Ngo iyi kompanyi isanzwe ikorera mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Ati “Ririya ni ishami ryayo rikorera muri Espagne. Badusabye uriya mukobwa kuko bari  bamaze kumubona muri Paris Fashion Week.”

Kabano avuga ko uriya munyarwandakazi azakorana n’iriya kompanyi mu gihe cy’umwaka ushobora no kongerwa.

Kabano avuga ko Munezero azerekeza muri Espagne mu gihe cyose icyorezo cya Coronavirus cyaba gitangiye kugenza amaguru macye.

Mu kiganiro Christine aheruka kugirana n’Umuseke, yavuze ko mu Rwanda hakigaragara umubare mwishi w’ababyeyi babuza abana babo kumurika imideri

Yagize ati “Ababyeyi benshi bumva ko kumurika imideri bikorwa n’ibirara  kuko akenshi ibitaramo byo kumurika imideri bikorwa nijoro bityo rero ugasanga ababyeyi benshi bafite impungenge ikindi kandi ni umwuga ukiri kwiyubaka mu Rwanda.”

Yavuze kandi ko abakobwa bagenzi be bifuza gukora umwuga nk’uwe ko amarembo afunguye ngo icyangombwa ni ukwihugura no gukora cyane kugira ngo uzabashe kumurika imideri mu bitaramo bitandukanye ndetse ukaba wagera ku rwego nk’urwo amaze kugeraho.

Munezero yamuritse imideri muri Paris Fashion week
Yabonye kompanyi yo muri Espagne
Asanzwe afite ikimero kibereye abanyamideri

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Mwirinde abo banyamahanga batabajyana mu butinganyi n ubusambanyi dore ibi bintu by imideri no gukina amafilimi nibyo bakoresha bashyiramo abantu iyo mico yabo yuzuye ico bamwe bakararuka kubw ifaranga rero mwirinde.

    Ibyiza ni uko mwakwikorera ibyanyu ntimwemerere abanyamahanga kubyinjiramo dore nuyu munsi na hano mu Rwanda ibi bintu by imideri biri kuzuramo ubutinganyi kandi abanyamahanga baba baburi inyuma.

    Ni nkuriya gatwa ukina film bamaze iminsi baha ibihembo si ikindi ni uko yakinnye ari umutinganyi kandi barigukoresha ifaranga ngo binjize abirabura mu butinganyi kuko abirabura ni ubwoko bubyanga kubi ni ishyano mbese ubwo rero abazungu barigukoresha kubashukisha amafaranga mu by imyidagaduro bakabaha ibyo bikombe kugirango nyine abandi babarebereho babifate nk ibisanzwe bashogoshere batere ikirenge mu cyabo.

    Rero babyeyi muramenye murinde abana banyu ibi rwose mujye mubibabwira, niba ukunda umwana wawe akaba akunda imideli n amafirimi byaba byiza ari wowe ubijyenga kuko utamwemerera gukora ibidakwiye ariko abaye Atari wowe rwose sha nakugira inama yo kumukumira kujyayo niba ari umwana w indero nabwo wabanza ukamubwira ukuri kw ibi kandi ukajya umugenzura kuko burya umwana ashobora kuba ari mwiza ariko yacomekana n ababi nawe akaba ahindutse mubi, burya hari imyaka umwana ABA akiri guhinduka nk umwana y imyaka munsi ya 21 rwose aba akiri guhindagurika.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *