Impeta yambitswe Judith umugore wa Safi ngo ni ibya Film yinjiyemo | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 1:42 55

Impeta yambitswe Judith umugore wa Safi ngo ni ibya Film yinjiyemo

Niyonizera Judith washakanye n’umuhanzi Niyibikora Safi Madiba bivugwa ko batandukanye, amaze iminsi ari mu Rwanda akaba yaraje muri gahunda yo gukina film yitwa ‘Za Nduru’. Ngo ifoto yagiye hanze bamwambitse impeta, yerekeye iby’iyi film.

Impeta yambitswe ngo ni ibijyanye n’iyi Film ari gukina

Iyi film byitezwe ko izagaragaramo ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda, nk’uko umwe mu nshuti za hafi yabyemeje.

Mu ntangiriro za 2020, Safi Madiba umugabo wa Judith yagiye muri Canada avuga ko asanze umugore we, ibihe bya Covid-19 biza kugera Safi ataragaruka, avuga ko icyorezo ari cyo cyamubujije kugaruka, nyamara amakuru akavuga ko Judith yari yarafatiriye urupapuro rwe rw’inzira (Passeport).

Byanavuzwe ko Safi Madiba yagiye kurega umugore we mu nzego z’ibanze z’agace batuyemo muri Canada, amushinja kumuhoza ku nkeke, nyuma aza no kuva mu rugo ajya gucumbika ku nshuti, ari na bwo yatangiraga ubuzima bwo kubaho nk’impunzi yibana muri Canada.

Muri Kanama Safi yabwiye itangazamakuru ati “Ntabwo twumvikanye. Abantu babiri bashobora kutumvikana bitewe n’imico n’ibindi. Natandukanye n’umugore nta kindi. Hari abashidikanya ariko ni byo.”

Nyuma y’iminsi micye Safi atangaje ko batandukanye, Niyonizera Judith yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ifoto bisa nk’aho yambitswe impeta n’undi mugabo.

Gusa amakuru avuga ko muri iyi film ariho hafatiwe amafoto arimo iyo yambikwa impeta.

Safi Madiba yari yasabye aranakwa
Umugore wa Safi Madiba ubu yinjiye mu ruganda rwa Cinema

 

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *