Imikino ya nyuma ya CHAN2020 yahagaritswe - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:28 09

Imikino ya nyuma ya CHAN2020 yahagaritswe

Impuzamashyirahamze y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Africa, (CAF), yatangaje ko ihagaritse  irushanwa rya CHAN2020 ryari ritegerejwe muri Cameroon bitewe n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuyogoza isi muri iyi minsi. Ikipe y’u Rwanda Amavubi ifite tike yo gukina imikino ya nyuma iri mu itsinda B.

Imikino ya nyuma muri iri rushanwa yari iteganyijwe kuba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2020 muri Cameroon.

Iki gihugu kiri mu bimaze kugaragaramo abarwaye COVID-19 iterwa na Coronavirus.

Ku wa kane tariki 12 Werurwe, CAF yohereje muri Cameroon inzobere mu by’ubuvuzi kugira ngo zirebe niba hari ingamba zihagije icyo gihugu cyafashe zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus mu gihe haba hari gukinwa imikino ya CHAN 2020.

Inzobere zamenyesheje CAF ko irushanwa rigomba kwimurwa.

Mu itangazo CAF yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 17 Werurwe 2020, rivuga ko yasubitse imikino ya CHAN2020 igihe kitazwi, hashingiwe ku nama zatanzwe n’Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima ‘WHO’ ku birebana na kiriya cyorezo.

Nubwo Cameroon yashyizeho ingamba zo guhashya icyorezo, gikomeje gukwirakwira hirya no hino muri Africa ngo nta gihe kizwi umuntu yavuga ko kizaba cyatanze agahenge.

Indi ngingo CAF yahereyeho isubika amarushanwa, ni uko kugeza ubu bitoroshye kugenderanira n’ibihugu muri Africa kuko za Guverinoma zashyizeho ingamba zikomeye zirimo no gufunga imipaka, hagamijwe gukumira icyorezo.

CAF ivuga ko yabaye inasubitse inama y’inteko rusange ya 42 yayo yari kuzabera muri Cameroon ku wa 24 Mata 2020, kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza mashya.

Mu kwirinda ikwirakwira ry’iyi virus, abantu basabwa; gukaraba intoki neza, kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Itsinda rya mbere muri iyi mikino ya CHAN2020 rirmo Cameroon, Morocco, Libya na Zambia. Itsinda B ririmo D.R.Congo, Guinea, Mali n’u Rwanda. Itsinda C ririmo Uganda, Congo, Namibia na Burkina Faso. Itsinda D ririmo Zimbabwe, Niger, Togo na Tanzania.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *