Internet yatumye haduka inyito nshya y'abatuye isi 'NETIZENS' | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 5:30 19

Internet yatumye haduka inyito nshya y’abatuye isi ‘NETIZENS’

Abakoresha ikoranabuhanga ryifashije murandasi ubu bahawe irindi zina ‘NETIZEN’ . Ntibakiri CITIZEN ni ukuvuga abatuye ibihugu byabo runaka, ahubwo babaye abatuye ikindi gihugu kitwa INTERNET, bashakirwa izina  ‘NETIZEN.’

Murandasi yatumye imipaka y’ibihugu itaba inzitizi ku mubano n’abanyamahanga

Ijambo ‘Netizen’ ryahimbye kugira ngo ryumvikanishe umuntu ukoresha internet cyane, akayiganiriraho n’abandi ‘bigasa n’aho basangiye igihugu.’

Netizen ni umuntu ukoresha umwanya we munini kuri murandasi, aganira cyangwa akurikirana amakuru atangwa na bagenzi be bahurira ku mu mbuga nkoranyambaga.

Iri jambo ryatangiye gukoreshwa mu myaka ya 1990 rikaba ryerekana abantu bahuje ikindi gihugu kitagira imipaka kitwa Internet.

Umugabo witwa Micheal F Hauben niwe wariremye, kandi aryamamaza henshi.

Yigeze kugira ati: “ Inyandiko nanditse kuri Internet nkavuga ku bantu batuye  ahantu hitwa Internet nari ngamije kureba uko abantu bakorana kuri murandasi, akamaro bibafitiye n’ingaruka bibagiraho nk’abantu batuye ahantu hamwe…”

Avuga ko abantu yise Netizens ari abagira uruhare mu iterambere ryayo babinyujije mu buryo bwinshi.

Abarimo abahererekanya ubutumwa kuri email cyangwa ku zindi mbuga nkoranyambaga

Umu Netizen kandi ngo aba abona buri wese ukoresha murandasi nka mugenzi we bahuriye ku kintu kimwe bityo ntamwishishe ngo n’uyu cyangwa ngo ni uriya.

Agira kandi uruhare mu gutuma abandi bahuriye muri murandasi babona ibyo bakeneye, urugero nk’ubumenyi ku bintu runaka, akagira icyo abungura.

Umu Netizen si umuntu uwo ari we wese uza kuri murandasi, ahubwo ni umuntu ugira icyo ayiha kugira ngo kigirire abandi akamaro.

Mu Bushinwa niho ijambo Netizen rikoreshwa cyane kuko abaturage ba kiriya gihugu ari bo bakoresha internt nyinshi kandi ari benshi kurusha abandi ku isi.

Bivugwa ko Abashinwa miliyoni 731 bakoresha internet mu buryo buhoraho kandi aba bangana n’abatuye u Burayi bwose, bakaruta abatuye USA bose bakaruta kandi abatuye Nigeria.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru batagira umupaka, Reporters Without Boarders, buri mwaka rihemba umuntu byagaragaye ko ahiga abandi mu gukoresha murandasi, abayizize kubera kuyicishaho ibintu bitashimishije Leta zimwe na zimwe zihungabanya uburenganzira bwa muntu n’abandi.

Isi yabaye umudugudu kuva kera, abadatuye uriya mudugudu witwa Internet hari byinshi batazamenya cyangwa se bazamenya barakererewe.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Abatuye isi n’abakoresha Internet ni ibintu bibiri bitandukanye. Ngo Netizen! 1/4 cy’abatuye isi ntayo bakoresha. Si abantu se? Ubu se caissiere muri banki ukoresha Internet afasha abakiliya, muganga uyifashisha akora consultation, umucuruzi uyifashisha agurisha online, umunyamkuru ushinga TV kuri You Tube, utukanira kuri teewter yiyita Mahirwe, abo bose koko wabita Netizen ukaba uvuze iki, bahujwe n’iki? Ibi ni nka bimwe basigaye batubwira ngo utemera ubutinganyi ni “homophobe” nk’aho tutazi inkomoko y’ayo magambo mu kigereki n’icyo asobanura, ngo Uk Isohotse muri European Union ni Brexit, ngo guhana intera ni social distanciation aho kuba PHYSICAL distanciation, ngo gukuramo inda ni IVG (interruption volontaire de grossesse) aho kubyita kwica umwana ukiri mu nda, RFI yatanga amakuru kuri colonies francaises bakabyita tertitoirres d’outre-mer, etc.. Des histoires à dormir debout qu’on nous fait avaler comme une parole d’evangile. Ibi ni Formattagideologique nta kindi. Cyangwa dictature de l’information. IGITUGU CY’ABANYAPOLITIKI KIRADUHAGIJE. KONGERAHO ICYA MEDIAS, NI NKA BYA BINDI BYA NYAMWONGERABIBI WASANZE URUZI RWUZUYE AKANYARAMO.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *