Impamvu 3 zikomeye zatumye Urukiko rutegeka ko Nsengiyumva “Gisupusupu” afungwa by’agateganyo | UMUSEKE

Impamvu 3 zikomeye zatumye Urukiko rutegeka ko Nsengiyumva “Gisupusupu” afungwa by’agateganyo

Ku wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021 nibwo Nsengiyumva Francois n’umwunganira mu Mategeko, Me Boniface Nizeyimana bajuririye icyemezo cy’Urukiko rwo gufungwa Gisupusupu iminsi 30 by’agateganyo, bakavuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi rwirengagije ibimenyetso byabo ari na yo mpamvu bitabaje Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare.

RIB yavuze ko ku wa 30 Kamena 2021 yataye muri yombi Nsengiyumva Francois

Nsengiyumva Francois wamenyekanye by’igihe gito mu muziki nyarwanda mu myaka micye ishize nka Gisupusupu, ku wa 26/07/2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi rwamukatiye gufungwa iminsi 30 by’agategenyo nyuma yo gusanga hari impamvu zifatika zituma akekwaho icyaha cyo Gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure (imyaka 13), no kumukoresha imirimo ivunanye.

Urukiko rwategetse ko Nsengiumva Francois ajya gufungirwa muri Gereza ya Rwamagana, gusa ntabwo arajyanwayo kubera ko abafungwa bose bafungiye muri za Kasho za Police babanza gupimwa Covid-19 mbere y’uko bajyanwa muri Gereza, ndetse bagashyirwa mu kato k’iminsi 14 kugira ngo harebwe niba nta we ufite ubwandu bwa Covid-19.

Nsengiyumva Francois ukiri muri Kasho kubera Covid-19  yajuririye icyemezo cy’Urukiko kuko mu manza z’ifunga n’ifungurwa iyo umufungwa akatiwe iminsi 30 itegeko ritegenya kujurira bitarenze iminsi 5.

Me Boniface Nizeyimana wunganira Nsengiyumva Francois mu mategeko yavuze ko nyuma yaho uwo yunganira Urukiko rumuhaye iminsi 30  y’agateganyo, rugategeka ko ajya gufungirwa  muri Gereza ya Rwamagana, ku wa 29/07/2021 bahise bajuririra icyo cyemezo kuko batemera ibyaha akekwaho n’Ubushinjacyaha.

Yagize ati “Twahise tujurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare dutegereje guhabwa itariki yo kuburana ubujurirre bwacu.”

Me Nizeyimana avuga ko mu bushishozi bw’Urukiko nirushingira ku bimenyetso batanze byose ruzahita rugira umwere Nsengiyumva Francois.

Yavuze ko Nsengiyumva Francois azaba afite abamushinjura kandi bazahabwa umwanya bagatanga ubuhamya bakavuga uko ibintu byose byagenze.

Me Boniface Nizeyimana wunganira Nsengiyumva Francois mu mategeko

 

Urubanza rwa Nsengiyumva Francois wamenyekanye nka Gisupusupu

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ku wa 30 Kamena 2021 rwatangaje ko rwataye muri yombi Nsengiyumva Francois aho Umuvugizi w’umusigire warwo Dr Murangira B. Thierry yemeje ko RIB imufunze akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure (w‘imyaka 13 y’amavuko).

Nsengiyumva afungiye kuri Stasion ya RIB ya Kiramuruzi, nyuma y’iminsi 5  Ubugenzacyaha bwashyikirije dosiye Ubushibjacyaha. Dosiye yaregewe Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi ku wa 22 Nyakanga 2021 ari na bwo bwa mbere Nsengiyumva Francois yagejewe imbere y’Urukiko aburana ifinga n’ifungurwa by’agateganyo.

Amaze iminsi irenga 20 muri Kasho.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi ku wa 26 Kamena 2021 rwemeje ko Nsengiyumva Francois uzwi nka Gisupusupu hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure rutegeka ko afungwa iminsi 30 by’agateganyo muri Gereza ya Rwamagana, mu gihe iperereza ry’Ubushinjacyaha rikomeje.

 

Umwana basanze afite indwara zandurira mu myanda ndagagitsina, iyo ni imwe mu mpamvu nkomezacyaha

Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko, busaba ko NSENGIYUMVA François alias Gisupusupu afungwa by’agateganyo bushingiye ku kuba urega  (umubyeyi w’umwana) witwa Mukeshimana amushinja ko yamusambanyirije umwana.

Umwana wahohotewe na we avuga ko Nsengiyumva François alias Gisupusupu yamusambanyje Ku wa 17/06 no ku wa 18/06/2021, kuba uregwa Nsengiyumva François n’ubwo ahakana icyaha ariko yemera ko uwo mwana yabaye iwe, ndetse hakaba hari abatangabuhamya Muhizi Paul, Mutuyimana Olive, Musabyimana Aliette, Nsengiyaremye, Mukamurigirwa Anitha na Nshuti Evariste bamushinja.

Hari raporo ya muganga igaragaza ko umwana yasambanijwe n’ubwo hymen (akarangabusugi) ye batabasha gusobanukirwa uko bimeze ariko igaragaza ko mu gitsina cye hinjiramo intoki 2, akaba afite na zimwe mu ndwara zandurira mu myanya y’ibanga ahuriyeho na Nsengiyumva François.

Indi mpamvu ni uko icyemezo cy’inzego z’ibanze mu Kagali ka Nyabisindu kigaragaza ko umwana yavutse mu mwaka wa 2008.

Nsengiyumva Francois yamenyekanye afunguwe nyuma yo gutarwa n’Inkiko Gacaca imyaka 19 kubera uruhare rwe muri Jenoside, gusa amaze kuba umuhanzi ubuzima bwe bwarahindutse atera imbere mu gace atuyemo

 

Nsengiyumva avuga ko umwana yamukuye ku muturanyi akamujyana iwe kuko bamufataga nabi, agahakana ibyo kumusambanya

NSENGIYUMVA François alias Gisupusupu abazwa mu nzego z’iperereza yahakanye icyaha, akavuga ko atigeze asambanya uwo mwana ko ahubwo Nyina na Sewabo bamuteye ubwoba ngo amushinje ko yamusambanyije.

Avuga ko umwana yamukuye ku muturanyi we witwa Muhizi Tigo aho yabaga bamufata nabi, ndetse ngo umwana ni we ubwe wasabye umugore wa Nsengiyumva “Gisupusupu” ko yaba mu rugo rwabo.

Nsengiyumva yiregura avuga ko Nshuti ubereye umwana Se wabo, na Nyina w’uwo mwana bamushutse ngo amubeshyere kuko baje iwe bakamubaza inshuro asambanye, umwana akabahakanira.

Ati “Uwo Nshuti amukubita inkoni amubwira ngo nashinje Nsengiyumva ko yamusambanyije kandi avuge ko yamusambanije inshuro 2. Nibwo umwana bamusohoye hanze kuko ibyo byabaga bikingiranye mu nzu, baramubwira ngo ngaho navuge ibyo Nsengiyumva yamukoreye.”

Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi, Nsengiyumva yavuze ko abamushinja bafitanye inzangano na we kuko bigeze “Kwiba arabarega”, ndetse ngo na Nyina w’uwo mwana bigeze kugirana amakimbirane.

Ikindi yireguye avuga ko indwara zandurira mu myanda ndangagitsina basanganye umwana, Abaganga bavuga ko bimara igihe kirekire kugira ngo bigaragare ko uwasambanyijwe yazanduye, mu gihe abashinja Nsengiyumva gusambanya umwana bavuga ko yamusambanyije mu minsi ibiri yari amaze aba iwe.

Abashinja Nsenguyimva gusambanya uriya mwana bavuga ko yabwiraga umugore we kujya mu murima mu rukerera na we agasigarana n’abana be babiri uw’imyaka 5 n’uw’imyaka 2 ndetse n’uwo w’imyaka 13 ngo yasambanyaga. Gusa, umugore wa Nsengiyumva avuga ko ibyo bitabayeho kuko amatariki bavuga ko umugabo we yasambanyije umwana, atari mu rugo.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kiziguro

Icyo itegeko rivuga 

Gusambanya umwana; Icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko nº 69/2019 ryo kuwa 08/11/2019 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Gukoresha umwana imirimo ivunanye, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 22 y’itegeko nº 51/201ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye gukumira ibyaha bikorerwa abana.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Gisupusupu abamuremye nibo bamurangije. Sijye wahera!

  • Tekereza umusaza usambanya umwana w’imyaka 13!!! Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye harimo:Gufungwa,gutwara inda,Sida,kwiyahura,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Nkuko Yesaya 48,umurongo wa 18 havuga,nta muntu ukora ibyo Imana itubuza ugira amahoro.Nubwo abantu bo babona ko biba ari byiza.Uretse no gufungwa,abakora ibyo Imana itubuza bizababuza ubuzima bw’iteka muli paradizo no kuzuka ku munsi wa nyuma.

  • Ikibazo Mimistre Busingye yagombaga gukemura kuko kibangamiye ababuranira mu miko zibanze
    1) Inkiko z’ibanze zibamo abacamanza bashya. Ugafata urybanza ukarumuha; ubwo se yaguha ubuhe butabera? Nibaza ko mu nkiko zibanze inteko iburanisha yagombaga kuba 03 judges.
    2) muzasobanure neza impamvu zituma umuntu afungw by’agateganyo. Ntibisobanutsr: iyo umushinjacyaha azibonuye, abacamanza barazemrra naho uregwa yakwisobanura bakabyanga babyita ibimenyetso. Abadepite nabo sinzi niba bajya batekereza ku ngaruka zamategeko batora

  • Icyaro buriya ni munyangire.muku abwira gisupusupu ngo yimuke ze ikigali iwabo wabakire akanga.ntabwo wava kugiceri
    Cyijajana ngo ukomeze uture hariya.bamugiriye ishyari baramupangira.
    Ikiriho Nuko bazamugira umwere.cyereka
    Niba ari karande.nabakobwa bamwirirwaga mumaguru koko!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *