Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yasubije iy’Uburayi ku bya Rusesabagina | UMUSEKE

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yasubije iy’Uburayi ku bya Rusesabagina

Umwanzuro w’Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda usubiza umwanzuro (2021/2543 RSP) Inteko y’Ubumwe bw’Uburayi yafashe ku Rwanda ku bijyanye na Paul Rusesabagina kuba nta cyizere ko azahabwa ubutabera, Inteko y’u Rwanda mu ngingo 11 yasabye ko uyu mwanzuro uvaho.

Guterana kw’Abasenateri n’Abadepite bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga muri iki gihe cya COVID-19

Abadepite n’Abasenateri bafatiye hamwe uyu mwanzuro berekana ko Inteko y’Ubumwe bw’Uburayi yirengagije amategeko y’u Rwanda, Mpuzamahanga n’amasezerano anyuranye u Rwanda rwasinye, ndetse umwanzuro wafashwe ku Rwanda ukaba urimo kubogamira kuri Rusesabagina kuko afite ubwenegihugu bwa kimwe mu bihugu by’Uburayi, ukaba kandi winjira mu mikorere y’Ubutabera.

Ingingo ya mbere y’umwanzuro w’Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda usubiza uw’iy’Uburayi igira iti “…YAMAGANYE ibyo Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ivuga mu buryo buhabanye n’ukuri kandi budafite ishingiro ko ifatwa rya Paul Rusesabagina ari ukumurigisa cyangwa kumushyikiriza igihugu mu buryo bunyuranye n’amategeko.”

Uyu mwanzuro w’u Rwanda hari aho uvuga ko kuba Inteko ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yararuciye ikarumira ku bitero byagabwe n’umutwe wa FLN-MRCD muri Nyungwe, na Nyaruguru nyuma Paul Rusesabagina akabyigamba avuga ko bigamije kuvanaho ubutegetsi bw’u Rwanda, ari ugushyigikira ibyo bitero.

Ni ingingo ya 6 y’umwanzuro igira iti “ITANGAJWE KANDI INABABAJWE no kubona ko Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ifata Paul Rusesabagina nk’Impirimbanyi y’uburenganzira bwa Muntu mu gihe yiyemerera kandi yigamba ko umutwe we witwaje intwaro ari wo wagabye ibitero binyuranye muri 2018 byahitanye ubuzima bw’abasivili (9) ariko ikaba itarabyamaganye. Uko guceceka igihe cy’ibyo bitero bigaragaza ko iyo Nteko yashyigikiye mu buryo buziguye ibyo bitero ari na byo bishobora gushishikariza uwo mutwe kugaba ibindi.”

Ibiri muri uyu mwanzuro ni ibitekerezo biheruka gutangwa n’Abadepite n’Abasenateri byanditswe mu buryo bunoze, bakaba baragaragazaga ko umunzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi uvogera u Rwanda ndetse urimo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyakora mu mwanzuro watanzwe iyo ngingo ntirimo.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasabye ko uriya mwanzuro wafashwe ku Rwanda uvaho, ikaba yashyikirije umwanzuro wayo Inzego zinyuranye zirimo Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Uburayi, inzego zirimo Africa yunze Ubumwe, Umunyamabanga Mukuru wa UN n’abandi.

Paul Rusesabagina urubanza rwe rwahujwe n’urw’abandi bantu bafatiwe mu nyeshyamba za FLN barimo na Nsabimana Callixte alias Major Sankara wari Umuvugizi w’uyu mutwe, kuri uyu wa Gatatu baraburana biregura ku byaha baregwa, urubanza rwabo rurabera mu Rukiko rw’Ikirenga.

Umwanzuro (2021/2543 RSP) Inteko y’Ubumwe bw’Uburayi yafashe ku Rwanda, watowe tariki 11 Gashyantare 2021 n’Abadepite hafi ya bose bagize Inteko, umwe ni we wawanze.

UMUSEKE.RW

14 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ko mbona muri iyi minsi ibyuya byabize murimo mutanga ibisobanuro. Mbonye no ku gihe.com hatanzwe ubusobanuro bw’uburyo yabeshywe akisanga i Kigali. Biragaragara ko ibyuya byabize rwose. Gusa ndabinginze bibahe isomo ubuhubutsi bugabanuke.

    • Nibyo bavuga ko umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka …, nako ukaguruka ! Ukuntu inzego zacu zuzuyemo abanyabwenge nyoberwa aho ubwo buswa buturuka. Birababaje pe .

  • Iyi nyandiko y’Inteko ni Evode uyishishimuye ? Iramusa.

  • Aba ba Ndiyo Bwana jye mbona ari umuti w’amenyo pe! Wagira ngo bakoreshwa na remote control / Télécommande. Icyakora ayo bahemberwa gukora ubusa ni menshi ntawapfa kuyitesha atari intwari idasanzwe.

  • Byonyine kubona Inteko ishinga amategeko yacu yandika ibaruwa imeze nk’iyo guca umubano n’inteko ishinga amategeko y’Uburayi Bwunze Ubumwe, birerekana igihombo cya politiki kiri muri ruriya rubanza mu gihe rutaranacibwa.

    • Ku nyungu za politiki urubanza barwihorere? Yigendere azicishe n’abandi nta kibazo? Tomora neza aho uhagaze!

      • @Citoyen, mu Rwanda uyu munsi hari abicanyi benshi cyane bamaze abantu kandi batigeze bagezwa mu nkiko ngo bacirwe imanza kubera inyungu za politiki. Nta n’umwe uzimo? Ababakingiye ikibaba bo nta n’umwe uzimo?

      • Mwakoze badepite bacu, bariya bampatsibihugu bajye gukemura ibibaze bya IRAK, PALESTINE, AFGANISTANI, SYRIE, SAHEL,….. bakemure ikibazo cya France na Turkey
        Naho ubundi badepite ba EU nimushaka mwiyahure, Rusesabagina ntazarekirwa atabajijwe inzirakarengane za Nyaruguru/Nyabimata, imfubyi abapfakazi…..
        Bamukanire urumukwiye kabisa

  • Abadepite bacu bifatiye ibireba Rusesabagina gusa baba ari byo basubiza, nyamara muri ririya tangazo hari imyanzuro itatu, kuva kuwa 10 kugeza kuwa 12 batagize icyo bavugaho, ikomeye cyane kurusha na ruriya rubanza rwa Rusesabagina. Kuki se bahisemo kutagira icyo bayivugaho?

    10. condamne les procès répondant à des motivations politiques, la poursuite d’opposants politiques et l’issue décidée à l’avance des procès; invite instamment les autorités rwandaises à veiller à la séparation des pouvoirs exécutif, législatif et judiciaire, en particulier à l’indépendance de la justice; demande au Rwanda d’ouvrir sa sphère politique et d’améliorer son bilan en matière de droits de l’homme; attend du Rwanda qu’il mette en œuvre les recommandations formulées à son égard dans l’examen périodique universel le concernant effectué par le Conseil des droits de l’homme, à Genève le 25 janvier 2021;

    10. demande au gouvernement rwandais de respecter et de soutenir pleinement le droit de manifester ainsi que les libertés d’expression et de réunion, et de ne pas chercher à restreindre ces droits;

    11. demande au gouvernement rwandais de ratifier la convention internationale pour la protection de toutes les personnes contre les disparitions et le statut de Rome afin de devenir membre de la Cour pénale internationale; invite instamment le Rwanda à autoriser le sous-comité des Nations unies pour la prévention de la torture et autres peines ou traitements cruels, inhumains ou dégradants à reprendre ses visites; invite instamment les autorités rwandaises à réexaminer d’urgence la déclaration du Rwanda acceptant la compétence de la Cour africaine des droits de l’homme et des peuples pour connaître des affaires soumises directement par les particuliers et les ONG, en vue de la rétablir.

    Abumva icyongereza nibabisome muri urwo rurimi kuri iyi link:
    https://www.europarl.europa.eu/doceo/document/TA-9-2021-0055_EN.html

  • Inama nagira abadepite n’abasenateri bacu, nuko nk’abitsamuye bose bakwiyemeza ko kuva ubu nta n’umwe muri bo uzongera gukandagiza ikirenge cye mu gihugu cya European Union, ko batazongera koherezayo abana babo cyangwa abagize imiryango yabo kwigayo no kubayo, ko batazongera kujya kwivurizayo, kandi ko nta business bazongera gukorana n’abaturage b’ibihugu bigize European Union. Maze basabe abo baturage kuguma iwabo natwe tugume iwacu. Nibwo rwose baba berekanye uburemere bw’umujinya bafite.

  • Akenshi muri politiki birafasha guhuragura ibigambo. Inteka y’abadepite b’Ibulayi yasabye ikintu kimwe cy’ingenzi: “due process” twita procedure mu gifaransa. Rusesabagina yageze mu Rwanda ate? Icyo nikimara gukemuka, urubanza rukomeeze. Ntaho abadepite bashaka kwivanga mu butabera bw’Urwanda kandi ntaho berekana ko batabwemera! Abadepite bacu rero bikwiyibagiza gusubiza ikibazo gihari – uretseko basbubiza ikibazo batabajijwe!

  • Burya Habyarimana ajya kuvaho habanje kuba ibintu nk’ibi ndabyibuka rwose. Ntabwo niyumvisha ukuntu abayobozi bacu baje kugwa muri uyu mutego.

  • Ngaho se Citoyen, Subiza gahinda. Unless so, va mu kigare

  • Ngo batoye bose uwo mwanzuro ngo umwe gusa arifata? Ni danger nyamara ntituzagwe muruzi turwita ikiziba bariya badepite bacu baraharanira umugati wabo ingaruka nitwe zizagwaho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *