Ingabire yaretse ibyo gucuruza imyenda yiyegurira gukora makeup | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 9:06 40

Ingabire yaretse ibyo gucuruza imyenda yiyegurira gukora makeup

Ingabire Joelle uzwi nka J.elle Makeup ni rwiyemezamirimo mu bijyanye no gusiga abantu ibirungo by’umwihariko akaba umushabitsi mu byo kugurisha ibikoresho nkenerwa muri uwo mwuga, avuga ko yari asanzwe ari umucuruzi w’imyenda ariko akaza kubivamo akiyegurira uyu mwuga yakuze yiyumvamo.

Ingabire yemeza ko ibirori birimo nk’ubukwe biri mu bituma barushaho gutera imbere kuko bakuramo amafaranga agaragara

Mu kiganiro Ingabire yagiranye n’Umuseke, yavuze ko aka kazi akamazemo imyaka irenga ine ndetse ko  kamaze kumugeza kuri byinshi birimo no kubaka studio ya makeup.

Avuga ko gusiga abantu ibirungo yabitangiye akiri muto ariko atabikora nk’umwuga, nyuma bigatizwa umurindi n’inshuti ze zahoraga zimusaba kubikora nk’akazi gahoraho kuko babonaga abishoboye.

Ngo nta gishoro gifatika yatanginye “usibye wenda udukoresho duke nagendanaga mu isakoshi yanjye, ni two twamfashije. Icyo gihe nageragezaga gukorera neza abakiriya na bo bakandagira abandi kugera nubatse studio nahoranye mu nzozi.”

Yakomeje avuga ko aka kazi kamugejeje kuri byinshi birimo no gutanga amasomo y’igihe gito ku bifuza gusiga abantu ibirungo bya makeup mu buryo bw’umwuga.

Avuga ko yabanje gucuruza imyenda ariko umutima wo gukunda ibyo gusiga ibirungo bya Makeup.

Ati “Nyuma mbonye ko ibyo gusiga abantu ibirungo bya makeup  biri kunkurura cyane nahisemo gufunga buriya bucuruzi bw’imyenda mpitamo gukomeza gusiga abantu ibirungo ndetse ubu navuga ko byangejeje kuri byinshi birimo no kuba izina ryanjye ryarazamutse cyane mu myaka ine maze mbikora.”

Gusa ngo uru ruganda rutaramenyekana ruracyarimo imbogamizi nyinshi nko kuba nta bikoresho bihagije biboneka ku isoko imbere mu gihugu bikabasaba kubitumiza hanze.

Avuga kandi ko hari ikibazo cyo kuba nta mashuri ahagije yigisha ibijyanye no gusiga abantu ibirungo mu buryo bugezweho, kuba hari abakiriya bamwe na bamwe bagora kubasiga bitewe n’imiterere yisura yabo, abandi ntibanyurwe n’ibyo bakorewe bagahitamo kugenda basebya nyiri ukumusiga.

By’umwihariko ngo muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid 19 ngo ubu bucuruzi busa n’ubwasubiye hasi. ibikorwa byinshi birimo n’ibirori bimwe na bimwe bisa n’ibyahagaritswe ibindi bigahindurirwa uburyo byari bisanzwe bikorwamo.

Ati “Twe ducuruza cyane iyo hari ubukwe cyangwa se umuntu agiye mu bindi  birori bisaba ko umuntu yisiga makeup mbere yo kubyitabira. Kuri njye nemeza ko akazi kagabanutse ugereranyije na mbere ahanini byatewe n’ibi bihe turimo.”

Ingabire Joelle yahisemo kureka akandi kazi ahitamo kujya asiga abantu ibirungo

 

Uburyo bwiza bwo gushaka isoko mu Rwanda……

Ingabire avuga ko icya mbere ari ukugira intego no kumenya icyo ushaka mbere yo gutangira aka kazi.

Yagize ati “ kugira impano yo gusiga abantu ibirungo ni kimwe ariko no kuyibyaza umusaruro ni ikindi. Urebye neza ntarindi banga ryihariye dukoresha rirenze gufata neza abakiriya, kwihugura cyane ujyana n’aho igihe kigeze ndetse wita cyane ku byo abakiriya bakunda ndetse ukamenya no gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga kuko zitanga abakiriya benshi.”

 

Ibintu byerekana ko umuntu yakorewe makeup neza….

Ingabire avuga ko makeup igira ibyiciro bibiri birimo icy’abagore n’abakobwa ndetse hakiyongeraho n’icyiciro cy’abagabo n’abasore.

Gukorera neza abakobwa n’abagore ngo ni ukubasiga ibirungo bidahindura uruhu ku buryo umuntu usanzwe afite uruhu rwirabura akomeza kurugira, ubundi usiga akibanda ku minwa n’ingohi.

Ku basore n’abagabo ngo ni ukubakorera uruhu rwabo ntubasige ibirungo byinshi nk’iby’abagore ubundi na bo rimwe na rimwe ukabasiga utuvuta ku munwa ariko ducye.

Ngo n’abakuze, Ingabire abasiga ibirungo
Abakiriya asiga ni bo bamufasha kwaguka no kurushaho kumenyekana mu Rwanda

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ntibavuga ibirungo, bavuga UDUSAYIDIRASURA

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *