Impamvu zishobora gutuma umugore akuramo inda – Dr Manirakiza – UMUSEKE

Impamvu zishobora gutuma umugore akuramo inda – Dr Manirakiza

Dr. Manirakiza Emmanuel inzobere mu bijyanye n’indwara z’abagore cyangwa se (Gynecologist & Obstetrician) ukorera muri CHUK aragaruka ku mpamvu rimwe na rimwe zituma ababyeyi bakuramo inda z’abana biteguraga gukikira.

Inda zivamo zitagejeje igihe zigenda zigabanuka mu Rwanda.

Inda zivamo zitagejeje igihe zigenda zigabanuka mu Rwanda.

Mu gihe ubundi umubyeyi amara hafi ibyumweru 40 atwite akenshi ngo inda zivamo zivamo mu byumweru 20 bya mbere.

Uretse ngo abakuramo inda ku bushake, ngo hari impamvu nyinshi zitandukanye zishobora gutuma umubyeyi akuramo inda atabyifuzaga.

Itegeko ryemera ko umuntu utwite ashobora gukuramo inda ku mabwiriza ya muganga iyo babonye ko iyo nda idashoboraga kuzabaho (anomalies genetics) cyangwa mu gihe babonye ishobora guteza ikibazo uyitwite.

Dr. Manirakiza avuga ko hari igihe umubyeyi ajya kubona akabona atangiye kuva amaraso, inda ikavamo yari ifite nk’ukwezi kumwe, abiri cyangwa atatu.

Ati “Akenshi dukunze kubona inda zivamo zitarengeje amezi abiri, gusa n’ibibazo bikunze kuba biri ‘genetic'(utunyangingo tw’umuntu/uko yaremwe).”

Dogiteri avuga ko hari n’inda zikunze kuvamo bitewe n’uko nyababyeyi ifite ibibazo, wenda irwaye nk’ibibyimba bishobora gutuma umwana adakura, cyangwa iyo nyababyeyi idakoze neza.

Dr. Manirakiza avuga ko hari n’inda zivamo ku mpamvu zitazwi, hakaba izivamo bitewe n’uko igaburirwa ry’umwana rituzuye cyane cyane iyo imitsi ijyana amaraso muri nyababyeyi ifite ikibazo.

Umugore ashobora kongera gusama mu gihe agize icyo kibazo

Dr. Manirakiza avuga ko iyo inda ivuyemo umubyeyi ari kwa muganga bamufasha bakamuvura ndetse bakamutunganya munda kugira ngo atagira “infection” zishobora kugira ingaruka no ku nda ashobora gusama nyuma yaho.

Akavuga ko ariko hari n’uburwayi butuma inda zivamo kandi zikagira n’ingaruka ku zindi nda zizakurikiraho, cyane cyane iyo bikomoka ku turemangingo “genetic” cyangwa umubyeyi afite uburwayi bwo mu maraso bwitwa “Antiphospholipid syndrome (APS)” aho usanga abasirikare bari mu mubiri bica cyangwa bakabuza inda ikiri ntoya mu gukura.

Gusa, ngo umubyeyi ufite iki kibazo nawe iyo agiye kwa muganga bamuha imiti yatuma inda ziza kurikiraho zidahura n’ikibazo.

Dr. Manirakiza avuga ko hari bamwe bakunda kugira ikibazo cyo gukuramo inda zari zimaze kugera hejuru, bo ngo usanga ahanini inkondo y’umura yabo adafashe, idakomeye cyangwase ari ngufiya, bigatuma ifunguka vuba.

Dr. Manirakiza ati “Abo tubasaba kudusanga kwa muganga tugasuzuma niba ari inkondo y’umura idafite ikibazo cy’ubushobozi bwo kugumana inda, tukaba twagira icyo twakora,…birimo kubongerera imisembura yatuma inkondo y’umura yagira ubushobozi bwo gukomeza inda kugeza igihe izakura.”

Hari icyakorwa kugira ngo hirindwe iki kibazo cyo kuvamo inda bitateganijwe

Dr. Manirakiza yabwiye Royal TV dukesha iyi nkuru ko inzira nziza yo kwirinda gukuramo inda ari ukwegera abaganga. Ngo iyo umuntu yenda gusama yakagombye kureba umuganga byibura ukwezi kumwe mbere, nubwo yaba inshuro imwe ngo yaba ihagije.

Umubyeyi kandi ngo amaze kumenya ko yasamye byibura mu byumweru 10 bya mbere yakongera akajya kureba umuganga, kandi akazakomeza kujya yitabira gahunda za muganga.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017