Indege ya Ethiopian Airlines yahiriye mu Bushinwa | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 9:29 23

Indege ya Ethiopian Airlines yahiriye mu Bushinwa

Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Shanghai Pudong hahiriye indege y’ikigo k’indege zitwara abagenzi cya Ethiopian Airlines.

Icyayitwitse ntikiramenyekana

Global Times yanditse ko impamvu yateye iyi nkongi itaramenyekana cyangwa ngo habarurwe ibyahiriye muri iriya ndege.

Indege yahiye iri mu bwoko bwa Boeing 777 ikaba nta muntu wari uyirimo.

Kugeza ubu arikonta makuru avuga uko abapilote n’abakozi bayikoramo bamerewe aratangazwa.

Ukurikije uko iriya ndege yahiye biragaragara ko idashobora gusanwa.

Ibinyamakuru byo mu Bushinwa bivuga ko iriya ndege yageze i Shanghai  ivuye i Brussels mu Bubiligi, ikaba yahiye irimo yitegura kuza kujya São Paulo muri Brazil mu masahaya nyuama ya saa sita.

Boeing 777 igura byibura miliyoni 320$.

Ikigo gitwara abagenzi mu ndege cya Ethiopian Airlines nicyo cya mbere muri Africa gikora ingendo nyinshi ku isi.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *