Imihango yo gushyingura Dr Byamungu n’abana be 4 yatangiriye iwe

Yashyizweho na Jean Pierre Nizeyimana 12/01/2019 10:42 6 _

Nyuma y’urupfu rubabaje cyane rwa Dr Byamungu Livingstone n’abana be bane rwabaye mu mpera z’umwaka ushize, ubu abavandimwe n’inshuti bagiye kubashyingura. Umuhango wo kubasezeraho  watangiriye mu rugo rwe ruri mu murenge wa Kimironko mu kagari ka Bibare.

Ni agahinda kenshi

Uyu muryango watabawe n’abantu benshi cyane harimo n’abayobozi mu nzego z’ubuyobozi bwa Leta n’abikorera ku giti cyabo.

Tariki 31 Ukuboza 2018 Imodoka ba nyakwigendera barimo yagonganye n’indi ahitwa Lwengo ku muhanda wa Masaka-Mbarara, Dr Byamungu n’umuryango we bari berekeje i Kampala mu bukwe.

We n’abana be bahise bahasiga ubuzima. Umugore we na musaza we barakomereka bajya kuvurirwa i Kampala.

Abitabye Imana kugeza ubu ni Dr Byamungu, abana be Ngabo, Nziza, Manzi n’undi umwe w’umukobwa tutaramenya amazina.

Dr Byamungu yari umuyobozi ushizwe ishoramari muri banki itsura amajyambere BRD, kuva muri 2001 kugeza 2007 yabaye umuyobozi mu mashami atandukanye muri iyi bank haba ubwishingizi mu buhinzi , ubwishingizi ku nyubako ndetse n’ubwishingi ku amashuri.

Dr Byamungu yakoze no murwego rw’abikorera nka development adviser akaba yarashinzwe no kugenzura ibikorwa, yabaye n’umugenzuzi mpuzamahanga akaba yaranakoreye imiryango itegamiye kuri leta itandukanye mu Rwanda.

Imwe mu modoka zazanye imirambo ya ba nyakwigendera

Dr Monique Nsanzabaganwa ari mu baje gushyingura Dr Byamungu n’abana be

Imirambo yinjizwa mu rugo

Imirambo ishyirwa mu ihema ngo isezerweho

Ngabo Caleb umuhungu wa Byamungu

Dr Byamungu n’abana be Imana ibahe iruhuko ridashira

Indabo zo guherekeza ba nyakwigendera

Hon depite Odette Uwamariya nawe yaje guherekeza ba nyakwigendera

Hon depite Odette Uwamariya nawe yaje guherekeza ba nyakwigendera

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa nawe yatabaye

Photos@Daddy SADIKI RUBANGURA

UMUSEKE.RW

Izindi wasoma

6 _

umusomyi 12/01/2019 12:43 - 2019/01/12 at 12:43 PM

So so sad!!!Imana ibahe iruhuko ridashira.

Reply
karekezi john 13/01/2019 13:15 - 2019/01/13 at 1:15 PM

RIP my dear friend Byamungu.Yali akiri muto.Yari Doctor Veterinary.Ababanye nawe twese dushenguwe n’agahinda gakomeye.Yali inshuti yanjye,twarabanye kandi twarakoranye.Yagiraga umutima mwiza cyane.Ntabwo ari ukumurata,niko bimeze.Jyewe nk’umukristu,mwifurije kuzazuka ku munsi wa nyuma Imana ikamuha ubuzima bw’iteka.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40 yuko abizera Imana kandi bakayishaka izabazura.Tujye dushaka Imana cyane tugihumeka,ntitugahere gusa muli shuguri,akazi,politike,etc…Turapfa tukabisiga.

Reply
John John 12/01/2019 13:54 - 2019/01/12 at 1:54 PM

Hari ibintu umuntu atabasha gusobanura pe… Uwiteka yihanganishe abasigaye…

Reply
Eric 12/01/2019 15:07 - 2019/01/12 at 3:07 PM

Biragoye ibi bintu kubyumva gusa Uyu muryango wihangane nukuri!!

Reply
Gis 12/01/2019 15:18 - 2019/01/12 at 3:18 PM

Merci kubitugezaho. Mwatweretse aho twabireba online.

Reply
Yaya 12/01/2019 16:35 - 2019/01/12 at 4:35 PM

Biragoye pe

Reply

Tanga igitekerezo