Ni imwe mu ndirimbo z’Amavubi zumvikanye kandi zakunzwe cyane mu Rwanda, yasohotse mu 2004 ikaba ari iy’umuhanzi Alain Muku (Mukurarinda) yakoreye ikipe y’igihugu Amavubi. Amashusho yayo yari yarayabuze.

Alain Muku mu mashusho y’iyi ndirimbo
Muku avuga ko iyi ndirimbo yayikoze 2004 Amavubi yatsinze Imisambi ya Uganda akabona itike y’imikino ya CAN bwa mbere ari nabwo aheruka.
Icyo gihe ngo yanakoze amashusho y’iyi ndirimbo afatanyije n’umunyamakuru w’imikino Jean Claude Murindahabi ariko aza kuyabura.
Iyi ndirimbo ngo yari yabanje kuyita ‘Ishema ry’u Rwanda’ nyuma arabihindura ayita ‘Tsinda Batsinde’.
Alain Muku ubu ari gufasha cyane cyane abahanzi kuzamura no kubeshwaho n’impano zabo, aherutse gufasha uwitwa Nsengiyumva gutunganya no kumenyekanisha indirimbo ye gakondo yitwa ‘Mariya Jeanne’ ubu igezweho cyane.
Icyo gihe 2004 ariko yagize ikibazo, ati “Amashusho yakozwe icyo gihe naje kuyabura kuko nataye Casette yari abitseho nabajije na Murindahabi usigaye aba mu mahanga nawe ambwira ko ntayo agifite.”
Kuko hari abakunzi iyi ndirimbo bakomeje kubimusaba ubu yatunganyije amashusho yayo mashya asimbura ayo yabuze mu myaka 15 ishize.
Kuri we kandi abona iyi ari indirimbo idasaza mu Banyarwanda akurikije uko bayikunze.
Aya mashusho agaragaramo bimwe mu bihe byiza Amavubi yagize mu bihe bishize n’ibya vuba.
Reba iyi ndirimbo hano:
Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW
1 _
Narigizengo ni Pepe Kare elephant du ZAIRE!! Hhhhhhh