Inama P.Kagame yagiriye Polisi natwe ziratureba- CGP Rwigamba wa RCS | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 11:19 56

Inama P.Kagame yagiriye Polisi natwe ziratureba- CGP Rwigamba wa RCS

  • RCS ifite ikigo ngororamuco cy’abacungagereza bananiranye
  • Gereza zimwe zifite amarimbi,
  • Ibyo Mgr Nzakamwita yavuze bifite ishingiro…

Mu kiganiro kihariye Komiseri Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa, Commissioner General of Prisons (CGP), Georges Rwigamba yagiranye n’Umuseke yavuze ko inama Perezida Kagame aherutse guha Polisi zo kwirinda kurasa umuntu ahubwo hakarebwa ubundi buryo, na bo zibareba.

CGP Georges Rwigamba aganira n’UMUSEKE.RW

Mu bihe bitandukanye, abacungagereza barashe abagororwa, bikavugwa ko babaga bashaka gutoroka.

Mu byumweru bike bishize ubwo Perezida Kagame yahaga ikiganiro itangazamakuru ry’u Rwanda na mpuzamahanga umwe mu baturage yamubajije icyo avuga ku kuba ‘hari abapolisi bamwe’ barasa abantu cyangwa bakoresha  ‘ingufu ziswe iz’umurengera.’

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ndetse yongeraho ko ubusanzwe abapolisi baba barahuguwe bazi uburyo bakwitwara imbere y’umuntu ushaka kubarwanya cyangwa ushaka gucika.

Ubwo UMUSEKE wabaza CGP Goerges Rwigamba niba inama yo kutarasa ushatse gutoroka ahubwo hakarebwa ubundi buryo yafatwa, cyangwa mu yandi magambo hakirindwa gukoreshwa imbaraga z’umurengera itaba ingirakamaro kuri RCS yasubije ko ari ingirakamaro rwose.

Ati: “ Rwose inama Umukuru w’igihugu yagiriye Polisi natwe iratureba. Si byiza kurasa umugororwa gusa byose biterwa na circumstances [uko byakozwemo n’icyabiteye.”

Avuga ko hari ubwo umugororwa ashobora kurwanya umucungagereza, akabikora ashaka gutoroka bikaba ngombwa ko araswa.

CGP Rwigamba avuga ko iyo umucungagereza arashe umugororwa akenshi aba atagambiriye kumuhitana.

Abajijwe niba kurasa umuntu wagiye muri gereza kugira ngo agororwe, bidateye agahinda, Komiseri mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa  n’abagororwa, Georges Rwigamba yavuze ko rwose bibabaje ariko ko bijya bibaho, gusa si ikifuzo cya RCS.

 

 Mgr Nzakamwita ibyo yavuze navuga ko ari byo…

CGP Rwigamba avuga ko ibyo Musenyeri Siriveriyani Nzakamwita aherutse kuvuga by’uko hari abagororwa bafite imirire mibi kubera ko badasurwa muri ibi bya COVID-19 bifite ishingiro ariko ngo kugira imirire mibi si umwihariko wo muri Gereza gusa.

Yemeza ko no hanze yazo haboneka abantu bayifite kandi bo bafite uburyo bwo kubona ibiribwa bikize ku ntungamubiri.

Muri iki kiganiro kirekire kandi Komiseri mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa yabwiye UMUSEKE ko ikigo ayoboye gifite ikindi  kigo ngororamuco ‘cyagenewe abacungagereza bananiranye.’ Icyo kigo giherereye i Rwamagana.

Ikiganiro kirambuye mu mashusho:

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ibyo Musenyeri Nzakamwita yavuze Rwigamba yarabihakanye, none arabyemeye!! Ukuri kw’aba bayobozi kuzava hehe ra??

    • Very good.Afande yemeye ibyo musenyeli yavuze yuko abagororwa barimo kwicwa n’inzara.Umugabo ni uwisubiraho.Ariko akwiye no gusaba imbabazi abanyarwanda bose yabeshye kubera kwikanga ko yatakaza umugati (national bread).Kuba abakororwa bicwa n’inzara,ni gihamya nziza ko tutubahiriza uburengenzira bwa muntu.Kuki Musenyeli abibona Rwanda Human Rights Commission ntibibone???

  • Afande RWIGAMBA twishimiye ko “wikosoye” ukemera ko Abagororwa barimo kwicwa n’INZARA nkuko Musenyeri Nzakamwita yavuze.Ubundi uyu Afande yari yahakanye yivuye inyuma ko nta NZARA iri muli Gereza.Ndi mu bantu bari bamusabiye ko yirukanwa.Ubu ndamubabariye kubera ko yisubiyeho.Muzumve ubwinshi bw’amatangazo ya mu gitondo “abika” (necrology) Abagororwa bishwe n’INZARA.Turasabira Musenyeri Nzakamwita UMUDALI kubera ko yatinyutse kwerekana AMAKOSA ya Leta.Mu gihe abandi banyamadini nka Rutayisire,Gitwaza,Masasu,Rucyahana baba barimo “gusingiza” Leta.Ni ikosa rikomeye Imana itazabababarira ku munsi wa nyuma.

  • Ese ubundi koko abantu bakeneye ko Perezida avuga ngo mureke kwica abanyarwanda nkuhonyora ikimonyo? Mureke kurasa abantu nkurasa inyoni n’itopito?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *