Indorerezi zinyuranye zakurikiranye amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye kuri uyu wa gatanu ziravuga ko amatora yagenze neza cyane n’ubwo hari utuntu duto twagiye tugaragara.

Ingabire Marie Immaculée wari indorerezi muri aya matora (photo: archive).
Umuryobozi w’Umuryango mpuzamahanga urwanya akarengane na ruswa “Transparency International – Rwanda” Ingabire Marie Immaculée wari indorerezi ya Sosiyete Sivile mu Karere ka Kamonyi, yabwiye Umuseke ko aho yanyuze yabonye amatora yaragenze neza cyane.
Yagize ati “Ni ukuri ntakubeshye byagenze neza pe. Kandi cyane cyane njyewe ibi bintu by’u Rwanda igituma mba nanabona byagenze neza, ni uko ngereranya n’ibihugu duturanye induru zaho zo mu matora, nkareba ukuntu iwacu dutora neza abantu bibyinira wa mugani wabo baba babyise ubukwe.”
Ingabire by’umwihariko ashima uburyo abanyarwanda bakira kandi bakanyurwa n’ibiba byavuye mu matora, by’umwihariko abakandida bari bahanganye n’uwatsinze.
Ingabire avuga ko mu masaha ya mbere ya Saa sita aho yanyuze mu mujyi wa Kigali, n’ahandi hirya no hino yahasanze ikibazo gito cyo kutita cyane kubamugaye bafite ubumuga bw’ingingo z’amaguru
Ati “Ahantu hamwe twabonye ikibazo ni ahantu ho gutorera abatatekereje kubafite ubumuga, nk’amashuri amwe ugasanga afite ingazi, ukubibaza nk’umuntu ufite ubumuga (bw’amaguru) nyine ukuntu aribuhagere.”
Gusa, Ingabire avuga ko nyuma ya saa sita ahari iki kibazo cyashakiwe umuti, abafite ubumuga bafashwa gutora bitabagoye.
Mu mujyi wa Kigali, by’umwihariko mu Karere ka Kicukiro, kuri Site zo ku mashuri abanza n’ayisumbuye ya “Des Amis” hatoreye Akagari ka Nyanza mu Murenge wa Gatenga, n’aka Kanserege na Rukatsa two mu Murenge wa Kagarama, indorerezi zanenze uburyo isaha yo gufunga Site y’itora yageze abaturage bakiza gutora.
Aba bazaga gutora isaha zageze bakangirwa gutora batashye bijujuta, ngo kuko gutinda byatewe nimpamvu zitabaturutseho nko kutamenya amasaha, ibibazo byo murugo, akazi n’ibindi bavugaga.
Indorerezi y’umuryango FPH (Friend of Peace House) yari ihari yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko amatora yagenze neza nubwo isaha yageze abantu bose bataratora. Ngo hakabaye harabayeho uburyo buhagije bwo kugenda bibutsa abaturage amasaha y’itora.
Ingabire Marie Immaculée we avuga ko abaturage bafungiweho imiryango ari ikosa ryabo kuko ngo bamenyeshejwe kenshi amasaha y’amatora.
Fidel Nsengiyaremye wari indorerezi mu Karere ka Burera, Umurenge wa Gitovu na we yabwiye Umuseke ko aho yari ari amatora yagenze neza cyane, abaturage batoye mu bwisanzure, umutekano ari wose ku buryo nka saa yine za mu gitondo abaturage bose bari bamaze gutora.
Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko aya matora ya Perezida wa Repubulika yakurikiranwe n’indorerezi zigera ku 1 800, zirimo izisaga 400 zaturutse hanze y’u Rwanda.
UMUSEKE.RW
35 _
Ni duto koko kuberako mwabanje kuvanamo abangombwa abandi mukabaheza hanze.
nuko yeeee!!!!ariko narinziko utabona icyo uvuga ,niba wararebye neza aho uwatsinze yiyamamarije c ubona koko atarabikwiye ,ariko arakunzwe basiii
Tuzi twese uko byangenze harya ntawe bameneye amarwa cyangwa inzoga zubukwe kuberako atagiye gukoma amashyi?
Kabindi uri kabindi koko, izina niryo muntu. Ntaho utaniye n’ikibindi. ufite amaso ariko ntubona, ufite amatwi ariko ntiwumva, ufite umutima urutwa nuw’inyamaswa!! Utekereza nk’ikibindi koko.Amahoro, umutekano dufite ndabona wowe utabikeneye, urifuza ngo amaraso ameneke nibyo byaguha amahoro ????
Ubwo se haricyo ushubije Kabindi usibye kuvugira mu cyuka gusa?
Nihe batabavanamwo????uwutujuje ibyangombwa wese avamwo hakiri kare si mu Rwanda gusa babakuyemwo iyo ujya gukina haba amategeko y´urukino, mu matora haba ibisabwa kugirango ube umukuru w´igihugu uwutabikwijije avamwo kare niba Utavuze nk´abazungu ngo imbere y´amatora Kagame yabanje gufunga Ingabire Victoire(usesenguye usanga ari Victoire yabo yabuze kugeza naho ibya mbere ya 2010 babizana muri 2017 nkibyaraye bibaye)!!!bazababara kugeza. Buriya iyo Umwanzi ajya Inama munsi y´igiti yo kukugirira nabi “Inyoni iri mugiti irabiririmba”ukabimenya gutyo.
Byari umuhango. Iyo biba amatora EU yari kohereza indorerezi zifite credibilite mpuzamahanga.
ARKO ABANTU MUTANYURWA MWAREMWE NIYAHE?NKAWE HALE UBONA EU ARIBO BATUGENERA UKO DUKORA IBYACU?NIBA UTARANYZWE NIBI UZAPFA UTYO
@ Hale ubu utegereje ko abanyaburayi aribo batubwira ko amatora yacu yagenze neza?
Twararozwe kweli, ubwo ko baje bakatwigisha kwicana nibyo bitubereye?
Rwanda first
Nibo batanga Go ahead, ndetse na Amerika. Atari bo FPR ntiba yaratsinze amatora ya 2003, twese tuzi uko byagenze … none mumaze kurengwa. Ahubwo vuba aha baraje babibutse ko aribo babigena. Niba bakubwiye ngo Stop ubwo ni Stop nyine, ugomba guhagarara nta kwitwaza abaturage …
Wowe wiyita hale ndabona ubabaye kuberako abantu baticanye ngo amaraso ameneke!! Uwo mutima w’inyamaswa ntaho uzakugeza. Warebye usanga EU ariyo yagombaga kutugenera ibyo dukora? Abanyarwanda baratuje, bafite amahoro n’umutekano. Amatora yagenze neza ariko wowe birakubabajeeeee !!!!!
ahrrrrrr EU EU baca umugani ngo SIBOMANA Mon cher byari kuba byiza iyo utubwira ibitangaza bari kuzana ukareka kuvuga amahomvu ngo credibilite. h=humuka va muri dark
haaaaa ibaze EU ibibazo birabiyiciye iwabo ngo baraza kwonsa umuhini murwanda.Barigucakenge nabo Europe first
Ni bwo bwa mbere umuperezida atorwa hakabura undi muperezida umuha congratulations, koko habure n’umwe, no mu baturanyi !?
Ni bwo bwa mbere nanjye mbonye umuntu (@Dada) ashaka kwivanga muri politike atazi nibura na protocole zayo. Urababaje peeee
Wowe Dada,wagirango bamuhe conglatulation kandi amajwi ya burundu ataratangazwa?
Mwagiye muvuga mwatecyereje,tegereza urebe nihamara gutangazwa amajwi ya burundu.
Kandi abenshi banatangiye,mujye muvuga mwarebye no mubindi binyamakuru mpuzamahanga.
Ni byiza cyane niba warebye mubinyamakuru mpuzamahanga.Harya hafi ya byose byanditse iki kuraya matora niba ushobora kuduha ingero?
Ayiwe, muracyabarura ? canke muracyareba uko muyagabanya kuko mwasanze mwihaye menshi cyane! Ubu muraje muvuge ko abaye 95, ko mwibagiwe kubara impfabusa ..,hahahhh. Gutangaza aya burundu si na ngombwa, aya matora ntiyemewe ku rwego mpuzamahanga.
@Nile, Nonese ninde wakubwiye ko u Rwanda rukorera Imiryango mpuzamahanga kuburyo dutegereza approval yayo? Ndumva byaba byiza utunyuriyemo ibiteganywa n’amategeko mpuzamahanga twaba tutarubahirije ubundi ukanadushyirira ku ijanisha hanyuma tukaboneraho no gukosora ibitaragenze neza. Ese waba warasomye itangazo ryavuye mu bubanyi n’amahanga bwa america ko numva ari ushaka ko bakwemeza ko amatora yagenze neza?
Abenshi uvuga batangiye nabahe Ismael?! Uravuga Kenyatta uturusha techniques kandi tutarushwa?!
Bambwirire Ismael. Guhubuka gusaaaa
Turaje twongere tumare imyaka 7 dutera imbere namwe ariko imifunzo y’ubugome irushaho kubatunguranya imitima.
Arayihabwa na Nkurunziza..
Ariko Ingabire ko ari umukada ukomeye wa RPF, ubwo yari indorerezi yigenga, cyangwa yari indorerezi ihagarariye ishyaka?
Ariko ziriya ndorerezi buriya zikurikirana gute uburyo amajwi yavuye kuri sites z’amatora azamurwa mu nzego zo hejuru? Hoherezwa PV? bayohoereza kuri SMS? Bigenda gute? Ndakeka ko ari za SMS cyangwa emails, kuko niba hari amajwi yahise atangazwa igice (20%) kandi ibarura rigikomeza, nuko hari habayeho consolidation kandi PV zo zitarazamuka ngo zive mu tugari zijye mu mirenge nayo izohereze mu turere natwo twohereze i Kigali. Ibintu bidashobora gufata munsi y’amasaha 24. Wa mugani wa Staline, mu matora icy’ingenzi si utora, ni ubara amajwi.
Ese ikibazo n’uko yoherezwa cg nuko abarurirwa mu maso y’ abanyarwanda n’indorerezi? Ese hatsinze undi mukandida imbere y’abo mvuze haruguru nyuma hatangazwa utari we? Erega ni muve ibuzimu magaruke i Rwanda rwa none maze turwubake narwo ruzamera nka biriya bihange muhora mutegereje ko aribyo bibemeza ko n’ibyo mwikoreye n’amaboko yantu mutabikoze?
mukomeze mubure ubwenge muvuga amahomvwa gusa, nkaho mwafatanyije nawe kubaka urwanda murarusenyesha imyumvire mibi
Mukosore umurenge wa cyuse ntubaho ahubwo ni cyuve wo mu karere ka Musanze ntabwo ari mu karere ka Burera
Hahandi barasiye Gitifu nubu tukaba tutaramenya uko byangenze?
Wowe MIKENO urakennye cyane kumutima !!! Uzapfa nabi umuntu ugitekereza gutyo. Uragereranya president wacu na NKURUNZIZA??? Ariko ndakurenganya, ubwenge bwawe niho bugarukiyeeeeeee !!!! Abatanyurwa bameze nkawe
Reka reka ahubwo se bahuriyehe ko Nkurunziza ahebuje ibye byose birimo ubuhanga, mwashatse kumuhirika abereka ko mutiganye sha. Muzongere!
H.E paul kagame oyeee!!!!!urabikwiye kandi urashoboye,ntituzagutererana mu guteza igihugu cyacu imbere. tukukuri inyuma,kandi ibyo watugejejeho turabizi,abatabibona ni abatagira amaso. INSINZI WABONYE URAYIKWIYE,KANDI YATANGIYE KUGARAGARA MURI CAMPANY, UBWO AMAGANA Y’ABATURAGE YAGUHEREKEZAGA AHO WAJYAGA HOSE MU GIHUGU.
cyakora igihugu cyacu gifite abanzi kweri ,kubona abantu bifuza ko amaraso ameneka birababaje sha mureke muzehe ayobore kuko arabikwiye,
Uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina! Reka tureke abavuga bavuge, natwe twikorere, dutere imbere. Hari abatazi ko izi Internet barimo gukoresha bazikesha Kagame. Kagame Oyeeeeeeeeeee…………….Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee….Oyeeeeeeeeeeeeee…..! RPF Oyeeeeeeeeeee………..Oyeeeeeeeeeeeeee…………..Oyeeeeeeeeeeeeeee….! Iyo ataba wowe na RPF, ubu mba ndi samabwa, ariko ubu wangize umugabo, ukuraho ivangura, uteza imbere igihugu cyose utitaye k’uho uvuka (Ruhango), nk’uko Bakayibanda na Habyarimana babikoraga! Urakarama ingoma 100! Ben
Ahubwo narumiwe kubona bariya ba candida babiri babona ariya majwi!ibi byanyeretse ko tugifite injiji zitabona ko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yadukuye i buzimu akadushyira i buntu kandi tuzakomeze kurushaho gutera imbere tunateza igihugu cyacu imbere.
Nimugende abataramutoye namwe ntazabasiga inyuma nkuko asanzwe ababasha kimwe n’abamutoye aliko muzisubireho ubutaha mujye mutekereza cyane uwo muha ijwi ryanyu.
Intsinzi bana b’Urwanda instinzi!
Narambe Perezida wacu. Turi kumwe nawe murugendo rur’imbere. Ntituzagutererana!