Imirimo imwe n’imwe ihuriza abantu benshi mu Nkiko yahagaritse | UMUSEKE

Imirimo imwe n’imwe ihuriza abantu benshi mu Nkiko yahagaritse

Inama ya Biro y’Inama nkuru y’Ubucamanza yahagaritse by’agateganyo imirimo imwe n’imwe ihuriza abantu benshi mu Nkiko, ikemezo cyafashwe mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus. 

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison yabwiye Umuseke ko iki kemezo kireba service zimwe na zimwe zatumaga abantu benshi bajya mu Rukiko, nko kuburanisha imanza bigasaba ko abantu bazikurikirana cyangwa kujya mu Nkiko gushakayo ibyangombwa runaka.

Yavuze ko ibijyanye no gusama imanza bishobora gukorwa imyanzuro yabyo igashyirwa muri ‘system’, asaba abantu bakeneye kumenya amakuru runaka kwifashisha ikoranabuhanga, cyangwa bagahamagara mu Nkiko bakoresheje telefoni.

Ngo iki kemezo kiranamara ibyumweru bibiri nk’uko no mu zindi nzego za Leta hari izagiye zifungwa nk’Amashuri yose, yasabwe gufunga ndetse abanyeshuri bahita bataha iwabo.

Leta yurwanda yanasubitse zimwe mu nama mpuzamahanga zari zitegerejwe i Kigali muri aya mezi ukwa Werurwe na Mata mu rwego rwo gukomeza gukumira coronavirus imaze gufata abantu batanu mu Rwanda, nta we irahitana.

Mutabazi Harrison ati “Gusomera umuntu si ngombwa ngo aze ku rukiko, iyo bamusomeye ikemezo ashobora kukibona muri system atiriwe agera ku Rukiko.”

Kuri uyu wa mbere nibwo hategerejwe isomwa ry’urubanza rw’abakobwa batandatu n’umusore baregwa guhohotera umukobwa ‘bakamukorera iyicarubozo’. Urubanza rwabo rwaburanishijwe mu ruhame, Ubushinjacyaha bubasabira gufungwa imyaka 25. 

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *