India: Umugabo yataye umuryango we ajya kwibanira n’inka ze – UMUSEKE

India: Umugabo yataye umuryango we ajya kwibanira n’inka ze

Mu gihugu cy’Ubuhindi umugabo w’imyaka 44 y’amavuko yataye umuryango we ugizwe n’umugore n’abana babiri ajya kwibanira n’inka ze baherutse no gusezerana kubana akaramata ngo kuko ari zo zakijije ubuzima bwe.

Ngo inka ze bararana

Ngo inka ze bararana

Vijay Parsana, ubu abana n’inka ze, agakarabana na zo, akarebana nazo televizoyo bakanasangirira ku meza amwe.

Uyu mugabo warutishije umuryango we inka, anywa amaganga yazo akaba ari na yo akaraba, ngo hari n’igihe amara iminsi 22 ari mu maganga y’inka ze.

Uyu mubyeyi w’abana babiri  yataye umuryango we ahitwa  Ahmedabad, muri  Gujarat, mu gihugu cy’Ubuhindi, ubu  hashize imyaka itanu yibanira n’aya matungo ye.

Mu minsi  ishize yasezeranye kubana akaramata n’izi nka ze mu bukwe bw’agatangaza bwatwaye Amayero 20 000.

Vijay  ngo anafite imbogo ebyiri, Imbwa esheshatu n’izindi nyamaswa zigera kuri 2 000 zirimo  inkwavu, inyoni, inzoka ariko akavuga ko inka ebyiri yise Radha Poonam na Saraswati bafitanye igihango kihariye cyo kubana akaramata.

Ngo aherutse gusezerana kubana akaramata n'aya matungo

Ngo aherutse gusezerana kubana akaramata n’aya matungo

Ngo bimuha umunezero

Ngo bimuha umunezero

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Dame

    29/09/2017 at 10:45 am

    Uyu ni umurwayi wo mu mutwe akwiye kwegerwa agakorerwa counselling.

  2. chris

    03/10/2017 at 10:28 am

    Cyakora abanyarwanda bajye bashima Imana kuko ibi bitaba mu rwa Gasabo,naho biriya si ubuzima ni uburwayi bwo mu mutwe,iyaba ibihugu byabo byabegeraga,ikibabaje byitwa uburenganzira,uwo mugore niyihangane yaharikanijwe n’inyamaswa

  3. MUKAPAPA Magnifique

    10/10/2017 at 5:06 pm

    Turi mu minsi ya nyuma koko, none c umuntu muzima arutisha itungo umuntu mugenzi we? aka n’akumiro. niba atarwaye asenge cyane kuko satani yamugize uwe!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock