Indege 200 za USA n’iza Korea y’Epfo ziri mu myitozo yo kurasa  – UMUSEKE

Indege 200 za USA n’iza Korea y’Epfo ziri mu myitozo yo kurasa 

Kuri uyu wa gatatu igisirikare cya America cyohereje mu myitozo indege y’intambara yo mu bwoko bwa B-1B  mu kirere cya Koreya y’Epfo. Iyi myitozo y’Indege za America ibaye nyuma y’icyumweru kimwe Korea ya Ruguru igerageje igisasu bivugwa ko gishobora kugera aho ari ho hose muri USA.

Iyo ni B-1B kabuhariwe mu kwihuta kandi igatwara ibisasu birasa kure 

Ni yo myitozi ihambaye igisirikare cya Amerika gikoranye n’icya Koreya y’Epfo mu rwego rwo guha gasopo Koreya ya Ruguru.Iyi myitozo irimo gukorwa nyuma y’icyumweru Koreya ya Ruguru igerageje igisasu rutura cyambukiranya imigabane, abahanga bakaba baravuze ko gifite ubushobozi bwo kugwa ku butaka bwa Amerika.

Iyi ndege kabuhariye B-1B yakoze imyitozo yo kurasa ibisasu bya rutura ku butaka mu myitozo ya gisirikare ibera muri Koreya y’Epfo.

Si ubwa mbere Amerika izanye indege za gisirikare zayo muri iki gihugu kuko na mbere yajyaga yohereje mu kirere indege zindi zihambaye mu rwego rwo kwereka Koreya ya Ruguru imbaraga zayo.

Indege 200 n’ibihumbi by’ingabo z’ibihugu byombi, USA na Korea bari mu myitozo ikomeje kuzageza ku wa gatanu.

Koreya ya Ruguru yakomeje kwamagana iyo myitozo ivuga ko ari ubushotoranyo no guhembera intambara y’intwaro kirimbuzi.

Iyi myitozi iri kubera mu Ntara ya Gangwon iherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’iki gihugu mu gace kwitwa Pilsung kari muri Km 150 uvuye ku mupaka na Korea ya Ruguru.

Mu gihe iyi myitozo iba, Umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri UN ushinzwe politike, Jeffrey Feltman yagiye muri Koreya ya Ruguru mu rugendo rutunguranye rugamije kumvikana mu buryo habaho imishyikirano.

Igisasu karahabutaka cya Korea ya Ruguru gisa n’icyabyukije uburakari ku ruhande rw’abayobozi ba America, Donald Trump Perezida w’iki gihugu akaba yaraburiye Koreyta ya Ruguru ko izasenywa burundu igihe izatangiza intambara.

Koreya y’epfo yatangaje ko igiye gushyira ahagaragara indege z’intamba zitagira abapolote zizwi nka “Dronebots”.

Izi ndege ngo zirahambaye cyene kuko zifiti ubushobozi bwo kumenya ibirindiro by’umwanzi n’igipimo cye nk’aho Kereya ya Ruguru ikorera intwaro z’ubumara kandi ngo zishobora no kugaba igitero ku mwanzi.

Baritoza nk'abitegura intambara ikomeye

Baritoza nk’abitegura intambara ikomeye

NDUWAYO Callixte
UMUSEKE.RW 

11 Comments

  1. maria kakakac

    06/12/2017 at 3:35 pm

    King jung un ndamwezeye nawe mucyumweru kimwe gusa,arahita agerageza igisasu cyakirimbuzi cyahanura ziriya ndege dose!!??!

  2. nyakana

    06/12/2017 at 4:48 pm

    Ku giti cyanjye,ndatekereza ko TRUMP azatera North Korea.Impamvu mbivuga,nuko TRUMP akora ibintu ahubutse,atitaye ku ngaruka.Urugero,mu masaha make asigaye,agiye gutangaza ko agiye kwimura ambasade ya Amerika iba Tel Aviv,ikajya Jerusalem.Ni ikosa rikomeye cyane isi yose irimo kwamagana.TRUMP natera North Korea,bizaba intambara ya 3 y’isi,bakoreshe atomic bombs.Kubera ko atomic bombs zatuma isi yose ishira,imana izabatanga itwike intwaro zo ku isi (Zaburi 46:9) kandi yice n’abantu bose bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).Niyo Armageddon mujya mwumva.Abazarokoka bazaba muli paradizo dusoma muli 3 Petero 3:13.Abantu mutemera imperuka,mujye mwibaza niba atomic bombs mwe ntacyo zabatwara.Harya muravuga ngo ntibishoboka?Think twice my friends.
    Mwabishaka mutabishaka,imperuka iri hafi cyane.

  3. Kamaco

    06/12/2017 at 7:39 pm

    Ibi byamerika yirirwa yarakana ko ifite ipinya ntabwo bigikora, byakozwe muri Irak ubu byararangiye.Ntawe uzabashotora byo ariko aho guhora bacyatsa ngo bazakora guerre préventive nkuko babikoraga kera barasa aho bishakiye ngaho Tripoli muri 1986, ngaho Irak muri 1990 barongera 2002, ibyo byararangiye.Twese twarabahagurukiye abo bateroriste.Bavanaho abaperezida kwisi hose uko bishakiye cyane cyane muri amerique du sud..byasubiwemo burya si buno.

  4. Ehud

    06/12/2017 at 9:21 pm

    Batubabarire bazarwanire iwabo twebwe twibereye mu mumahoro

    • nyakana

      07/12/2017 at 9:08 am

      Uravuze ngo “Batubabarire bazarwanire iwabo twebwe twibereye mu mumahoro”.Waba uzi atomic bombs uko zikora?Niyo bazitera muli Azia,natwe zatugeraho kubera icyo bita “Atomic Radiation”.Umenye kandi ko bishobora kubyara intambara y’isi natwe tugashira.Ntimukibeshye.Imana niyo yonyine izabashobora kuko izatwika biriya bitwaro byabo.Byisomere muli Zaburi 46:9.Soma n’indi nkuru yanjye hejuru hano.

  5. kiss

    07/12/2017 at 5:31 pm

    Iperereza ryanjye mfite nuko america iratangiza intambara muriyi weekend!!!dore uko bipanzwe;iyi myitozo bari gukora niyo yanyuma!simyitozo gusa kuko babaga bari no kureba uburyo bazatangira!!bazigira nkaho basoje ahasigaye koreya igire NGO baratashye”ihite irangara ho gato bahite bagaruka bakubita ahingenzi bakoresheje indege!!bagikubita ahingezi murako kanya izindi ndege zihite zihasesekara zikubite ahashoboka hose zibabuze guhumeka.nkurikije uko bipanzwe koreya izatsindwa itarwanye.abo muri koreya yepfo bazazamuka baje gukora aso kibaye mfite uko naburira Kim!!iyi niyo intambara izamara agahe gato ukurikije irake,ribya…ntacyumweru izamara.

  6. kiss

    07/12/2017 at 5:39 pm

    icyo nari nibagiwe nuko nta gisasu cya kirimbuzi gihambaye kizakoreshwa cyereste ibyuburozi bikeya nka bimwe bashinja siriya kandi America niyo izabokoresha!!!Njyewe kiss ndabizi .

  7. Le Sage

    07/12/2017 at 7:13 pm

    Njye nshigikiye ko Amrika irasa ahantu hose hacurirwa intwaro za kirimbuzi muri Koreya ya ruguru. Ese mama umunsi ibyo bisasu babyerekeje muri Afrika ninde uzaturwanirira? Ese umunsi yakoze igerageza akocyohereza muri Afrika noneho neza neza ku Rwanda ubwo ninde uzaturwanirira???? Nimunsubize. Njye mbona ariyo mpamvu bakwiye kurasa ahubwo. Rwose uyu mwaka ntuzashyire USA idashenye ahantu hose muri koreya ya ruguru hari ibitwaro bya kirimbuzi.

  8. Kissless

    08/12/2017 at 8:17 am

    Birababaje kumva abantu 2 bahora bategura imigambi yo koreka imbaga. Ikibabaje kurushaho nuko abenshi mubo bakoresha ku rugamba baba batanumva neza impamvu barwana (bapfa).Buriya Trump na Kim barashaka gutera akaga abantu. Iterambere (developement, change,…) ubundi ni ihame ku biremwa byose kuva ibyabayeho byose biremwa cyangwa bitangira kubaho. Sinumva rero ukuntu Amerika ibuza ibindi bihugu kugera ku iterambere, abantu bakicara ngo kuko twageze kuri ibi ntidushako abandi babigeraho, yewe bagakora n’amashyirahamwe yo kubuza abandi gukora ngo batabashyikira. Mwumvise umwuka mubi wari ugiye kuvuka hagati ya Rda na USA ngo nuko tugabanyije ingano ya caguwa twatumizaga iwabo dushaka guteza imbere iby’iwacu (kugabanya gutumiza ibicuruzwa byo hanze ahubwo tukongera ibyo twoherezayo, no kwihaza ku musaruro uvuye mu mirimo yacu ubu buryo buri mubw’ibanze butuma igihugu gitera imbere), …. Iyi si yuzuye ubugome, kwikunda, kwikubira, n’ibindi bibi byinshi hari abantu bashaka kuyifata bakayigira akarima kabo. Today I stand for RWANDA politico-economic ideology of Kwigira, ariko buriya wasanga hari abo bishengura cyane cyane ibihugu byitwa ngo byateye imbere. Urugero ni nkakiriya navuze haruguru. n’ibindi n’ibindi. Ejo nitwikorera wenda nk’imodoka bazaba basakuza ngo hehe ntiyujuje ubuziranenge, irahumanya ikirere,… mbese ntibabura ibyo bitwaza. (Abemera Imana, musabe Imana yanyu ihoshe akaga n’amakimbirane mu isi ubundi twibereho mumahoro n’iterambere).

  9. rukara

    08/12/2017 at 11:55 am

    AHO BAVUGIYE BARWANYE TUKAREBA BIRIRWA BATERANA AMAGAMBO WABONA KOREYA YA RUGURU ARI URUGAMBO NKARUMWE RWA SADAM MURI IRAQ AVUGANGO AGIYE GUKORA AKANTU KATIGEZE KABA KWISI BAKAMUFATA MPIRI
    TURAMBIWE IRYO TERABWOBA. NUBUNDI URASENGA UGAPFA WARAGUZA UGAPFA

  10. Dido

    12/12/2017 at 10:57 pm

    Hhhhhh! Niko Kamaco wa fake, wowe na nde mwabahagurukiye America? Banza ubone ibirayi wihere abana, naho ibya USA birakurenze mwa!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock