Ingendo ziremewe kugeza saa sita z’ijoro, Menya Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri | UMUSEKE

Ingendo ziremewe kugeza saa sita z’ijoro, Menya Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika yigije inyuma isaha yo gutaha ishyirwa saa sita z’ijoro, utubari dukomeza gufungurwa naho ibikorwa by’imyidagaduro bikorerwamo bizafungurwa mu byiciro, ariko ababyitabira basabwe kuba barakingiwe kandi bipimishije nibura mbere y’amasaha 72.

Inama y’abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Ukwakira, 2021 Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yasuzumye inavugurura ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19, zizakurikizwa guhera ku wa 14 Ukwakira, kugeza 14 Ugushyingo, 2021.

Mu myanzuro y’iyi nama ni uko isaha yo kuba abantu bageze mu rugo yashyiwze saa sita z’ijoro (12:00 a.m), naho ibikorwa byakomerewe bisabwa gufunga saa tanu z’ijoro (11: 00 p.m).

Hemejwe ko abantu bose binjira mu gihugu batazongera gushyirwa mu kato, gusa bazajya bipimisha Covid-19 bakigera mu Rwanda.

Iyi nama kandi yongereye uumubare w’abakozi ba Leta bakorera mu biro uva kuri 50% ushyirwa kuri 75%, naho ab’inzego z’abikorera bemerewe gukoresha abakozi bose.

Utubari twakomorewe mu myanzuro iheruka tuzakomeza gukora, naho ahagenewe imyidagaduro hazafungurwa mu byiciro ariko batarengeje 50% by’aho bakorera. Gusa umwihariko ni uko abahagana bagomba kuba barakingiwe Covid-19 kandi bakipimisha mu masaha 72 mbere yo kwitabira ibi bikorwa by’imyidagaduro.

Inama y’Abaminisitiri yashyize igorora n’abakoresha pisine, sauna na massage kuko bakomorewe, gusa na bo basabwe kuba abazabijyamo bazaba barakingiwe kandi banipimishije.

Abanyarwanda n’abaturarwanda basabwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bahana intera, kwambara agapfukamunwa neza kandi bagakaraba intoki. Abazarenga ku mabwiriza bazajya babihanirwa.

Mu yindi myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahaye imbabazi Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe wari uherutswe guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye.

Inama y’Abaminisitiri yemeje n’amasezerano anyuranye, imishinga y’amategeko, imishinga y’amateka ya Perezida ndetse ishyira n’abayobozi banyuranye mu manya.

 

Soma itangazo ryose ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya tariki 13 Ukwakira, 2021:

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ese ku binjira mu gihugu PCR test igomba kuba yakorewe mu Rwanda muri 72 heures? Aha hantu Leta ni ihasobanure neza kuko harimo urujijio. Ntibyumvikana ukuntu umuntu wikingije inkingo zose, ahaguruka 10:00 Bruxelles cg Amsterdam cg ahandi, yaraye yipimisha PCR yarishyuye around $100.00, flight ya 9 hrs (cg less kuvuye mu bihugu duturanye) akaba ageze Kigali bakamusaba gukoresha indi PCR test ya around $60.00? Na Covid yaba yafatiye muri flight ishobora kutagaragara kuko yaba ikiri imvutsi. Twibukirane ko, for someone leaving Kigali, yakoresheje PCR Iyo ageze ahandi (schengen, USA..) Certificate ya RBC barayemera, nta zindi test bamushyiraho. Leta yacu niyige kwizera nibindi bihugu cyane ko mu birebana na international transport, the departing airport authority na airlines biba ifite inshingano zo kureba niba umugenzi yujuje ibisabwa byose. Ibyo abandi batadusaba, kuki twe tubisaba abandi?

  • Ese PCR test ku muntu winjira mu gihugu agomba kuba yarayikorewe mu Rwanda mu ma saha 72 heures? Ubusanzwe, ubuyobozi bw’ibibuga zindege ndetse n’ubwo indege bufite inshingano yo kureba ko umugenzi yujuje ibisabwa byose na Leta yaho agiye mbere yuko ahaguruka. Niyo mpamvu udafite visa icya muri America utakurulira Kanombe. Nibo bazakubuza. ndetse niyo udafite PCR ntiwakulira indege. Kuki Leta y’u Rwanda isaba umuntu wahagurutse Brussels cg Amsterdam (ndetse no mu bihugu by’abaturanyi) yakoresheje PCR within 10 hours , akayigaragariza kuri airport mbere yuko ahaguruka, ikongera ku musaba kwipimisha? Nibutse ko PCR dukoresha iwacu iyo tugeze muri ibyo bihugu certificate ya RBC iba ihagije. sometimes nta nu nayikubaza kuko baba baziko checks zose zakorewe Kigali mbere yuko uhaguruka. For some issues, we need to learn to trust other governments as they also trust us. Ingamba zikabije zivuna abagenzi. Murakoze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *