Insengero zirafunze ariko hari abazirinda, amatara aracyacanwa,…-Rutayisire ku maturo muri iki gihe - UMUSEKE
  • 04/04/2020 12:50 16

Insengero zirafunze ariko hari abazirinda, amatara aracyacanwa,…-Rutayisire ku maturo muri iki gihe

  • Muri Omega Church bo ngo abatura baribwiriza ntibabyibutswa,
  • Muri Islamu ho basabye abayoboke gufasha abo baturanye batishoboye.

Pasiteri Antoine Rutayisire uyobora Itorero rya Abangilikani Paruwasi ya Remera avuga ko atemeranya n’abanenze amatorero n’amadini ari kwaka amaturo n’icya cumi muri ibi bihe, akavuga ko nubwo insengero zifunze ariko hakiri ibikenerwa bisaba amafaranga nko kuzirinda, amatara yazo n’ibindi.

Pasiteri Antoine Rutayisire avuga ko nubwo insengero zifunze ariko hari ibikenerwa bisaba amafaranga

Yabivuze mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke avuga ko ashyigikiye kimwe cyagiye kigarukwaho ko amadini n’amatorero muri iki gihe akwiye gufasha abayoboke bayo basanzwe batunzwe no guca inshuro.

Avuga ko n’ubusanzwe mu itorero rye basanzwe bafite uburyo bwo gufasha abatishoboye kuko bagira amatsinda abitaho.

Ubwo insengero n’amadini byabuzwaga gukomeza amateraniro kubera icyorezo cya COVID-19, amwe mu matorero arimo na ADEPR rifite abayoboke benshi mu Rwanda yashyizeho uburyo bwo gutura burimo ubwo kwifashisha ikoranabuhanga rya Mobile Money ndetse na Banki.

Bamwe mu Banyarwanda barimo n’abasanzwe ari abayoboke muri aya madini banenze iyi myitwarire y’amatorero asaba abakristo gutura mu bihe nk’ibi abantu batava mu rugo, nka Hon Bamporiki Edouard wavuze ko ahubwo igihe nk’iki abashumba bari bakwiye gutunga intama.

Pasiteri Antoine Rutayisire aganira n’Umuseke, yavuze ko abanenze ariya madini hari ibyo birengagije kuko hari ibikorwa bisanzwe bikorwa n’amatorero bikenera amafaranga kandi ko bitigeze bihagarara.

Ati “Mwibuke ko nubwo insengero zafunzwe ariko amatara aracyacanwa, amazi aracyakoreshwa kandi dufite n’abazamu duhemba, nge nshyigikiye ko amaturo akomeza gutangwa n’icyacumi kigatangwa.”

Uyu mupasiteri usanzwe anatanga ibiganiro bigakundwa na benshi, avuga ko abanenze ariya matorero hari ikindi birengagije kuko bavugaga ko muri ibi bihe abantu badakora batabona icyo batura, we akavuga ko nubwo basabwe kuguma mu rugo ariko bakomeje gukora kandi ukwezi nigushira bakazahembwa nk’ibisanzwe.

Pasitori Liliose Kaligirwa Tayi Uyobora OMEGA CHURCH Ngo muri ikigihe bazafasha abakene bo muri Omega Church

 

Muri Omega Church bo ngo abatura baribwiriza ntibabyibutswa

Pasiteri Kaligirwa Liliose Tayi uyobora OMEGA Church we avuga ko batigeze basaba abayoboke babo gutura cyangwa gutanga icya cumi kuko ubusanzwe nta muntu utura kuko yabibwirijwe.

Uyu mupasiteri uterura ko abayoboke babo na bo bagomba gutura, byumvikana ko ashyigikiye ko abakristo bakomeza gutura kabone nubwo batajya gusenga.

Ati “Ntabwo icya cumi ari icy’umushumba ahubwo ni ishimwe umuntu aha Imana. Umuntu utura cyangwa agatanga icya cumi kuko babivuze uwo ashatse yanabyihorera.”

Pasiteri Liliose avuga ko ubwo mu Rwanda hatangira ibihe nk’ibi bidasanzwe, itorero OMEGA Church ryihutiye kureba abakene bari mu itorero ndetse n’abandi basanzwe ari ba nyakabyizi kugira ngo bafashwe.

 

Muri Islamu ho basabye abayoboke gufasha abo baturanye batishoboye

Mufti w’u Rwanda, HITIMANA Salim avuga ko bo nk’idini risanzwe ryita ku batishoboye baba abo mu idini cyangwa abo hanze yaryo ari na byo bashyize imbere mu bihe nk’ibi.

Ati “Twasabye abayoboke bacu gufasha abantu baturanye badafite ibyo kurya kugira ngo na bo babone ibyo kurya.”

Mufti HITIMANA avuga kandi ko idindi ryabo na ryo rizagira icyo rikora ku bayoboke baryo ndetse n’abandi badafite aho bakura muri iki gihe.

Ati “Ntituzafasha abasilamu gusa twe tuzafasha Abanyarwanda bose bababaye.”

Ubwo amadini n’amatorero yari atangiye gushyiraho uburyo bwafasha abayoboke bayo gukomeza gutura no gutanga icya cumi, Ikigo k’Igihugu k’Imiyoborere RGB cyayasabye kubihagarika ahubwo agashyiraho uburyo bwo kwegera abakristo muri ibi bihe.

Mufti w’u Rwanda HITIMANA Salim
Anglican Church Paruwasi ya Remera

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW   

30 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abanyamadini rwose muri mukuri. Nyirinzu araka ubukode kuko bumutunze na leta iraka imisoro kuko idutunze, gusa mubupfura mwari kubigenza nka rayon sport muti dukeneye gusa ahemba abakinnyi/abakozi ariko amaturo bizwi ko arayanyu.Ubu taha mujye mugira nkimishahara yamezi atatu kuri compte. Nkubu muzi abagaga biwanyu mubegereye izo salaire zabananira kuzitanga, umwe ntiyakwishyura umuriro?

    • Aka ni akumiro.Nyamara uyu ubivuga afite amazu menshi akodesha ku Giporoso,harimo Etaje iyitwa “Saint Peter’s House”.Rwose mwagiriye impuhwe abayoboke banyu barimo kwicwa n’inzara??
      Sinjya numva Pastor Rutayisire aseka kenshi Abafarisayo?Dore uko Bible isobanura Icyacumi:Isezerano rya kera,rigira amategeko menshi yarebaga Abayahudi gusa, atareba Abakristu.Urugero,Imana yasabye Abayahudi “gukebwa”,ndetse itegeka ko utazakebwa bazamwica nkuko Intangiriro 17:14 havuga.Ariko Isezerano Rishya,rivuga ko gukebwa atari itegeko (ku Bakristu).Bisome muli Abagalatiya 5:6.Icyacumi nacyo cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu nkuko Kubara 18:24 havuga.Yesu yasabye Abakristu “gukorera Imana ku buntu” nkuko Matayo 10:8 havuga.Abigishwa be tugenderaho,nta n’umwe wasabaga Icyacumi,ahubwo bajyaga mu nzira bose,bakabwiriza ku buntu,bakabifatanya no kwikorera bakitunga.Soma urugero rwa Pawulo muli Ibyakozwe 20:33.Iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo “uragapfana n’ayo mafaranga yawe”.Bisome muli Ibyakozwe 8:18-20.UMUKRISTU NYAWE,bisobanura gusa “umuntu wigana Yesu n’Abigishwa be”.

      • Abapateri bamwe ni ibisambo bikundira cash utazibahaye bakwigira kuyashaka muri politique n’ iyo hapfa aba kristu ntacyo bibabwiye ahubwo iyi COVID iratuma bicyebuka bibuke icyo bahamagariwe kandi bamenyereho ko n’ibyo baba bakora bibwira ko tutabibona tubizi (bivuyemo nk’ inopfu)ba pasterir nk’ uyu turabazi kandi banabimenye ko tutabemera ko n’Imana itabemera bazerurure bisabire akazi muri Politike bazisabire kuba Ministers. hhhhh

        • Nkunze komenti yawe. Uramubwiye kandi numva nemeranya nawe. Ntibyumvikana ukuntu ufite v8 ahabwa 10.000 n’umupagasi.

    • Nta mushumba uragira izo adakama!!! Mujye mureka Bibiliya ibahahire.Ahasigaye abana babo bage kwiga I Burayi,abagore babo bage kubyarira muli Amerika.Ingero ni nyinshi.Nyamara bakavuga ko Icyacumi ari ik’Imana!!! Nubwo biyita abakozi b’Imana,bible yo ibita abakozi b’inda zabo (Abaroma 16:18).

    • Kubera ko muli Matayo 10:8 YEZU yasabye abakristu nyakuri bose gukorera Imana ku buntu,nta Pastor numwe uzajya mu ijuru.Kubara 18:24,hasobanura neza yuko Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko Imana itabahaye amasambu.Noneho isaba abandi bayahudi kujya babaha Icyacumi.Byari bimeze nko kugiha Imana ubwayo.Niyo mpamvu muli Malaki 3:10 havuga ngo “Nimungerageze mumpe Icyacumi murebe ko ntabaha umugisha”.Uyu niwo murongo Pastors bakoresha bakarya amafaranga y’abantu.Ubuse ko Imana yasabye Abayahudi bose gukebwa,ubwo n’Abakristu tuge twese dukebwa?Hari amategeko menshi atareba Abakristu nyakuri,harimo n’Icyacumi.
      Impamvu Pastors barya amafranga y’abantu,nuko abo bayoboke baba batazi bible.Bagafata Pastor wabo nk’Imana.Birababaje.

    • Mbega ikibazo cyoroshye weeee;
      1. Hari abifuza gutanga amaturo, bakayatanga bishimye, banezerewe.
      2. Hari abadatanga amaturo, kuko ariyo mahitamo yabo.
      Ibi byombi niba nkurikira neza nta tegeko ribihana dufite. Igisigaye nuko buri wese akoresha umutimanama we, ubuzima bugakomeza, ahubwo mureke dusengere uyu mwiherero Isi yose irimo urangire vuba.

    • OK Pastor.Kubera ko muvuga ko Icyacumi ari amafaranga duha Imana,gira vuba uduhe Compte yo mu ijuru tuyashyireho.Inda yanyu izatuma mubura IJURU mwirirwa mwigisha.Mumeze nk’Abafarisayo bavugaga ko bahagarariye Imana,nyamara YESU yaza ku isi akababwira ko Imana yabo ari SATANI (Yohana 8:44).Ibintu mukora ntaho bitaniye n’ibyo Abafarisayo bakoraga.Kuki mushyira imbere inda zanyu mwitwaje Bible???

  • Ahubwo ndumva bafasha abo baturanye

  • Pastor Rutayisire,menya ko no ku gihe cya Yesu bagiraga abazamu.Nyamara nta na rimwe Yesu cyangwa Intumwa ze zasabye Icyacumi.Ahubwo bagurishaga amasambu yabo bagasangira bose.Nawe igomwe ugurishe amasambu ufite iwanyu I Murambi cyangwa ya modoka yawe.Nzi neza ko kuli comptes ufite amafaranga menshi ukura ku bukode bw’amazu atabarika yo ku Giporoso y’urusengero ukuriye.Ntimukabeshye abantu rwose.Ntimukitwaze bible mwiyita abakozi b’Imana,nyamara muba mugamije amafaranga n’ibyubahiro.Mutabibonye ntimwagaruka mu nsengero.

  • Bamporiki yanenze amadini yaka icya cumi, ngo ni igihe cyo kugira ngo abashumba bite ku ntama si intama zigomba kwita ku bashumba. Nyamara hagati aho Rwanda Revenue yo yakomeje kwibutsa igihe ntarengwa cyo kumenyekanisha umusoro ku nyungu ititaye kukuba abenshi mu bacuruzi ubungubu barafunze imiryango igihe kitazwi, n’abacungamutungo babo abenshi nta buryo bwo kugera ku kazi; MINALOC ikomeza gusobanura impamvu bariho basenyera abantu mu mugi wa Kigali nta ngurane nta n’aho berekezwa, abataka inzara basaba ubufasha Leta kubera ko bafungiwe mu ngo zabo ntacyo binjiza nabo amaso yaheze mu kirere, Prof Shyaka ababwira ngo abaturanyi nibabagirire impuhwe bajye babagoboka. Tugarutse kuby’amaturo, n’iyo umuyobozi yaba ari umuyoboke w’idini runaka, byashoboka ko bacoca ibibazo byabo bidaciye mu itangazamakuru. Dosiye ziteye kwibaza byinshi Bamporiki na Nduhungirehe bagaragaramo hato na hato kuri mbuga nkoranyambaga ziteye kwibaza byinshi. Wagira ngo nibo bavugizi ba guverinoma!! Wagira nta kandi kazi bagira, kandi bamwe naraherutse batubwira bamara igihe kinini cyabo basimbuka imitego. Ubu se batekereza ko nk’idosiye ya Kizito Mihigo yari yibagirana n’ubwo coronavirus yabyitambitsemo? Uriya musore yabaye inyaryenge asiga yivugiye, none ubuhamya bwe bwasohotse nyuma y’urupfu rwe bwatumye abari bamaze iminsi bamusebya mu itangazamakuru baceceka. Bagomba kuba basa n’abakubiswe n’inkuba bamaze kubwumva! Ikoranabuhanga rirakabyara.

  • Kiliziya Gatolika igize Imana ntiyaba ari yo izamura iki kibazo. Yari guterwa imijugujugu ibiti bigashira mu mashyamba. Kandi ubundi mu gisibo niho ishyira ingufu mu gukusanya imfashanyo z’abakene n’imbabare. None yabonye bishobora guteza ikibazo iricecekera. Ntibivuze ko mu miryango remezo badakomeje kwita ku mbabare zabo. Ariko hari kinini kizatakara muri gahunda yari iteganyijwe, kubera ko abakristu benshi ubu ntacyo bariho binjiza. Nibe ihumekaho gatoya, ariko ntiyibagirwe na masque yo kwirinda coronavirus.

  • Pasitoro Liliose ngo icyacumi si icy’umushumba ahubwo ni icy’imana. Ugomba kuba ufite ikindi kintu kitari ubwonko mu mutwe wawe kugirango wemereko amafaranga atajya mu mufuka cyangwa compte y’umuntu ahubwo akajya ku mana. Ese iyo mana ko bataratubwira ukuntu ayo mafaranga ayigeraho, icyo iyamaza n’uko iyakoresha? Amadini ni drogue ikomeye isi yagize kandi abantu bazakomeza kurindagizwa kugez’igihe izarangirira.

    • @ Rutura,ibyo uvuga nibyo.IDINI ni uburozi.La Religion,c’est l’opium du people.Tekereza Pastors babeshya abantu ngo Icyacumi ni ik’Imana bakemera.Gusa impamvu bemera,nuko bababeshya ko udatanze Icyacumi utazajya mu Ijuru kandi nta Business wakora ngo igende neza udatanze Icyacumi.Abazi ibyo Kubandwa no Guterekera,Icyacumi twakigereranya nk’Amaturo baha Abapfumu.Mbese ni nka Ruswa baha Pastors ngo babasengere,Imana ibababarire Ibyaha byabo.Bibeshya ko Icyacumi kibahesha Promotion ku kazi,kikirukana INYATSI mu bucuruzi,kikaguhesha Fiance (e),etc…

  • Ariko benedata mureke gucumuzwa n’ibitari ngombwa. Ngira ngo mu matangazo yaba yaratanzwe ntaho nigeze mbona bahatira umuntu gutanga amaturo. Ikindi hari umwihariko w’imyemerere buriwese yakabaye yubahira undi bitabaye ngombwa ko hari uwigira shyashya kuko kuba abashumba b’amatorero n’amadini bibukiranya n’abakirisitu icyo bakora ndumva ntawe byakabaye bibera umutwaro cyane ko kuba natanze ituro mu rusengere ni imyemerere yanjye, kandi no gusangira n’abashonje ni inshingano zanjye nk’Umuntu by’umwihariko Umunyarwanda. Rero Satani ntabayobye, ufite uwabonye ituro azaritange, utaribonye ntawamurenganije kimwe n’uko uwabonye ibyo asangira n’umuturanyi amuhe kandi n’utabibonye ntawamurenganya. Please ntimugaterwe ngo namwe mwitere. Ntitwibagirwe uruhare rw’amadini n’amatorero mu kubaka sosiyeti nyarwanda ngo dusenywe n’Umwanzi COVID-19. GUMA MU RUGO. Murakoze

    • Ko ushobora kuba waba uri umunyagitugu ra kandi mbona nawe utanga ibitekerezo. Uruhare rw’amadini mu gukura abantu mu bukene ntabwo ruragaragara ugereranyije n’insengero ziri mu gihugu. Keretse iterambere uvuga ari amahoteli bubaka, inzu, amashuri,… ariko ibi ntabwo bigera mu buryo butaziguye kumuyoboke waryo.

      Ikindi ntabwo bakomeza gukora aya makosa ngo dukome amashyi. Ahubwo turabahwitura ngo be gutwarwa n’impiya ahubwo bagire impuhwe z’intama bavuga baragiye zimwe Ishonje. Izi rero zari zikwiriye gukorerwa ubuvugizi kugira ngo zigobokwe kuruta kuvuga imishara, imiriro,…

  • Amaturo nikimwe mubifasha iterambere munzu y’Imana ntabwo twashimishwa nuko bimwe mubyo twari tumaze kugera twasanga byarangiritse kubera ko abazamu batagikora kubera umushahara wabo wabuze. twese siko dufite ubushobozi buke harabifite kd bashobora gukora iyo mirimo nibayiko nkuko bayikoraga ntawubashyizeho agahato gusa uwatangaga 1000 agabanyemo kabira ahe numuturanyiwe waburaye. Pastor ariko nawe ntekerezako mubushobozi ufite ntiwananirwa guhemba uwo muzamu byibuze ukwezi kumwe nyuma byakwanga ukabona gutabaza nabandi bagashyiraho akabo. niba Koko ukunda itorero rikorere ntanyungu ubitezemo ikindi mwibuke kujy muzigamira ibihe bibi nkibi kuko ntibyumvikana uburyo itorero ryamara heju yimyaka 5 rikora, nyuma ryamara 2week ridakora rikaba ritakibasha kwishyura amazi, umuriro n’ umuzamu. biteye isoni nagahinda.

    • Mbegaaaa wowe!!!!! nawe wivuyemo ! Jye mbona nk’ aba batarihaye Imana ahubwo barihaye cach. bari bakwiye gufasha Leta gufasha abaturajye aho kureba inda zabo biyiyitirira Imana. urusengero ruba urusengero iyo rufite abayohoke . ubu rero nta nsengero zihari kuko abayoboke bari iwabo amatara bayazimye ahubwo bayacane mungo kuko noho abayoboke bari kandi bagowe.

  • Ariko aba bakaritasi ba bapasiteri ko numva aribo bashonje mbere yaba kirisitu ba bakene !! Ko abantu bose bafunze izo nsengero zo zicaniwe nde, Ese abo bajya kurinda izo nsengero bo bacahe kandi hemerewe gusohoka abacuruza ibikenerwa ( ibiribwa, imiti,) Ni ikibazo, Leta yo icanira igihugu, inacungira umutekano abatururwanda ndetse nizo nsengero zirimo irigushaka ibisubizo byafasha abaturage ariko aba bigize abahesha mugisha uva ku Imana nibo bashaka kwica abantu, Bamporiki yababwiye ko abantu batuye kuva kera, ubu ari amatorero agomba gukora aho amaturo ajya, mu gafasha aba kristu banyu batishoboye. None murikwasama mubinyamakuru musaba amaturo,

    N.B: njye ndi Perezida, nkabona hari umupasiteri, uri gushyayaya yaka amaturo mubihe nkibi, Isi iri mu bibazo mu binyamamakuru nkuyu mbona kwifoto, ngo nabakuru ba’amatorero, najya mpita mufunga burundu kuko ntaho baba bataniye nabicanyi, please aba bapasiteri nibahagarike ino mikino barimo dore igihugu kirugarijwe nicyorezo kidakina

  • Wowe unenga Rwanda Revenue,n’ubwo ntashyigikiye ko yakwaka abantu imisoro mu kibazo,ariko uzabanze wibaze icyo iyo misoro ikoreshwa.
    Hanyuma,Rutayisire uvuga uko,iki kigaragaze neza na we uwo ari we.
    Niba azi neza ko iki ari icyorezo cyateye kitateguje, kuki atakwigomwa ngo ahembe uwo muzamu anagure uwo muriro?! Hanyuma ibyo byacumi ashaka, abakabitanze bakabifashisha abakene ko ari benshi? Aha niho dukwiye gusobanukirwa ko nta matorero dufite,ahubwo dufite amadini. Nyamara abasiramu bati mufashe abababaye. Harya bo nta bazamu bagira cg amatara ku misigiti yabo? Ese mwebwe banyamakuru,ko namwe mbagaya ikintu kimwe. Kuki mwumva ko abo ari bo bo kwirirwa mu itangazamakuru batanga imyanzuro yabo,kuki mutasanga rubanda rugufi urwo rusabwa gutura,narwo rutariho,ngo rubahe ibitekerezo na bo mugaragaze aho bahagaze?

  • Mukristu we,sinivanga mu by’amadini, ariko buriya nagiyemo najya mu banyagaturika cg abasiramu. Baryaho, barya utwabo,simbizi ariko icyo njya mbona nibura bagira igihe kuri ayo maturo bakibuka abababaye kurusha abandi. Nyamara hari abakubwira ko inzu,amazi,umuriro byo kwa Pasiteri byishyurwa n’amaturo yanyu. Ba bwenge bucye na bo bakava guhembwa bakajyana. Njye mpamya ko uhaye umukene ikiro cy’ibishyimbo, aruta uwatanze ibihumbi 10 ngo ni icya cumi ahaye Imana. Mwaba mwibeshya cyane mwijejwe mukemera ko Imana iboneka kuko watuye cg watanze ibyo byacumi

  • Pasiteri, none ko mbere mwayacanaga, mukanavuga ubutumwa, ubu muzajye mutanga ayo gucana muyasimbuze ayo mwahabwaga muvuga ubutumwa ikindi.Abantu bamerewe nabi none ngo amatara yinsengero aracyaka? Uzayazimye.Ese igihe byari bimeze neza amaturo yarayo kumulika gusa? Ayo wasaguye wagombye kuyakoresha ucanira insengero utegerezo ko intama zizongera kuza kumenamo. Aka nakumiro. Abantu bamerewe nabi inzara imeze nabi nawe uti muzane amaturo yo gucanira insengero.

  • Umuseke hari icyo mbagaya: mu gihe cyo gukora inkuru nk’iyi ntimukabaze uruhande rumwe. Nk’aha bigaragara ko mwabajije pasteur ariko abakiristo nta numwe mwabajije.

    Ku bijyanye n’amaturo: Njye mbona ibivugwa n’amadini bivanzwmo poor planing (kutagira igenamigambi rihamye niba batatubeshya). Ntabwo abantu bashobora gutaka mu byumweru bibiri nkaho nta genamigambi ry’umwaka ryakozwe. Ntibyumvikana ukuntu idini rimaze imyaka irenga 30 rifite amashuri, ibitaro, inzu bakodesha ngo bahindukire bongere basabe ayo maturo. Iryo shoramali bakoze ryakagombye kuba ariryo ribafasha kugena imishara no kugura ibindi bikenewe bisaba amafaranga.

    Ikindi, ibi byari bikwiye kuvugwa mu buryo bweruye ko ngo amaturo ari ay’Imana. Bazadutangarize compte y’Ijuru tujye tuyijyaniramo bitabaye ibyo baba bishyira hejuru cyane kuko baba biyita Imana kuko aribo bahabwa bakanarya ayo maturo.

    Nasabaga ngo muzatugereze igitekerezo kuri RGB ko buri dini ryajya rigaragaza budget y’umwaka idini rikagaragaza uruhare rwaryo hagira abura akajya atangwa n’abayoboke nabwo mu byiciro. Ariko ayo ntiyitwe ko ari ay’Imana ahubwo ariyo gutera inkunga ibikorwa by’idini. Ibi bizatuma na RGB igenzura nko kureba budget bageneye gufashisha abakene kugira ngo nabo bazamuke.

    Tekereza ubu kwaka amaturo ntampuhwe bagiriye umukene wabuze icyo kurya ngo bakeneye imishahara yabo. Abiyita abakozi b’Imana baratumaze wagira ngo twe bayobora turi abakozi ba satani. Ibi bintu bigomba guhinduka rwose

  • ikibabaje n’uko abatanga ibitekerezo hano bigaragaza ko atari abakristo,ni gute wahora umuntu kwizera afite?kdi buriya nabonyemo na wa wundi ukunda kwandika Daniel,rwose kwibasira abantu ubahora kwizera kwabo ni umuco mubi abantu bakwiriye kureka,kuko abizera n’abayobozi babo baba barabyumvikanyeho kdi inyungu babikuramo nibo bazizi

    • Sibwo utangiye gutuka abantu ngo si abakristo. Kandi ubwo wasanga uri umupagani wo mu rusengero.

      Ntimukayoboke bujiji

  • hhhh ngo amatara araka ngo abazamu nonese harumunsi tutaturaga iyo twabaga twateranye? Ni business yanyu bakozi b’Imana n’akazi kanyu ark murebe no kuri rubanda giseseka turi aho tutabona n’igiceri cyo kuvoma n’amazi nibura

  • Ko mbona aba bashumba batangiye gusonza bakavuza ubwega mu gihe intama nazo ziri mwi hurizo ra bite? Aho ntabwo bari baramenyereye nabi? Bige kwizirika umukanda kimwe nabandi.

  • Bdabasuhuje kandi mwese mbasabira gukomera muri îbî îbî bihe gitoroshye! Imana yo mu ijuru ibane na buri wese.

    Maze rero bavandimwe bene data, mugabanye imiteto îbî bihe ntabwo ari ibyo gukinamo. Yezu ati “Bafite amaso ntibabona, amatwi yabo ntiyumva”.

    Inama njye ntanga ni iyo gufashanya kuko mbona iyi miinsi Imana yabaye itanze agahenge kuri buri wese abone umwanya wo gusubiza amaso inyuma arebe ahahise he atunganye ibyo atashoboye muri ya minsi yari yihugiyeho..

    Ibihe byiza byo kwiyeza.

  • Mbegaaaa !!!!! ko yivuyemo ! ayo matra se aziko aba kiristu bo bacyiyacana iwabo kandi ariho hari ibyakibwa ? ese Ko bakodesha amazu bakwishyuye ayo matara bagasagurira aba krostu? Jye mbona nk’ aba batarihaye Imana ahubwo barihaye cach. bari bakwiye gufasha Leta gufasha abaturajye aho kureba inda zabo biyiyitirira Imana. urusengero ruba urusengero iyo rufite abayohoke . ubu rero nta nsengero zihari kuko abayoboke bari iwabo amatara bayazimye ahubwo bayacane mungo kuko noho abayoboke bari kandi bagowe.

  • Ariko wowe!!!!! nawe wivuyemo ! Jye mbona nk’ aba batarihaye Imana ahubwo barihaye cach. bari bakwiye gufasha Leta gufasha abaturajye aho kureba inda zabo biyiyitirira Imana. urusengero ruba urusengero iyo rufite abayohoke . ubu rero nta nsengero zihari kuko abayoboke bari iwabo amatara bayazimye ahubwo bayacane mungo kuko noho abayoboke bari kandi bagowe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *