Girl in a jacket India: Umugabo yahamwe n’icyaha cyo kurisha inzoka umugore we | UMUSEKE

India: Umugabo yahamwe n’icyaha cyo kurisha inzoka umugore we

Umugabo wo mu Buhinde, wahamwe no kwica umugore amurishije inzoka y’inshira (cobra), yahanishijwe igihano kidakunze kubaho cyo gufungwa burundu kabiri.

Sooraj Kumar ni we urimo hagati mu ifoto

Sooraj Kumar yatawe muri yombi mu mwaka ushize nyuma y’uko umugore we Uthra apfuye yishwe no kurumwa n’inzoka.

Polisi yatangiye gukora iperereza nyuma y’uko umuryango we uvuze ko yishwe, uvuga ko Sooraj yari amaze igihe abajujubya kubera inkwano.

Ku wa mbere, urukiko rwasanze ahamwa no kurekurira inzoka y’inshira ku gitanda ubwo Uthra yari asinziriye.

Uwo mugore w’imyaka 25 yasanzwe yapfiriye mu nzu ye mu kwezi kwa gatanu mu mwaka ushize.

Umuryango we wagize amakenga kuko hari hashize ibyumweru Uthra arumwe n’inzoka y’impiri (yo mu bwoko buzwi nka Russell’s viper). Yari arimo koroherwa kuri uko kurumwa n’iyo ya mbere ubwo iyo nshira yamurumaga.

Polisi yavuze ko iperereza ryagaragaje ko Sooraj ari we wari wihishe inyuma y’ayo magerageza yombi. Yanataye muri yombi umugabo wari wamufashije kubona izo nzoka – yaje kuba “umushinja” anafasha polisi mu iperereza.

Nkuko bitangazwa na LiveLaw, urubuga rw’amategeko rwo mu Buhinde, ibirego bya polisi byari ku mapaji 1,000 bisobanura umugambi wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa na Sooraj.

Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko ibyabaye ari “imbonekarimwe mu mbonekarimwe” busaba ko uregwa ahanishwa igihano cy’urupfu.

Umucamanza yemeye ko ibyabaye ari imbonekarimwe, akatira Sooraj gufungwa burundu kabiri, anamutegeka kuriha amande angana n’ama-rupee 500,000 akoreshwa mu Buhinde (agera kuri miliyoni 6 mu mafaranga y’u Rwanda).

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: BBC

UMUSUEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ubu ni UBUGOME budasanzwe !!! Ni inkuru iteye ubwoba.Gushwana ndetse n’ubwicanyi kw’abashakanye,ahanini biterwa no gucana inyuma.Mu bihugu byinshi,nibuze 70% by’abashakanye (couples) baratandukana.Nyamara Imana yaturemye,isaba abashakanye kuba “umubiri umwe”,bakabana akaramata bakundana. UMUTI UZABA UWUHE?Abanga kumvira Imana bose,izabakura mu isi ku munsi wa nyuma nkuko Ijambo ryayo rivuga.Niwo muti wonyine kugirango Isi ibe paradizo.It is a matter of time.Abazarokoka kuli uwo munsi bazabana akaramata,bakundana.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *