Insengero: Uzafungura atabyemerewe, uzarenza umubare tuzahita tuhafunga- Min. Shyaka | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:17 50

Insengero: Uzafungura atabyemerewe, uzarenza umubare tuzahita tuhafunga- Min. Shyaka

  • Nubwo imibare atari mito ariko inzego zagaragaje ibakwe,
  • Mbere hapimwaga abantu 300 ku munsi ubu ni 4 000

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase avuga ko urusengero ruzarenga kuri rimwe mu mabwiriza yashyizweho nko kuba hari urwafungura rutabiherewe uburenganzira cyangwa uruzarenza umubare w’abemerewe guteraniramo, ruzahita rwongera rugafungwa.

Minisitiri Shyaka yavuze ko insengero zizarenga ku mabwiriza zizongera zigafungirwa

Yabivuze uyu munsi ku wa Mbere mu kiganiro cyagaragazaga ishusho y’icyorezo cya COVID-19 kimaze amezi ane (4) kigeze mu Rwanda.

Iyo shusho igaragajwe nyuma y’igihe gito, insengero zemewe kongera gufungura zigateraniramo abazisengera ariko zibanje kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase  yavuze ko izimaze kwemererwa gufungura ari nke ugereranyije n’zihari kuko zikomeje kwitegura kandi zinashyira mu bikorwa amabwiriza yashyizweho.

Ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yahawe insengero, ari gukurikiranwa n’inzego zitandukanye zirimo iz’ibanze, iz’umutekano, iz’ubuzima n’iz’amadini.

Minisitiri Shyaka avuga ko hari bamwe mu banyamadini bumvise ko insengero zafunguwe, bagahita bafungura izabo nyamara batabiherewe uburenganzira, akavuga ko inzego zahise zihutira kubikurikirana zigahita zifunga ziriya nsengero.

Avuga ko inzego zizakomeza gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza ku buryo izizajya ziyarengaho zaba ari izafunguye zitabyemerewe cyangwa izarengeje umubare w’abagomba guteraniramo, zizajya zihita zongera zigafungirwa.

Yanashimiye abanyamadini bakomeje gufasha izi nzego ndetse ko n’abemerewe gufungura insengero zabo, babanje gutanga inyigisho zibutsa abayoboke babo amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Minisitiri Shyaka kandi avuga ko nubwo umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo atari muto ariko «Ugereranyije n’igitero cyari cyaje n’uburyo kinyanyagira mu isegondo n’uko bihagaze, biragaragaza umwete n’imbaraga zidasanzwe n’ubuhanga bugaragara mu nzego z’ubuzima. »

Avuga ko inzego zishinzwe guhangana n’iki cyorezo zagaragaje ubuhanga n’ubwitange bidasanzwe ku buryo abazikoramo batigeze biganda mu kubahiriza inshingano zabo nubwo zirimo ingaruka nyinshi.

Minisitiri Dr Ngamije yagaragaje ishusho ya COVID-19 kuva yagera mu Rwanda

 

Mbere hapimwaga abantu 300 ku munsi ubu ni 4 000

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije wagarutse kuri bimwe mu byagiye bigaragara kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda, yavuze ko hagiye haboneka abanduye mu matsinda anyuranye arimo itsinda ry’Abaturukaga mu mahanga, hakaba itsinda ry’abashoferi b’amakamyo, itsinda ry’i Rusizi ndetse n’itsinda ry’abari kugaragara muri za Kasho.

Dr Ngamije kandi avuga ko abari kwandura muri iyi minsi ari abanyura ahantu hafungirwa abantu mu gihe gito ndetse n’ababakurikirana.

Yanagarutse ku ngamba zagiye zishyirwaho zirimo gushyiraho itsinda rihuriweho n’inzego zinyuranye zirimo iz’ubuzima, iz’Ibanze ndetse na Police zikomeje gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’amabwiriza yagiye ashyirwaho.

Iki kikigera mu Rwanda, inzego z’ubuzima zatangiye zisuzuma abantu 300 ku munsi ariko ubu hasuzumwa abagera ku 4 000 kandi bigakorerwa ahantu hatanu.

Iki cyorezo kimaze kugaraga ku bantu 1 582, kimaze guhitana ubuzima bw’abantu batanu (5) barimo babiri bo mu nzego z’umutekaano banduriye mu butumwa bw’akazi barimo hanze y’igihugu mu gihe abamaze gukira ari 834. Ubu abakiri kwitabwaho ari 46%.

Yanavuze ko hari amasomo yagiye ava muri ibi bihe bidasanzwe birimo imbaraga zagaragaye mu guuhangana n’iki cyorezo mu buryo bushimishije buvuga n’amahanga n’imiryango mpuzamahanga.

Ati « Aho bishingiye hambere ni imiyoborere myiza, buri wese azi inshingano ze n’uruhare rwe, Iki cyorezo cyasanze inzego zacu z’ubuzima hari aho zigeze mu kwiyubaka. »

Akomeza agira ati «Kuba twari dufite urwego rw’ubuzima rwari rufite aho rushingiye, byaduhaye imbaraga zo guhangana n’iki cyorezo. »

Iyi shusho yagaragarijwe abanamakuru

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ibi birutwa n’Abayehova bavuga ko batazafungura insengero zabo kubera kugira amakenga.Tekereza kujya gusenga usize abana bawe ngo nuko batagejeje ku myaka 12.Cyangwa kuririmba upfutse umunwa.Abazakuramo inyungu gusa ni pastors bagiye kurya amafaranga y’abantu biyita abakozi b’imana.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *