Imvura y’itumba izagwa ari nyinshi kurenza isanzwe igwa -Meteo | UMUSEKE

Imvura y’itumba izagwa ari nyinshi kurenza isanzwe igwa -Meteo

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kivuga ko imvura y’Itumba (Werurwe-Mata-Gicurasi) 2020 iteganyijwe izaba iri hejuru y’isanzwe igwa mu bihe by’Itumba ahenshi mu gihugu.

Itangazo cyageneye itangazamakuru rivuga ko biterwa n’uko ubushyuhe bwo mu Nyanja Ngari cyane cyane iya Pasifika buri hejuru muri iyi minsi,  bukazagenda bugabanuka hagati muri iki gihembwe.

Imvura iteganyijwe muri buri Karere mu gihembwe k’Itumba 2020:

Mu turere twa Ngoma, Kayonza na Kirehe; igice gito cy’Akarere ka Rwamagana gihana imbibi n’Akarere ka Ngoma ndetse n’igice gito cy’Akarere ka Bugesera na cyo gihana imbibi n’Akarere ka Ngoma, hateganyijwe imvura izaba iri hagati ya milimetero 320 na 400.

 Mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, Umujyi wa Kigali, Uturere tw’Intara y’Amajyepfo uretse akarere ka Nyamagabe n’igice cy’Akarere ka Nyaruguru gihana imbibi n’Akarere ka Gisagara na Huye, mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo n’igice cy’Akarere ka Rwamagana na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura izaba iri hagati ya milimetero 400 na 500.

 Mu Turere twose tugize Intara y’Iburengerazuba, Akarere ka Nyamagabe n’igice cy’Akarere ka Nyaruguru gihana imbibi n’Akarere ka Rusizi hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 500 na 600.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *