Imyaka yo kurongorwa ntivugwaho rumwe – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Imyaka yo kurongorwa ntivugwaho rumwe

Ivugururwa ry’imyaka yo gushyingirirwaho ntirivugwaho rumwe – Imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore mu Rwanda iravuga ko idashyigikiye umushinga w’itegeko rigenga umuryango ririmo kuvugururwa, mu ngingo yaryo ivuga ko, imyaka yo gushyingirwa yava kuri 21 igashyirwa ku myaka 18.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’umugore mu Rwanda irasanga ko gutanga uburenganzira bwo gushyingirwa kuri iyi myaka, byasubiza inyuma amahirwe y’umugore mu Rwanda.

Mme Ingabire Marie Imacullee (Photo Internet)

Mme Ingabire Marie Imacullee, ni umwe mu baharanira ubu burengazira. Ari mu muryango Haguruka, umwe mu miryango irengera inyungu z’abari n’ategarugori mu Rwanda.

Ku ruhande rwe ngo igiteye impungege cyane , nuko ari icyemezo gishobora gusubiza inyuma intambwe u Rwanda rwari rumaze gutera,mu rwego rwokubahiriza uburenganzira bw’abana,abagore ndetse n’abagabo.

Iki cyemezo kandi cyabangamira gahunda yo guha umwana w’umukobwa amahirwe angana n’aya musaza we, yo kwiga akaminuza agatera imbere , ngo cyabangamira kandi gahunda yo guca ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina,ndetse no guha umugore amahirwe yo gutanga umusanzu wo kubaka igihugu mugihe yahawe uburenganzira n’ubumenyi bihagije.

Ku mpinduka y’imyaka igomba kuva kuri 21 ikajya kuri 18 Mme Ingabire ati “nta mwana ubyara abandi! imyaka 18 umuntu aba akiri umwana tuvugishije ukuri kandi ngirango n’ababivuga barabyirengagiza nabo barabizi barabyabye ? bazi ibitekerezo by’umwana w’imyaka 18 ?ntabwo umwana ugikwiye kurerwa, ariwe noneho uyu munsi ukwiye kubwira ngo nagende abyare arere abandi! » .

Ku ruhande rwe, Ministre w’ubutabera Tharcisse Karugarama yibutsa ko mu Rwanda amategeko aha abantu uburenganzira bwo gutora, gutorwa cyangwa kuyobora ku myaka 18 maze akagira ati : « ntushobora kugira uburenganzira bwo kuba wayobora igihugu ,wayobora inzego zitandukanye, wagira akazi watora watorwa,hanyuma ngo ubure uburenganzira bwo kurongorwa cyangwa kurongora? »

Minisiteri y’ubutabera kandi ivugako mu gutegura uyu mushinga bagendeye ku bintu bitandukanye, harimo nko guhuza iyi gahunda n’ibindi bihugu, dore ko muri byo harimo ibifatira ku myaka 14,15,16.gusango nyma yo kureba ibyo byose bemeranije gufatira ku myaka 18 mu bihugu bigize aka karere

Kuri ubu uyu mushinga w’itegeko uri gusesengurwa muri komissiyo ya politiki mu nteko ushingamategeko y’u Rwanda, ukazavamo ushyikirizwa inteko rusange kugirango utorwe.

Marie Claire Uwanyirigira
Umuseke.com

 

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock