Impaka z’amafaranga zakuye Ally Niyonzima muri Groupe Whatsapp y’abakinnyi ba Rayon Sports | UMUSEKE

Impaka z’amafaranga zakuye Ally Niyonzima muri Groupe Whatsapp y’abakinnyi ba Rayon Sports

Ally Niyonzima ukinira Rayon Sports mu kibuga hagati avuga ko akiri umukinnyi wayo nubwo kuva yayigeramo muri Mutarama 2020 yahawe igice cy’ayo ahembwa ku kwezi. Yavuze ko yivanye muri Groupe Whatsapp yari ahuriyemo na bagenzi be kubera impaka zidashira z’amafaranga, kandi ntizikemuke.

Ally Niyonzima impaka z’amafaranga zatumye ava kuri WhatsApp ahuriramo n’abandi bakinnyi

Tariki ya 14 Mata 2020 nibwo hasakaye amakuru avuga ko Niyonzima Ally na Mugheni Kakule Fabrice bavuye muri Group ya Whatsapp bahuriramo nk’abakinnyi ndetse n’abatoza ba Rayon Sports, ikimenyetso k’intandaro y’aba bakinnyi yo gutandukana n’iyi kipe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mata, mu kiganiro yagiranye na Radiyo 10 yavuze ko n’ubwo yavuye muri Group y’abandi bakinnyi akiri umukinnyi wa Rayon Sports.

Ati: “Nubwo navuye muri group ndi umukinnyi wa Rayon Sports, icyatumye mvamo ni uko nta kindi kiganiro cyarimo usibye ibibazo by’amafaranga kandi nkaba mbona bidakemuka, imyitozo nitangira nzayisubiramo.”

Ally avuga ko amaze amezi ane atazi uko umushahara w’ukwezi muri Rayon Sports umera.

Ati: ”Tariki ya 15 Mata nujuje amezi ane ntarahembwa muri Rayon Sports, amafaranga bampaye ni igice cy’ukwezi gusa.”

Uyu mukinnyi avuga ko afite inshingano zikomeye zo gutunga umuryango uri hanze y’u Rwanda na we atari kumwe na wo.

Ati: ”Ntabwo narakaye kuko batari kuduhemba ariko ibibazo ntabwo bimaze amezi atatu, bimaze ukwezi kumwe, nta nzu mfite i Burundi aho umuryango wange uri, nyirinzu andiho, ntabonye amafaranga sinabona icyo natungisha umuryango wange.”

Tariki ya 15 Mutarama 2020, ni bwo Ally Niyonzima wakinaga mu ikipe ya Al-Bashaer FC muri Oman yashyize umukono ku masezerano y’amezi 6 akinira Rayon Sports, azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Ally Niyonzima amaze gukinira Rayon Sports imikino itanu, ayitsindira igitego kimwe muri uyu mwaka w’imikino.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Aba bakinnyi barateta sha, ubuse twebwe turi guhembwa, nibura nizo 50k zirakusanywa zikaboneka. Ubuse nkabafana haricyo tudakora, Rayon si ikipe nka za APR twavuga ngo yaguza cash isaha ni saha muri CSS bakazibona. Nibihangane naho kwivumbura ntacyo bimaze

  • Ibaze?? Corona itaramara ukwezi kumwe bo bamaze amezi ane badahemba!? Ibuse nyuma ya corona noneho ko aribwo crise izaza bazayakurahe?

  • Niyihangane Ally ruri hose.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *