Impunzi 324 zo mu nkambi ya Mahama zandikiye Perezida Ndayishimiye zisaba GUTAHA | | UMUSEKE
  • 23/10/2020 4:34 41

Impunzi 324 zo mu nkambi ya Mahama zandikiye Perezida Ndayishimiye zisaba GUTAHA

*Perezida w’inkambi ya Mahama ntabwo ari mu banditse iriya baruwa
*Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, yabonye kopi y’ibaruwa ariko ntiyasubije ibizabo by’Umuseke

Ibaruwa ndende iriho imikono y’abayisinye, ndetse na nomero zibaranga mu nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, ikubiyemo ibitekerezo by’abantu 324 baba muri iriya nkambi basaba Perezida mushya w’u Burundi kubafasha gutaha, “bakava mu buzima bubi”.

Aba Barundi bavuga ko Perezida mushya arahira yiyemeje gushyiraho Leta Mbyeyi, na bo bakaba ari abana b’Abarundi bifuza gusubira iwabo bagakorera igihugu mu ngeri zose z’ubukungu nk’uko babishyize mu ibaruwa banditse tariki 26 Nyakanga 2020, UMUSEKE urayifite.

Hari aho bagira bati “Dufashe uyu mwanya ngo twibutse ko impunzi ziri i Mahama ari abenegihugu bakeneye impuhwe zanyu. Ni yo mpamvu twifuza ko habaho ibiganiro by’impande ebyiri, u Burundi n’u Rwanda bigahagarikirwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi (UNHCR) kugira ngo tubone uburenganzira bwacu, agaciro ko gutaha mu cyubahiro mu gihugu cyacu.”

Muri iyi baruwa iri mu Gifaransa impunzi z’Abarundi zayanditse zivuga ko “zibeshyuza zivuye inyuma” ibitangazamakuru na bamwe mu banyapolitiki biyita ko bazivugira, bakavuga ko ibyo bahunze bikiri i Burundi kandi bo bumva ko mu gihugu cyabo hari amahoro.

Ibaruwa muri icyo gika banditse ngo “Nyakubahwa Perezida twongeye gufata uyu mwanya ngo tubeshyuze ibitangazamakuru n’abanyepolitiki bigize abavugizi b’impunzi z’Abarundi hanze y’igihugu, bavuga ko impunzi zitifuza gutahuka mu gihugu cy’amavuko, bibeshya ko icyabateye guhunga kigihari, mu gihe kuva twahunga nta we uragera mu nkambi ngo amenye ubuzima bubabaje tubamo.”

Impunzi zivuga ko iwabo ari amahoro, zigasaba Perezida Evariste Ndayishimiye kuborohereza gutahuka ku bushake kugira ngo ntibizabahende.

Mu kitonderwa impunzi zandikiye Perezida w’u Burundi, harimo ko “Kuvuga ko ushaka gutaha mu nkambi ya Mahama bifatwa nk’ubugambanyi” ngo kuri bamwe mu Barundi b’impunzi n’abiyita ko batavuga rumwe na Leta y’u Burndi bari hanze, n’Abanyarwanda bakora mu mishinga ikorana na UNCHR, aho niho izo mpunzi zihera zisaba Leta yabo kuzakorana n’iy’u Rwanda kugira ngo batahe.

Bavuga ko ku rundi ruhande hari abashobora gufata iriya baruwa nk’igikoresho politiki, ariko abayanditse bavuga ko nta kindi bagamije uretse gushaka uburenganzira bwabo bwo gutaha.

Perezida w’inkambi ya Mahama, Jean Bosco Kwibishatse yabwiye Umuseke ko atari mu banditse iriya baruwa, gusa ngo na we amakuru yayumvise.

Ati “Nayibonye vuba, ndabikurikirana ntacyo mfite nabivugaho nonaha, reka mbanze mbisome nzekubona icyo nabisiguraho. Nk’ejo wambaza ukuri naba ngufite.”

Umuseke washatse kumenya icyo Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi ivuga kuri iriya baruwa, batubwira ko baza gusohora itangazo.

Nestor uba muri iriya nkambi ya Mahama nk’impunzi akaba ari Umwarimu ku ishuri rya Paysannat rituranye n’inkambi, yabwiye Umuseke ko atari mu basinye kuri iriya baruwa kubera ko kuri we igihe cyo gutahuka mu Burundi kitaragera.

Yavuze ko abavuga ko mu nkambi harimo ubuzima bubi, byatewe no kutamenya gucunga neza imfashanyo bahabwa, ndetse n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yashyize inkambi mu kato abarimo bakabura uko basohoka kujya gushakishiriza hanze yayo.

Ati “Baduhaye amafaranga adutunga amezi abiri ukwa Gatatu n’ukwa Kane, abantu barayarya bibwira ko bazabaha andi, ntibibaza ngo ni amezi abiri ubwo rero ikinogo cyabaye kirekire. Hano umuntu ntasohoka, ntaho apagasa biba ari ikibazo. Kubera icyorezo Coronavirus inkambi yacu iri mu kato ntabwo umuntu ajya gushakisha ntibishoboka, iyo biba bishoboka ko umuntu ajya gupagasa agashakisha ntabwo byari ikibazo.”

Nestor avuga ko azatahuka igihe kigeze, ati “Ibyo nahunze biracyahari, iyo abantu bahunze ntibahunga kumwe, abifuza gutaha sinabacira urubanza wenda wabona ibyo bahunze bitagihari.”

Inkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe icumbikiye impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 60, bahunze igihugu cyabo ubwo cyadukagamo imvururu zishingiye kuri manda ya Gatatu itaravuzweho rumwe ya Nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza wiyamamaje akanatsinda amatora ya Perezida muri 2015.

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ziriya mpunzi uko zaje zakirwa ku mupaka n’imodoka nini zitwara abagenzi zo kubajyana mu nkambi, Mushikiwabo ababwira ko bagiye kwihutira kubafasha kujya i Bwotamasimbi.. Ariko yee!!v uko byagenze yabara umupfu!!

  • Usibye no mu nkambi y’impunzi, mu Rwanda, mu baturage basanzwe, nta “banyagihugu” 324 bakwishyira hamwe ngo bandike ibaruwa isohoke idafite umugisha wa…. Mbiswa ra!!

  • ibyo yahunze bigihari iyo mubimubaza tukumva kuko bahunze manda ya3 none n’uwo bayishinjaga yarapfuye keretse niba batemera ko yapfuye

    • no Muri USA, bakoresha FBI,CIA,DEEA na zande zooose, abahungu ba cya gikoko busamabinraden, bariyandikishije bakorera mwishule ryo gutwara indege..nawe ngo impunzi zanditse ibyo ntizabyohereza bidahezagiwe na …izavuye muri Eritrea ibyo zanditse ntiwabibonye? muzi gutuka iwanyu, ariko intamenya yaciye ishami yicariye.

  • Njyewe sinumva icyo leta yu Rwanda yabije kumara mu biganiro hagati yimpunzi ubutegetsi bw’igihugu cyabo na HCR.Gusa aba barundi barebye kure ntihagire abaca intege cyangwa ngo babavangire.Nizeyeko perezida mushya wu Burundi uko namubonye rwose azabaha igisubizo cyiza cyane maze bakava muraka kaga barimo.

  • Aba bantu barashaka kubikira imbehe abakozi ba HCR babitaho!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *