Perezida Kagame umuyobozi wa Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Interineti uyu munsi yitabiriye Inama ngarukamwaka y’iyi Komisiyo ibera i New York h bafatanyije kuyiyobora. Perezida Kagame yavuze ko ubwo ubu 1/2 cy’abatuye isi babona Internet igisigaye ari ukuyibagezaho ku buryo bungana.

Abagize Komisiyo y’umurongo mugari bateraniye uyu munsi i New York
Iyi komisiyo y’umurongo mugari wa Interineti (Broadband Commission for Sustainable Development) yashyizweho muri Gicurasi 2010 ihabwa intego yo kongera uko abantu babona Interineti cyane cyane iri ku murongo mugari yihuta cyane.
Iyi komisiyo iyobowe na Perezida Paul Kagame we n’umuherwe ku isi Carlos ufite kompanyi ya telecommunication yitwa America Movil.
Mu nama yahuje abayobozi n’abakomiseri (barimo n’abashya) b’iyi Komisiyo uyu munsi i New York Perezida Kagame yavzue ko ubu abantu benshi ku isi bagerwaho na Interineti ariko ubu igisigaye ari ugutekereza uko yabageraho mu buryo bungana kandi ntawe ubangamiwe.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bishimwa kubera guteza imbere ikoranabuhanga, Interineti nziza igaragara iboneka mu bice byinshi by’imigi ku biciro binyuranye.
Muri kompanyi zitandukanye zigurisha Interinteri, ku munsi umwe Gigabite imwe ya Interneti ya 4G igura hagati y’amafaranga 2000 na 3000Frw. Naho iya 3G gigabite imwe ikoreshwa ku munsi igura hagati y’amafaranga 800 na 1000Frw.
Ni ibiciro bamwe bavuga ko biri hejuru ku muntu uciriritse ushaka gukoresha Interineti mu bushakashatsi cyangwa ibindi bintu binyuranye byamugirira akamaro.
Abantu mu mugi, ahaboneka Interineti nziza, usanga bagura Interineti nke bakoresha ku munsi mu gihe cy’iminsi myinshi babasha gukoresha ku mu bikorwa bidakenera internet nyinshi nk’imbuga nkoranyambaga.

Ubusumbane mu kugira Interineti, hari abayigura ntibabashe kuyikoresha kubera aho bari
Abakoresha Interineti mu bice by’imigi mu Rwanda hari abajya binubira ko hari aho itagera, bakayigura ariko ntibabashe kuyikoresha.
Perezida Kagame avuga ko Interineti ari ikintu gikomeye gituma abantu babasha kubyaza umusaruro udushya tuzanwa n’Ikoranabuhanga.
Avuga ku kugeza ikoranabuhanga kuri bose ati “Uburyo bwiza bwo kubikora n’ugukorana bya hafi hagati y’abafatanyabikorwa bose: ari za leta, abikorera n’abashakashatsi.”
Avuga kandi ko ubu 1/2 cy’abatuye isi bagerwaho na Interinet, ati “ ni intambwe tugomba kwishimira nubwo iri terambere ritagabanyijwe ku buryo bungana mu bice byose by’Isi.”

Abayobozi b’iyi Komisiyo bahuye uyu munsi i New York
Ku ifoto uhereye ibumoso; Houlin Zhao Umunyamabanga mukuru wa ITU akaba n’umuyobozi wungirije w’iyi Komisiyo, Carlos Slim umuyobozi w’iyi Komisiyo, Perezida Kagame undi muyobozi w’iyi komisiyo na Audrey Azoulay undi muyobozi wungirije wayo akaba n’umuyobozi mukuru wa UNESCO, bafite inshingano yo kongera uko Interineti igera kuri benshi ku isi.
UMUSEKE.RW
6 _
Nimugabanye ahubwo censorship (gukumira ibinyura kuri iyo Internet). Hari abajya bavuga ibyo bayisomyeho hano mu Rwanda, babyifashisha mu kwamagana abatavuga rumwe na Leta, wajya kuri izo websites ugasanga RURA yarazifunze. Ukibaza ngo: abandi banyarwanda bazitangaho reference turi kumwe mu gihugu bazisomera hehe? Bajya kuzisomera hanze y’igihugu bakabona kuza kutubwira ibirimo? Niba ari ngombwa ko tubimenya bazifungira iki? Kuki bumva ibyo bo basoma abandi banyarwanda badakwiye kubyisomera no kubyisesengurira?
Ndakugira inama y’uburyo wabasha kwisomera amakuru yose nta kumirwa reka gukoresha izi browser zisanzwe za internet explorer, za Mozilla n’ibindi. Downlodinga browser yitwa “tor” uyishyire kuri computer yawe utandukane n’abarebuzwa ibitabareba
Ubu rwose internet yacu tuyisomaho umuseke gusa!(ariko namwe muri weekend nta makuru mashya muduha)
Rimwe na rimwe na igihe.com n,ubwo ikunda kunyonga ibitekerezo by,abasomyi.
Izo hanze zose zirimo urufunguzo.
Muzadukorere urutonde rw,izo hanze zituvuga neza nazo tujye tuzisura.
Aba bagabo baba bari so disconnected with realities on ground. Ni gute umuntu uba hano muri Kigali i Ndera adashobora kubona internet yihuta kandi byitwa ko atuye mu mujyi ? kandi nyamara igihugu cyose twaragicukuye dushyiramo fibres optique. Ahubwo ugasanga izi monopoles zabo zigurisha internet ziraduha akanyamasyo nako bagurisha ku gakoroboyi, umunsi ukarangira utabasha no gusoma email ariko nyamara frw 2000 byawe bo bamaze kubyibikaho. Mugabanye kwiyemera
Ntabwo wajya kugabanya ubusumbane mu gihugu ngo uhere kuri Internet. Kuva abanyarwanda 0.5% bari mu cyiciro cya kane cy’ubudehe bose bayifite, ubwo byaratunganye nta kundi. Ariko nk’abanyarwanda 45.8% bari nu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe,icya mbere bakeneye ni icyo kurya, amafranga yo kwohereza abana ku ishuri n’ayo kwivuza, no kuba mu nzu zitava cyangwa zitari mu manegeka. Ibya Internet byaza nyuma. Primo vivere, secundo philosophare.
Mugabanye ibiciro by ibiribwa n, abanyarwanda batagira aho bikinga babone aho batura ,abana bacu bige ibizabagirira akamaro.naho internet igifu ntabwo kiyisya.