Inkubi y’umuvuduko wa 230km/h itegerejwe mu Buhinde – UMUSEKE
  • 28/09/2020 8:01 58

Inkubi y’umuvuduko wa 230km/h itegerejwe mu Buhinde

Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Buhinde kivuga ko igihugu kigiye kwibasirwa n’inkubi ifite umuvuduko wa km 230 ku isaha. Izaba iherekejwe n’imvura nyinshi izibasira u Buhinde na Bangladesh.

Amphan ngo ni umuyaga ukomeye cyane ugiye kwibasira agace Ubuhinde burimo na bwo ubwabwo

Ni umuyaga bise ‘Amphan’. Ni wo ukomeye uzaba ushegeshe u Buhinde nyuma y’undi wasenye kandi ukica abantu benshi muri 2007.

Iyi nkubi y’umuyaga iri kugaragara mu gace ka Bengale y’i Burengerazuba, ikazaba yageze mu Buhinde neza ku wa Gatatu taliki 20 Gicurasi, 2020.

Muri Bangladesh uzagerayo ufite umuvuduko wa km ziri hagati ya 155 na 165 ku isaha.

Bazlur Rashid ukora mu kigo cy’iteganyagihe cy’u Buhinde avuga ko uyu muyaga ari wo ukomeye igihugu ke kigiye guhura na wo kuva muri 2007 ubwo kibasirwaga n’umuyaga abahanga bise Sidr.

Kugeza ubu abaturaga 450 000 barangije kwimurwa, ikibazo gikomeye kurushaho kikaba ari ukumenya niba muri bo ntabanduye Covid-19 kugira ngo batanduza abandi.

Ubu hari ahantu hateganyirijwe kwakira abaturage bimuwe kubera umuyaga harimo ahitwa Odisha hazakira abagera kuri miliyoni imwe.

Umuseke wabajije mu kigo cy’u Rwanda cy’ubumenyi bw’ikirere niba uriya muyaga nta ngaruka wazagira ku kirere cy’u Rwanda batubwira ko bagiye kureba ibyawo bakazamenyesha Abaturarwanda amakuru.

Umuyaga Amphan wugarije u Buhinde na Bangladesh

Le Parisien

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Imana irengere abahinde ariko natwe ababishinzwe baturebere hakirikare.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *