Imvururu za nyuma y’amatora muri America abantu 4 baguye mu myigaragambyo | UMUSEKE

Imvururu za nyuma y’amatora muri America abantu 4 baguye mu myigaragambyo

Polisi ikorera muri Leta ya Washington DC yatangaje ko abantu bane bapfuye mu myigaragambyo yavuyemo igitero ku Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko. Abigaragambya ni abashyigikiye Perezida Donald Trump utaremera ko yatsinzwe amatora.

Amateka avuga ko ku Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko ya America ibikorwa nk’ibyabaye none byaherukaga kuba mu mwaka wa 1812

Polisi ivuga ko hari umugore warashwe arapfa ndetse n’abandu bantu batatu, bituma kariya gace gashyirwa mu bihe bidasanzwe by’ubutabazi.

Kugeza ubu abantu 52 batawe muri yombi ku mpamvu zifitanye isano na kiriya gitero, abagera kuri 47 bakurikiranyweho kurenga amabwiriza y’umukwabo.

 

Mu barashwe barimo umugore wabaye umusirikare

BBC ivuga ko ibitangazamakuru byo muri Amaerica bivuga ko umugore wabaye umusirikare agasoza imirimo ye ari mu barasiwe ku Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko ya US yitwa Capitol.

Uwo mugore witwa Ashli Babbitt yari umuturage w’ahitwa San Diego, bivugwa ko yarashwe agerageza kwinjira aho Abasenateri n’Abadepite bahurira, we n’abandi bantu bari mu myigaragambyo.

Yabaye mu ngabo za US zirwanira mu kirere.

Nyirabukwe wa nyakwigendera yabwiye Fox5 ko uriya mugore ari umwe mu bashyigikiye Perezida Donald Trump.

Yarashwe ahagana saa cyenda z’amanywa ku isaha ya Washington, ajyanwa kwa muganga nyuma byemezwa ko yashizemo umwuka.

 

Abayobozi ku Isi bamaganye ibibera muri America n’abo mu ishyaka rya Trump baramwamagana

Senateri Lindsey Graham wo muri Leta ya Caroline y’Epfo asanzwe ari inshuti ya Donald Trump ndetse ni uwo mu ishyaka rya Republican, yavuze ko ibyabaye bihagije, ashyigikiye ko Joe Biden wo mu ishyaka rya Democrates bahanganye ari we watsinze amatora.

Yagize ati “Mumbare, ibyabaye birahagije. Joe Biden na Kamala Harris batowe byemewe n’amategeko, kandi umwe azaba Perezida undi amubere Visi Perezida wa Leta zunze ubumwe za America tariki 20 Mutarama.”

Yamaganye imvururu ziri kubera muri America.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau yavuze ko abatuye igihugu ke babajwe n’igitero kuri Demokarasi.

Perezida wa Argentine, Alberto Fernandez na we yavuze ko ashyigikiye Joe Biden watowe kandi ko yamaganye imvururu.

Ivan Duque uyobora Colombia yamaganye biriya bikorwa avuga ko ashyigikiye Congress (Abasenateri n’Abadepite).

Perezida wa Chile, Sebastian Pinera na we yamaganye ibikorwa avuga ko bibangamiye inzira ya Demokarasi.

Abategetsi batandukanye ku isi bagiye bamagana ibyabaye muri America.

 

Abari bashyigikiye Donald Trump baragenda bamuvaho

Uwahise yegura ni Umunyamabanga wungirije ushinzwe itangazamakuru mu Biro bya Perezida (White House) witwa Sarah Matthews yavuze ko kwegura kwe bifitanye isano n’imvuru zabereye ku Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko.

Ati “Nashimishijwe no gukorera ubutegetsi bwa Trump, nishimira politiki twashyizeho. Nk’umuntu wakoreye mu Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko, mbabajwe n’ibyahabereye uyu munsi.”

Matthews yavuze ko kwegura kwe guhita kubahirizwa akava mu biro bye, avuga ko America ikeneye ko ubutegetsi butangwa mu mahoro.

Uwaherukaga kwegura ni Stephanie Grisham wari ukuriye ibikorwa by’Umugore wa Trump, Melania Trump akaba yaranabaye Umunyabanga wa Perezida Donald Trump ushinzwe itangazamakuru.

 

Ibikorwa nka biriya kuri Capitol byaherukaga mu 1812

Amateka y’iriya nyubako agaragaza ko abantu baherukaga kuyigabaho ibitero mu Ntambara yabaye muri America mu 1812.

Ingabo z’Ubwongereza zari ziyobowe na Vice Amiral Sir Alexander Cockburn na Major General Robert Ross zatwitse iriya nzu yari ikirimo kubakwa.

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Erega hazagira igihe abiyitaga ko aribo bazanye democracy mu isi bagiye kubona uburyo abandi nabo bafite buryo ni bwo gukoresha demokarasi bashaka. Democracy n’igihe ntakindi gisabwa ……

  • Harya nibavuga ko amashyaka na politike ari bibi,bamwe bazarakara?? Mwabishaka mutabishaka,Politike ni mbi,nubwo ikiza bamwe.Politike izana: Akaduruvayo, inzangano,ubwicanyi,amatiku,intambara,umwiryane,kwikubira ibyiza by’igihugu,etc…

  • None se Gatare we ntacyo wakora utanyuze muri politiki.ntakundi kuko niyo nzira ya byose nigitekerezo urimo utanga ubu wanyuze munzira ya politiki ubu nawe uri gukora politiki yo kwanga ikibi?? Urabigenza ute?? Ahubwo Reba buryo ki afurika yawe yagira amahoro nuru Rwanda utuyemo. Ibindi bizaze nyuma.

    • @ Ismael,urabwira Gatare ngo “Reba buryo ki afurika yawe yagira amahoro n’uru Rwanda utuyemo. Ibindi bizaze nyuma”.Aho uribeshya cyane.Kuzana AMAHORO byananiye abantu.Ahubwo usanga bangiza iyi si.Amaherezo azaba ayahe?Nkuko ijambo ry’Imana rivuga muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo.Ubwo butegetsi bw’Imana buzaba buyobowe na Yezu nkuko bible ivuga,nibwo buzazana AMAHORO wifuza,kandi bukureho ibibazo byose.Gusa menya ko iyo paradizo izaturwa gusa n’abantu bashaka Imana bashyizeho umwete.Abibera mu byisi gusa ntabwo bazayibamo.Iyo bapfuye biba birangiye batazazuka ku munsi wa nyuma.Nubwo bababeshya ko baba bitabye imana.

  • Nibahame hamwe bumve icyo Afrika twabarushije.Harageze ko Amerika ibona inyiturano y ibyo ikorera iyi si hamwe na Europe ubwo China nayo izagerwaho ni question du temps.

  • Umuyehova hano aransetsa, ngo Yesu azaza gutegeka isi! Nk’uburyo bwa Trump se? Ijuru se ryo ritegekwe na nde? Ubu koko nyuma y’ubu buzima umuntu yakwifuza kugaruka mu isi? Kurya Watermelon? Ngo 144000bararangiye Ijuru ryaruzuye kweli.

    • @ Joe Biden,mujye mushaka abazi bible neza bayibigishe,aho guhora mupinga ibyo abayizi bavuze.
      Ibyahishuwe 11:15,havuga ko Yezu azahabwa ubutegetsi bw’isi.Petero wa kabiri 3:13,havuga ko dutegereje “Isi nshya n’Ijuru rishya”.Matayo 5:5,Yezu ubwe yavuze ko Intungane zizatura mu isi (izaba paradizo).Zaburi 37:29,havuga ko “Intungane zizaba mu isi iteka ryose”.Iyi mirongo yose biragaragara ko utayizi.Niyo mpamvu upinga abayizi.Bible isobanura neza yuko abazajya mu Ijuru bazaba Abami n’Abatambyi,noneho bakazafatanya na Yezu kuyobora isi,bakayigira Paradizo.Ariko ababi bose bazakurwa mu isi.Byose byanditse muli bible yawe.Ikibazo nuko utazi aho byanditse!!! Ni ikibazo nyine.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *