Inshuti za Facebook zubakiye imfubyi – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Inshuti za Facebook zubakiye imfubyi

Kigali/Kagugu – Kuri uyu wa gatandatu mu masaha ya saa yine za mugitondo urubyiruko rwacuditse rukishyira hamwe ruhujwe na facebook rurenga mirongo itanu rwubakiye imfubyi eshatu za jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 zibana zo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya akagari ka Kagugu mu mudugudu wa kadobogo mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda muri iyi minsi y’icyunamo.

Urubyiruko ruri mugikorwa nyirizina gusiza, gukata urwondo,
guterura amabuye no gutunda ibiti (Photo: Umuseke.com/Claude Kabengera)

 

Aba bana bakaba ari Rubibi Olivier ari nawe mukuru, Rugema Jean de Dieu na Iraguha Vincent. Rugema na Iraguha nibo biga.

Rubibi Olivier I bumoso, Rugema Jean de Dieu I buryo uwa gatatu ntiyari ari murugo (Photo: Umuseke.com/Claude Kabengera)

Rubibi Olivier I bumoso, Rugema Jean de Dieu I buryo uwa gatatu ntiyari ari murugo (Photo: Umuseke.com/Claude Kabengera)

Ukuri Jean Claude ubarizwa muri iri tsinda ry’urubyiruko akaba n’umuhuzabikorwa muri ryo, yatangarije umuseke.com ngo abantu batagomba guhuzwa no kuganira gusa no guseka ngo birangirire aho. Avuga ko kwishima n’ibitekerezo byinshi bigaragara kuri facebook bagomba kubishyira mubikorwa.

Ukuri ati: “Uko duhora twigishanya urukundo tugomba kurushyira no mubikorwa. Ariko byumwahariko muri kino gihe turimo gikomereye abanyarwanda, ubwo bucuti bwacu kuri facebook bukagaragarira buri wese aho tugomba gufashanya tugafata buri muntu wese mumugongo.

Umuyobozi w’uyu mudugudu wa Kadobogo aba bana batuyemo, Munyankumburwa Jean Marie avugana na umuseke.com yavuze ko bashimira uru rubyiruko kuko ngo nyuma y’imyaka 17 Jenoside imaze ibaye bari barabuze uwabafasha kubakira aba bana.

Munyankumburwa ati: “Tugire ubufatanye mugufasha aba bana kuko bababaye, nkaba nahamagarira abanyarwanda muri gufasha muri ibi bikorwa byo gufasha abacitse ku icumu by’umwihariko aba bana bibana.”

Nubwo ariko ubu buyobozi buvuga gutya aba bana bavuga ko kububakira bidahagije kuko ngo bakeneye icyo barya no kwiga.

Rubibi Olivier, umukuru muribo niwe wari waragize amahirwe yo kwiga arihirwa n’ikigega gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside FARG. Nkuko abivuga ngo amaze kubona ko barumuna be atabasiga murugo bonyine, yahagaritse amashuri ye aza gusaka uko yatunga barumuna be. Rubibi avuga ko ngo iyo atabonye ikiraka baburara cyangwe se bakanabwirirwa.

Ngo kuba iri tongo ryari rimaze imyaka 17 imbere y’icumbi barimo ngo cyari igikomere kuribo, bakaba bavuga ko ngo nyuma yo kububakira bakeneye uwabafasha gutangira ubuzima bushya.

Rubibi ati: “Nkubwo ngubwo nshaka ikiraka nkakibona tukarwariza aho ubundi nkakibura tugakena cyangwa se inshuti zikaza zabona ko dufite ikibazo zikadufasha. Nyuma yiri tongo bishobotse babonye ubundi bufasha bwaduha fondation y’ubuzima (intangiriro) y’ubuzima. Nifuza kuba nasubira mu ishuri nange.”

Akarere ka Gasabo kakaba kemeye gutanga inkunga y’amabati n’amatafari bizashyirwa kuri iyo nzu kugirango igikorwa kirangire vuba.

Inzu bari basanzwe babamo (Photo: Umuseke.com/Claude Kabengera)

Inzu bari basanzwe babamo (Photo: Umuseke.com/Claude Kabengera)

Iri tsinda ry’urubyiruko rwacuditse ruhujwe na Facebook, ryatangiye umwaka ushize wa 2010 rikaba rigizwe n’abanyamuryango cumi na babiri. Iri tsinda rikaba rigamije gukora ibikorwa byo gufashanya.

Claude Kabengera
Umuseke.com

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock