Inkunga y’impunzi yagabanutseho 10%, umwe atunzwe na 228F ku munsi – UMUSEKE

Inkunga y’impunzi yagabanutseho 10%, umwe atunzwe na 228F ku munsi

Impunzi ziri mu nkambi ya Gihembe imaze imyaka 20 mu Rwanda zigaragaza ko zibayeho nabi cyane kuko umwe atungwa n’amafaranga 228 ku munsi mu gihe kandi inkunga yahabwaga izi mpunzi yagabanutseho 10%. Inzego zinyuranye uyu munsi zabasuye.

Abayabozi muri MIDIMAR (Minisitiri Jeanne d'Arc yambaye umutuku) hamwe n'abafatanyabikorwa bayo ubwo basuraga inkambi ya Gihembe uyu munsi

Abayabozi muri MIDIMAR (Minisitiri Jeanne d’Arc de Bonheur yambaye umutuku) hamwe n’abafatanyabikorwa bayo ubwo basuraga inkambi ya Gihembe uyu munsi

Basuwe na Minisiteri ifite impunzi mu nshingano, UNHCR-Rwanda, na Ambasaderi w’Ububiligi buherutse kubagenera inkunga bubicishije muri PAM/WFP.

Iyi nkambi irimo impunzi z’abanyeCongo 14 729 ubu zisigaye zihabwa amafranga yo kuzibeshaho aho umuntu umwe agenerwa amafranga 6 880. Ugasana atunzwe na 228F ku munsi.

Leonie Murekatete ufite abana batatu uba muri iyi nkambi avuga ko ubuzima bwifashe nabi kuko iyi nkunga ibafasha kubaho ari nto cyane, binashimangirwa kandi na Raphael Ndayambaje ukuriye impunzi zo muri iyi nkambi.

Inkunga igenerwa impunzi ku rwego mpuzamahanga ngo yaragabanutse hose mu gihe hari gushakwa ibisubizo birambye ku bibazo bitera ubuhinzi.

Minisitiri Jeanne d’Arc de Bonheur wa MIDIMAR we yavuze ko mugihe mu Rwanda inkunga igenerwa izi mpunzi yagabanutseho 10% mu bindi bihugu ahenshi ho yagabanutseho 50%.

Minisitiri Jeanne d’Arc ati “Mu Rwanda nta butaka buhagije dufite ngo tubahe bahinge ariko dukora ibyo dushoboye kugira ngo baticwa n’inzara”

Ku bufatanye n’imiryango nterankunga ngo bagiye bigishwa imyuga iciriritse banafashwa gutangira gukora, bigishijwe guhinga ku bututaka buto bariho no korora kugira ngo bibunganire kuri iyo nkunga bavuga ko idahagije.

Ambasaderi Ububiligi Benoit Ryeland (ibumoso) n'abo muri MIDIMAR, WFP na UNHCR-Rwanda basura ibice binyuranye by'iyi nkambi

Ambasaderi Ububiligi Benoit Ryeland (ibumoso) n’abo muri MIDIMAR, WFP na UNHCR-Rwanda basura ibice binyuranye by’iyi nkambi

Bubicishije muri PAM/WFP na UNHCR, Ububiligi buherutse gutanga miliyoni 1,5Euro yo gufasha mu buvuzi, ibiribwa no guteka batangiza ibidukikije ku mpunzi zigera ku 128 000 z’AbanyeCongo n’Abarundi.

Amb  Benoit Ryeland uyu munsi nawe yari yaje kureba akamaro k’iyo nkunga yashimye uko yabonye imicungire y’iyi nkambi n’imikoranire ya Leta y’u Rwanda n’abafatayabikorwa mu kibazo cy’impunzi.

Inkambi ya Gihembe yashyizweho mu 1997 yakira cyane cyane abanyeCongo barokotse ubwicanyi bwakorewe i Mudende muri Kivu ya ruguru.

Mu Rwanda habarirwa impunzi z’Abarundi n’AbanyeCongo zigera ku 170 000 ziri mu nkambi esheshatu na transit centers.

Umuti urambye w’ikibazo cy’izi mpunzi ugarukwaho n’impande zose ni uko zitahuka mu gihe zizeye amahoro aho zahunze.

Inkambi ya Gihembe igizwe n'inzo nto zishaje n'ubucucike bukabije bw'abazirimo

Inkambi ya Gihembe igizwe n’inzo nto zishaje n’ubucucike bukabije bw’abazirimo

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Rugira

    07/12/2017 at 10:38 am

    Bazajye gusaba amadolari Donald Trump cyangwa Israeli.

  2. Karibu

    10/12/2017 at 7:41 am

    Ariko se Urwanda rushaka kwakira abari muri Libya kandi nabo bafite badashoboye kubatunga bihagije? wowe uvuga kujya gusaba Amerika na Israel, se hari umunyarwanda ugisaba? Reka widutuka turihagije turakataje mu itermbere.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017