Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yafunguye serivise zimwe na zimwe - UMUSEKE
  • 06/06/2020 1:47 24

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yafunguye serivise zimwe na zimwe

UPDATE: Muri iyi nkuru murasangaho itangazo ryose rirmo ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba zo gukomeza guhangana na Coronavirus zizamara ibyumweru bibiri.

Ingamba ya mbere irimo gukomeza gupima abantu indwara ya Covid-19 mu gihugu hose. Indi ngamba ni uko Udupfukamunwa tuzajya twambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi.

Ingamba ya gatatu Serivise zemerewe kongera gukora zigomba gukurikiza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima arimo gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, no gusiga intera hagati y’umuntu n’undi. Ingamba ya kane ni ugukangurira abantu gukomeza gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivise z’imari. Ingamba ya gatanu ni uko Ingendo zose zibujijwe guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo keretse uwabiherewe uburenganzira ku mpamvu zikomeye.

 

Serivise zemerewe kongera gukora

*Zirimo iz’inzego za Leta n’iz’abikorera ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi abandi bagakomeza gukora bifashishije ikoranabuhanga bari mu ngo.

*Amasoko azafungura ariko hage hasimburanya 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.

*Inganda n’imirimo y’ubwubatsi byemerewe kongera gukora ariko hagakora abakozi b’ingenzi.

*Hoteli na Restora byemerewe gukora ariko bigafunga saa moya z’ijoro

*Siporo y’umuntu ku giti ke irimewe ariko ahakorerwa siporo mu buryo rusange hazakomeza gufungwa

*Gutwara abantu mu buryo rusange n’ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byemerewe gukora hagati mu Ntara, abatwara Bisi basabwa kureba ko abantu batwaye bahanye intera kandi bagatwara abambaye agapfukamunwa gusa.

*Imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30.

 

Ibitemerewe:

*Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020

*Insengero zizakomeza gufunga kimwe n’utubari, ingendo z’ibinyabiziga bitwara abantu mu buryo rusange n’iby’abantu ku giti cyabo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ntizemewe, Imipaka izakomeza gufungwa, inama n’amakoraniro birabujijwe, moto ntizemerewe gutwara abagenzi, Abanyarwanda batahuka bemerewe gutaha bagashyirwa mu kato iminsi 14.

 

Inkuru ya kare: Ibiro bya Perezida byatangaje ko mu masaha ya kare kuri uyu wa kane tariki 30 Mata, Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yiga ku ngamba nshya zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Imyanzuro y’iyi nama itegerejwe na benshi basahaka kumenya niba amabwiriza yo gukomeza guhagarika imirimo yose agumaho cyangwa hari uburyo yoroshywa.

Perezida Paul Kagame asezera Abayobozi bari kumwe na we mu Nama

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yabereye n’ubundi muri Village Urugwiro abayobozi bubahiriza amabwiriza yo gusiga intera hagati yabo.

Ni inama benshi bategereje kumenya imyanzuro yafatiwemo, ahanini kubera ko iyi tariki ya none ari bwo iminsi yari yatanzwe yo kubahiriza amabwiriza akomeye yo guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus yarangiye.

Benshi bategereje kumenya niba imirimo imwe n’imwe ikomorerwa cyangwa niba ariya mabwiriza akomeza kubahirizwa uko yakabaye, abantu bagakomeza kuguma mu rugo, ababishoboye bagakomeza kuba ariho bakorera imirimo.

 

Inama yize ku ngamba nshya zo guhangana na coronavirus

UMUSEKE.RW

14 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ikintu cyiza nishimiye nuko amashuli azafungura muri nzeri bivuzeko tuzahita tujya mungengabihe yamashuli kimwe nibindi bihigu.

  • Ubwo ni ukuvuga ko umwaka w’amashuri wari watangiye ubaye imfabusa badusobanurire.

  • Iki ni icyemezo kije cyari gikenewe.
    Congratulations to our government. Abajyaga bandega kunenga gusa uyu munsi baraviramo aho.

    • Ugomba kuba nta mwana ufite mu mashuri. Tekereza umwana w’imyaka 14, 15, 16, 17, 18 .. kumwicaza amezi 7 yose. Wowe urumva nta kibazo kirimo ? Bamwe baraza kwiheba.

  • Turashyize tuguye muri wa mutego wo gutangira mu kwa cyenda. Iteka twibagirwa ko turi muri EAC aho amashuri atangira mu kwa mbere. Impamvu y’ukwa cyenda itangwa naba Padiri ngo kubera ko ukwa karindwi gushyuha. Ariko se umunyeshuri wiga ibyumba ataniye he nuwiga i Kabale muri Uganda, uwiga Kagitumba ataniye he nuwiga Ntungamo muri UG, uwiga Kirehe na Kibungo bataniyehe nabiga Ngara,Biharamuro cg Kahama aba Padiri barashyize begukanye intsinzi kweri. Umushakashatsi mubyi ikirere wo muri Amerika ni umugande ukomoka i Kabale kandi yigaga mu kwa karindwi. Ok ubu rero tugiye guhuza gahunda na Congo ngaho re

    • Wowe uri uwahehe utaziko abagande hano iwacu batakigezweho ?ko mbona reference yawe ari kwa Museveni.

  • Ni byiza kuba habayeho deconfinement partiel byari bikenewe gusa ubwo Machiavelli atagize anenga izo ngamba menya ari mu bantu badohorewe peeee muri ya gahunda ya gumamurugo akaba yisanze muri gahunda ya Vamurugo
    hahahahaha gusa azibuke agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi gusa ndamusuhuje muraho muraho ????

  • Abanyeshuri babigerejeho nkana. Ibaze kwicara kugeza mu kwa cyenda ???? Ni kera cyane hari abatazabishobora bishore mu bindi bamwe barivemo burundu. Ni ukuvuga ko ibyo bari bize mu gihembwe cya mbere bibaye zero, bose bazasibira ? Barabahemukiye vraiment !!

  • Hakwiye indi nama yabaminisitiri idasanzwe yo kwiga ikibazo cyabanyeshuli nabarimu. Birakabije. Ubundi se minisitiri wamashuri kuki atadefanze domaine ye ? No no no.

    • Wasanga hashyigikirwa ibitekerezo bya benshi, minister mushya abataragira confidens zihindura abandi ba minister,
      social distancing mu mashuli ntiyashoboka. Hari private zigira abana nka 30 mu byumba binini ho byashoboka ariko se wabakomorera bonyine? Ikindi ubu ababyeyi batakoze nabatakaje akazi bazakurahe ayo kwishyurira abana? Reka tubanze dukore. Abari burangize uyu mwaka bihangane

  • Gufungura Hoteli no gufungura amashuri priorité kuri Leta yagombye kuba iyihe ? Mureke abana basubire ku ishuri.

    • Ishuri se ni ubuntu ? Nta minerval twabona

  • Ese ko abenshi mu vuga ibijyanye no gufungura amashuri nti murebe ingaruka byagira ku banyeshuri bacu, reba guhuza abana baturutse mu miryango itandukanye mu bigo bicumbikira abanyeshuri? Mwireba ububabare gusa mufite bwo gutakaza akazi murebe n’ingaruka zishobora kubaho nyuma yabyo. Naho ubundi iki cyorezo cyugarije isi yose ntabwo ar’iwacu gusa.

  • Ubundi si bafunguye amashuli ababyeyi bakurahe school fees/ minerval muri ki gihe , nonese abo banyeshyuri muvuga ntibari bamaze ukwezi kumwe n’igice kwishyuri nibatuze bajye basigarire ababyeyi babo ku rugo, leta ireba kure abo banyeshyuri nibafashe ababyeyi babo ibi bikurikira : guhinga, kuvoma, guteka, gucuruza, kuvoma, kwiga uburere mbonera gihugu, kwiga guca imigani. Ese ko ntawe uvugira abakozi bo mu rugo bazirukanwa kubera ko abanyeshyuri bazajya bakora ako kazi gusa hababaje utubyiniro, sauna,gum na Rayon sport zibihombeyemo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *