Impaka zirashize Mvukiyehe Juvenal atorewe kuyobora Kiyovu | UMUSEKE

Impaka zirashize Mvukiyehe Juvenal atorewe kuyobora Kiyovu

Nk’uko yari yabibwiye UMUSEKE ko afite ikizere cyo kuza gutorerwa kuyobora KIYOVU Sports, umunyemari Juvenal Mvukiyehe niwe utowe n’abantu bose bari bagize inteko itora.

Impaka zirashize, Mvukiyehe atorewe kuyobora Kiyovu

Amatora ya Perezida mushya wa Kiyovu na Komite ye ari kubera mu muhezo. Ni amatora abaye ku nshuro ya kabiri kuko ku nshuro ya mbere byaranze bivamo rwaserera yaje gutuma bisubikwa.

Mu gitondo kuri iki Cyumweru, Juvenal Mvukiyehe yari yabwiye UMUSEKE ko yizeye intsinzi, ko gahunda ari gahunda.

Komite nyobozi ya nshya ya Kiyovu Sports igizwe na:

Président : Mvukiyehe Juvenal

Visi President wa mbere : Mutijima Hector

Visi President wa kabiri : Ntiranyibagirwa

Umunyamabanga Mukuru : Munyengabe  Omar

Umubitsi : Kayiganwa Ange

Mvukiyehe yari amaze iminsi mu rugamba…

Nyuma yo kwiharira isoko ry’igura n’igurisha ryabaye nyuma gato y’uko Abanyarwanda bemerewe kuva mu rugo, ikipe ya Kiyovu Sports yavuzweno amakimbirane ashingiye k’ukuba nta buyobozi irabona buhamye ngo bufate ingamba.

Kutagira ubuyobozi byashingiye ku ngingo y’uko Komite yayoboraga iriya kipe itarumvikana k’uburyo amatora yakorwa ndetse n’ibyakurikizwa kugira ngo akorwe neza.

Ntabwo ibibazo iriya kipe ifite bishingiye ku mikoro nk’uko bijya bimera ku yandi makipe ahubwo umuzi wabyo wari uko nta buyobozi yagiraga.

Tariki ya 4 Kanama, 2020  nibwo umwuka mubi ndetse n’ibibazo biri muri Kiyovu byasakaye, itangazamukuru ribyinjiramo.

Ni nyuma y’uko Olivier Karekezi wari wayemereye kuza kuyitoza atangaje ko azaza ari uko yabonye umuyobozi wayo na Komite kugira ngo bakorane.

Bidatinze umwuka mubi wavugwaga hagati ya Juvénal Mvukiyehe na Thèodore Ntarindwa waje gucururuka nyuma y’ubwunzi bwakozwe na Jean Pierre Kayumba bita Kaburimbo.

Umwe muribo(Mvukiyehe na Ntarindwa) yatubwiye  ko n’ubwo bahuye byari urwiyerurutso kugira ngo batangire bategure umwaka w’imikino.

Inteko rusange y’Abanyamuryango iheruka  yasembuye ibibazo

Hari Tariki ya 23 Kanama, 2020 ubwo Inama y’Inteko Rusange yahuzaga abakunzi ba Kiyovu Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Icyo gihe yaranzwe no kutumvikana kw’abayobozi, ndetse bamwe mu bari bayitabiriye bataha itarangiye.

Iyi nteko yemeje abanyamuryango bashya 63, barimo Perezida w’abafana Minani Hemedi n’Umunyemari Mvukiyehe Juvénal.

Bamwe mu bayitabiriye  bashinje Mvukiyehe Juvénal ko ari we wishyuriye abantu 62 amafaranga asabwa kugira ngo umuntu abe umunyamuryango bityo bazamutore niyiyamamaza.

Kugira ngo ube umunyamuryango wa Kiyovu SC ugomba kwishyura Frw 120 000.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama basabye ko yakorerwamo  amatora ndetse bamwe bavuga ko Mvukiyehe Juvénal yagirwa Visi Perezida wa mbere ariko we arabyanga.

Icyo gihe amakuru yavugaga ko Mvukiyehe ashaka kuyoboza Kiyovu SC, ko ibyo kuba Visi Perezida atabikozwa.

Ubwo inama yari irimbanyije Visi Perezida wa Kiyovu Ntarindwa Théodore yarahagurutse avuga  ko mu igura n’igurishwa, iyi kipe yakoresheje asaga miliyoni 76 Frw mu gihe Juvenal Mvukiyehe(wari Perezida wa Komite ishinze igura n’igurisha)  yavuze ko Ntarindwa abeshya, ahubwo ko bakoresheje miliyoni 86 Frw.

Hari abafana bashinjaga ubuyobozi bwayo kubabeshya

Bamwe mu bafana ba Kiyovu SC bigeze kutubwira ko iyi kipe iyobowe n’abayobozi bakuru yagakwiye guhabwa abayobozi bakiri bato kugira ngo bayifashe gutera imbere.

Abandi bavuga ko bamwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports baryaryana bikaba  aribyo bituma iyi kipe idatwara ibikombe.

Mu minsi ishize kandi hari amakuru twari dufite yavugaga ko umutoza wa Kiyovu witwa Karekezi Olivier na Juvénal Mvukiyehe bafite gahunda yo kujyana i Burayi mu minsi iri imbere.

Wenda ubwo Mvuyekure atowe, ashobora kuzajyana na Karekezi kwishimira intsinzi.

Visi Perezida wa Mbere wa Kiyovu Sports akaba n’umuvugizi Ntarindwa Théodore  we yari yaravuze ko niba Karekezi ashaka kugenda yagenda kuko ntaho umutoza agira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi bw’ikipe.

Ati: “Ntabyo narinzi ko agiye kugenda, ubwo nagenda tuzashaka undi.  Ntaho nzi haba ku mugabane w’u Burayi umutoza agira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi, asanga ikipe yarashyizeho ubuyobozi akaba aribwo bakorana.

Abakinnyi bamwe bijujutiraga ko abagize Komite batunze ubumwe…

Nk’uko byagenze muri Rayon Sports, umwuka mubi muri Komite ujya utuma abakinnyi bamwe bahitamo kuva mu ikipe runaka.

Mbere y’uko Mvukiyehe atorwa ibi byashobokaga muri Kiyovu SC.

Nyuma y’uko isinyishije abakinnyi bashya ndetse ikababwira ko izatangira kubahemba kuva muri Kanama, 2020, Kiyovu SC, amakuru UMUSEKE ufite avuga ko nta mukinnyi yahembye muri uko kwezi, ahubwo bahawe amafaranga yo kwifashisha.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ni byiza Niba Dushaka Kubaka Umupira w’Amaguru, kwirinda Ibisenya ama Clubs yacu. Bizatuma Tumenya uko Equipe National yacu Ihagaze Bivuye mu ma Clubs Ahagaze Neza Rwose. Bravo Kiyovu. Bravo Rayon. As kigali.APR.Mukura Nabo Bisuganye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *