Imyanzuro 6 y'inama y'i Kigali irimo GUSABA ko imipaka y'u Rwanda na Uganda ifungurwa - UMUSEKE
  • 22/02/2020 4:53 32

Imyanzuro 6 y’inama y’i Kigali irimo GUSABA ko imipaka y’u Rwanda na Uganda ifungurwa

Imyanzuro itandatu yafatiwe mu nama yamaze amasaha arenga 7 impande zihagarariye Uganda n’u Rwanda ndetse n’ibihugu bigira uruhare mu biganiro, Angola na D.R.Congo harimo ko u Rwanda ruzandikira birambuye Uganda ruyereka uko ifasha abarurwanya, ndetse inama yasabye Abakuru b’Ibihugu bya Uganda n’u Rwanda bazakuru muri uku kwezi kwemeza ko imipaka ifungurwa ubuhahirane n’urujya n’uruza rw’abantu bigasubukurwa.

Imyanzuro ibanziriza inama izaba mu cyumweru gitaha

Umwanzuro wa mbere uvuga ko buri gihugu (Uganda n’u Rwanda) byiyemeje kugenzura bikamenya abaturage buri kimwe gifunze abo ari bo, mu byumweru bitatu buri gihugu kikazamenyesha ikindi mu nyandiko mvugo ibyagezweho.

Umwanzuro wa kabiri uvuga ko buri ruhande rwiyemeje kubaha uburenganzira bw’abaturage ba buri gihugu, hagakurikizwa amategeko ahari na mpuzamahanga agenga uburenganzira bwa muntu.

Buri gihugu kandi mu mwanzuro wa gatatu kiyemeje kurangiza ibijyanye n’amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha, ayo akazasinywa n’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Uganda mu nama izabahuza tariki 21 Gashyantare 2020 ku mupaka wa Gatuna.

Leta y’u Rwanda mu mwanzuro wa kane izandikira mu buryo bwemewe iya Uganda, bitarenze tariki 15 Gashyantare 2020, ibaruwa iyimenyesha ibibazo byihariye bimwe na bimwe bijyanye n’ibikorwa bihungabanya umutekano warwo bikorwa n’inyeshyamba zikoresha ubutaka bwa Uganda. Leta ya Uganda na yo izagenzura inasubize, bitarenze tariki 20 Gashyantare 2020 ibibazo bikomeye bishobora guhita bikemuka, cyangwa hagakorwa irindi perereza rizasubiza ibyo bibazo.

Abitabiriye ibiganiro mu mwanzuro wa gatanu batanze inama ku Bakuru b’Ibihugu bine bazahurira i Gatuna, kwemera ko ibintu bisubira mu buryo, abantu bagashyira bakizana n’ibyo bacuruza bica ku mipaka y’u Rwanda na Uganda.

Impande zombi mu mwanzuro wa nyuma zemeranyije ko imikoranire hagati y’ingabo n’izindi nzego zishinzwe umutekano isubukurwa mu rwego rwo kongera gusangira amakuru y’ubutasi n’amakuru areba umutekano w’ibihugu.

Iyi nama yamaze amasaha 7 yitabiriwe kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto, na Visi Minisitiri w’Intebe muri DR.Congo, Kankonde Malamba.

 

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abayobozi batandukanye barangajwe imbere n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe
U Rwanda rwasabye Uganda guhana abayobozi bayo baba bashyigikira umutwe wa RNC
Minisitiri Sam Kutesa ni we waje mu Rwanda ayoboye intumwa za Uganda
Itangazo ryasohowe n’impande zombi rivuga ko ibiganiro byabaye mu mutuzo

Martin NIYONKURU 
UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ko mbona Uganda idutsinze icyo icyo hejuru nicyo hasi ? Nonese twe hari abagande dufunze nkurikije ibyo minister Nduhungirehe atubwira ?

  • Nta kizavamo bariya bantu bacengana babiziranyeho. Iki kibazo iyo kiba igikemuka cyari kuba cyaracocewe muri East African Community.

  • Nta kizavamo bariya bantu bacengana babiziranyeho. Iki kibazo iyo kiba igikemuka cyari kuba cyaracocewe muri East African Community aho kujyanwa muri SADC kandi Uganda itayibamo.

  • Ariko hari urujijo mu miyoborere yacu.Kuki iyo Uganda yohereje misitiru w’ububanyi n’amahanga Sam Kutesa kuki twe tutohereza Vincent Biruta? Nonese buriya abagande ntabwo bumvako twabasuzuguye? Mu mishyikirano ya Angola ari Biruta ari Nduhungirehe ntanumwe warurimo hari Sezibera. Mbega ibintu birimo amacenga arenze we.

    • Ibyo nange narabyibajije nkeka ko biruta icyongereza cye ari gike

      • Gike kurutwa n’icy’abakongomani se?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *