INTERVIEW: Ibyo wamenya byihariye kuri Rusizi, Akarere kabaye muri Guma mu Rugo igihe kirekire | UMUSEKE

INTERVIEW: Ibyo wamenya byihariye kuri Rusizi, Akarere kabaye muri Guma mu Rugo igihe kirekire

*Akarere kahombye asaga miliyari 2.5Frw kubera COVID-19
*Twabaye abanyuma mu mihigo nubwo hari impamvu byaratubabaje

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem avuga ko Covid-19 yashegeshe akarere ke haba ku nzego bwite za Leta no mu bikorera, agahamya ko nubwo bimeze gutyo ubuyobozi bukora ibishoboka mu kuzamura iterambere ry’abaturage mu bice bitandukanye by’ubuzima.

Ibiro by’Akarere ka Rusizi

Yabigarutseho mu kiganiro kirekire yahaye Umuseke Kuri uyu wakane tariki ya 28 Mutarama 2021 Umunyamakuru  wa Umuseke yagiranye ikiganiro kihariye n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi bwana Kayumba Ephrem hifashishijwe ikoranabuhanga murwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19

 

Ikiganiro kirambuye twagiranye na Mayor wa Rusizi bwana KAYUMBA Ephrem..

Umuseke: Murakoze kwemerera Ikinyamakuru Umuseke kuganira namwe bwana Mayor.

Mayor KAYUMBA: Mwakoze kwemera gusura Akarere ka Rusizi namwe

Umuseke: Mwatangira mwibwira Abanyarwanda mu nshamake?

Mayor KAYUMBA: Murakoze, nitwa Kayumba Ephrem nyobora Akarere ka Rusizi kuva tariki ya 28 Kamena 2018

Umuseke: Wakwerekana isura y’Akarere ka Rusizi ubereye umuyobozi?

Mayor KAYUMBA: Murakoze, Akarere ka Rusizi ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y’Iburengerazuba gaherereye mu gice cy’Amajyepfo ashyira Uburengerazuba, kari ku buso bwa Km kare 940,95 gafite Imirenge 18, Utugali 93, Imidugudu 597. Akarere ka Rusizi gafite abaturage ibihumbi 483,6 mu ibarura ryakozwe mu Ukuboza 2020, Km kare imwe utuyeho abaturage 418.

Akarere ka Rusizi gahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi mu Majyepfo, ndetse mu Burengerazuba bw’Akarere gahana imbibi n’igihugu cya Congo (RDC). Imbere mu gihugu gahana imbibi n’Akarere ka Nyamasheke, Akarere ka Nyamagabe ndetse n’Akarere ka Nyaruguru.

Umuseke: Akarere Ka Rusizi gahagaze gute mu bukungu?

Mayor KAYUMBA: Mu ntego z’Akarere ka Rusizi harimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse n’ubuhinzi bw’umwuga, cyangwa ubuhinzi bugamije ubucuruzi. Mu bikorwa remezo bihari bituma iyo ntego igerwaho, dufite ishami rya MAGERWA I rusizi n’ububiko bw’abantu bikorera. Hanyuma dufite ikibuga cy’indege gituma ubucuruzi bwambukiranya imipaka bushoboka kuko usanga ahanini gikoreshwa n’abaturage bo mu bihugu duturanye cyane cyane igihugu cya DR.Congo, Abakongoman bashaka kujya I Kigali n’ahandi ku isi indege bayifatira aha, birumvikana ko biteza imbere ubuterarugendo n’ubukungu.

Dufite uruganda rwa Cimerwa, ni rwo runini rukora sima, rwahabaye kuva kera nubwo hari n’urundi rukorera I Musanze, (1986), rufite icyo ruvuze mu bukungu no kwinjiza imisoro. Rukoresha abakozi ba nyakabyizi bari hagati ya 600 na 800, n’abakozi bafite amasezerano 400 n’ubwo hari abakorera i Kigali.

Nkivuga inganda dufite uruganda rwa Shagasha rutunganya icyayi na rwo rutanga akazi kuko rufite abakozi 4000, si bake.

Mu nganda ziciciritse zitunganya umuceri dufite 5 mukibaya cya Bugarama n’inganda 25 zitunganya umusaruro wa kawa. Mu bijyanye n’inganda ni uko Akarere gahagaze, zitanga akazi zikanatanga imisoro, bishyigikira cyane ubukungu bw’Akarere ka Rusizi.

Igihingwa cy’umuceri kiri mu bifite umwanya mu bukungu bw’Akarere ka Rusizi kuko gihingwa cyane mu Bugarama

Umuseke: RwandAir ikorera mu Karere ka Rusizi, ubu hari COVID-19 ikora ite?

Mayor KAYUMBA: Ubundi indege za RwandAir zazaga hano buri munsi mbere ya Covid-19, aho icyorezo kiziye ingendo zo mu kirere zabanje guhagarikwa, guhera tariki 15 Kanama 2020 ingendo zirasubukurwa, kuva ubwo ikora ingendo ebyiri mu Cyumweru, ku wa Mbere no ku wa Gatanu, ifata abagenzi bajya i Kigali bishyura 140$.

Umuseke: Rusizi mu Bikorwa Remezo ihagaze gute?

Mayor KAYUMBA: Murakoze, ibikorwa remezo nabishyira mu byiciro bitatu. Icya mbere ni imihanda, tuhabona ibiri ya kaburimbo iri ku rwego rw’igihugu, hari umuhanda uva Nyamasheke ukagera i Kigali, hakaba umuhanda uva Nyamasheke ukagera Kamembe, na Kamembe – Bugarama, hanyuma ukaba unafite udushami tuwuhuza n’ibihugu duturanye turimo Rusizi I na Rusizi II.

Hari n’imihanda yo ku rwego rw’Akarere 8 ifite uburebure bwa km 239, hakaba imihanda y’Akarere yok u rwego rwa kabiri ifite uburebure bwa Km 268, hakaba n’imihanda y’Umujyi wa Rusizi ifite uburebure bwa Km 24.5 muri yo tumaze gushyira kaburimbo mu ireshya na Km 12  imishinga yo kuyubaka iracyakomeje.

Imihanda navuze y’Akarere yok u rwego rwa kabiri ni imihanda y’icyaro nk’uturuka Bugaraga – Bweyeye, tukavuga Nyakarenzo – Mashesha ukagera kuri Cimerwa ukazamuka ukagera mu murenge wa Butare, iyo mihanda iba ari ya yindi ihuza Imirenge.

Igice cya kabiri mu bikorwa remezo ni amashanyarazi – Kugeza uyu munsi Imirenge yose uko ari 18 igerwamo n’amashanyarazi ariko iyo turebye abaturage bayafite mu nzu zabo tuvanyemo ibikorwa remezo bya Leta, bagera kuri 52%. Umuhido dufite Perezida Paul Kagame yahigiye abaturage muri manda y’imyaka 7, ni uko abaturage bose bazaba bafite amashanyarazi 100%. Birumvikana ko imihigo ikomeje ngo abaturage bayabone.

Ikiciro cya Gatatu mu bikorwa remezo ni amazi – Kugeza uyu munsi Imirenge igerwamo n’amazi meza (iyo tuvuga amazi mu baturage tuba tuvuga aho umuturage abona amazi muri metero zitarenga 500 ariko tukavuga n’abayakuruye akagera mu ngo iwabo), tubiteranyije abafite amazi ni 71,6% kandi imihigo irakomeje, hari undi mushinga uzubaka km 98 z’umuyoboro w’amazi ndetse ukongera ubushobozi imiyoboro itanga amazi mu Mujyi wa Rusizi, bikazadufasha kugera ku kigereranyo cya 90%.

Akarere kari kuvugurura imihanda bashyiramo kaburimbo cyane mu Mujyi wa Rusizi

Umuseke: Ese mu kubaka ibikorwa remezo nta bikorwa by’abaturage byangirika, hari abadutumye bo ku muhanda Kivu Marina Bay, inzu zabo zangiritse

Mayor KAYUMBA: Iyo tugiye kubaka umuhanda tureba ibikorwa bihari tukabishyura ariko iyo kubaka imihanda bitangiye hari abo ibikorwa bibangamira na bo bakiyongera mu nyigo. Nko kubaka imihanda mu mujyi wabonetse abantu 15 babangamiwe n’ibikorwa, ubu hasigaye 3 batarishyurwa.

Abaturage bo ku muhanda Kivu Marina Bay ni umuhanda wubutswe bigaragara ko ubutaka budakomeye bugomba gushyigikirwa, hagiye gutangira ibikorwa byo gushyigikira ubutaka dufatanyije na TRDA, ariko n’ikibazo cyagaragara duhari nk’ubuyobozi ngo tugikemure.

Umuseke: Umutekano wifashe gute ku bijyanye n’urujya n’uruza rw’abava cyangwa bajya mu Burundi na RD.Congo?

Mayor KAYUMBA: Urujya n’uruza rw’abaturage bava cyangwa bajya mu bihugu bya Congo n’u Burundi Covid-19 yarukomye mu nkokora kuko mbere imipaka yafunzwe ku kigero k’ 100% ariko mu kwezi k’Ukwakira 2020 habayeho kongera urujya n’uruza rw’abantu ku rugero ruciritse, kuko mbere Covid-19 igitangira  hari urujya n’uruza rw’ibicuruzwa gusa.

Umuntu uvuye muri Congo aje gucuruza cyangwa Umunyecongo avuye i Bukavu aje guhahira i Kamembe muri Rusizi abo bemererwa kugenda babanje kugaragaza ko bipimishije Covid-19 ari bazima.

Umuseke: Umujyi wa Rusizi uri mu mijyi 6 izunganira Kigali bivuze iki kubaturage?

Mayor KAYUMBA:  Iyo tubireba, kuva iyo politki yatangira twatangiye kubikangurira abaturage tubamenyesha uko umuntu abaho mu mujyi, tubabwira imiturire n’amategeko, turakomeza kubasobanurira ibikorwa by’ingenzi bashobora kwibanda kugira ngo bajye muri iryo terambere rishingiye ku kuba Umujyi wa Rusizi ari Umujyi koko.

Umuseke: Rusizi ihana imbibe n’ibindi bihugu, ikibazo cy’ibiyobyabwenge gihagaze gute?

Mayor KAYUMBA: Murakoze cyane ibiyobyabwenge bikunda  gufatwa byambutse kuko yenda mu bihugu duturanye badakoresha imbaraga zimwe n’iz’u Rwanda rukoresha mu kubirwanya, natwe cyane mbere ya covid-19 byakunz ekugaragara abajya mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ariko benshi barafatwa. Muntangiriro za 2020 twatwitse hafi Km 800 z’ibiyobyabwenge byagiye bifatwa, birumvikana ko nk’ubuyobozi tugomba kuba maso ariko tukigisha abaturage kureka ubwo bucuruzi no gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuseke: Hari abatekamutwe bitwa Abameni, bakunze kuvugwa aha muri iki gihe umutekano uhagaze gute?

Mayor KAYUMBA: Mu rwego rw’umutekano ku nkike z’igihugu nta kibazo gihari. Ku bijyanye n’ibyaha harimo ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ibyaha byo gukubita no gukomeretsa kuko uwanyoye urumogi cyangwa inzoga aba ashobora gukora ibindi bintu bibi.

Ikindi ni ubwambuzi bushukana bwakunze kuvugwa ko bukorerwa kuri telefoni, urebye kuva muri Nyakanga umwaka ushize, abenshi barafashwe niyo mpamvu hari agahenge, ingamba zatumye bafatwa ni ugukorana n’abaturage kuko kenshi baba babazi.

Umuseke: Mukangurira gute abashoramari kuzana imari yabo i Rusizi?

Mayor KAYUMBA:  Rusizi ntiyasigaye inyuma mu iterambere rijyanye n’ishoramari, hari ukunoza ibikorwa remezo, wumva ibyanya by’inganda bishyirwa kugira ngo abashoramari baze, habaho no kumenyekanisha amahirwe y’ishoramari ahari dufatanya na RDB, tukagaragaza  amahirwe ahari mu bukerarugendo, mu nganda zitunganya ibyo kurya, mu nganda zikora ibikosho byo mu bwubatsi, dukurikije n’isoko rihari. Turabona ko batangiye kuza dukurikije abagaragaje ko bashaka kubaka mu cyanya k’inganda, no mu mahoteli, ni ukureba uko dushyiraho ibikorwa remezo biborohereza nk’amashanyarazi, imihanda n’amazi.

Umuseke: Abakomoka i Ruzizi bajya mu bindi bice harimo na Kigali bafasha mu iterambere ry’Akarere kabo gute?

Mayor KAYUMBA:  Abantu baragenda, abavuye I Rusizi bamwe bagenda bagaruka navuga nko muri hotel hari abari kubaka bakorera i Kigali, no mu ishoramari rifatanyije, hari benshi bagize uruhare mu kubaka isoko rya Rusizi.

UMUSEKE: Rusizi ihagaze ite mu bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza?

Mayor KAYUMBA:  – Ubwisungane mu kwivuza muri Rusizi buri kuri 86,5% ubona ko abaturage batangiye kubyumva, wasanga ubundi dufite 82% igipimo cy’ubukangurambaga kigenda kizamuka intego yacu ni ukugeza ku 100%.

Umuseke: Ubuzima buhagaze gute muri Rusizi?

Mayor KAYUMBA: Dudite ibitaro bibiri, tukagira Ibigo Nderabuzima 18 n’ibigo by’ubuvuzi by’abigenga 4 na Pharmacy zitanga servise zo kwivuza kandi tubona bigenda neza.

Ku bijyanye n’imikurire y’abana dufite amarerero 8 twita ko agezweho hakaba irerero rishingiye ku muryango ayo marere ageze kuri 596 ku rwego rwa buri mudugudu hakaba hari aho ababyeyi bahurira bakiga kugaburira abana, byagabanyije abana bagwingira, ariko hari aho twunganirwa na Leta mu bijyanye no gutanga inyunganiramirire zirimo amata na shishakibondo.

Umuseke: Covid-19 yahungabanije iki ku bukungu bw’akarere ka Rusizi?

Mayor KAYUMBA: Murakoze cyane ndavuga ibintu bibiri, ihungabana ry’ubukungu mu nzego za Leta, no murwego rw’abikorera.

Ku ruhande rwa Leta nk’Akarere amafaranga tumaze gukoresha mu bikorwa byo kurwanya Covid-19 asaga Miliyari 1.8Frw ni amafaranga menshi yakabaye yubaka umuhanda munini cyangwa ibitaro ni amafaranga yakuwe ku yagombye kuba afasha Akarere gutera imbere.

Ku rundi ruhande, kugeza ubu amafaranga twahombye mu misoro kuva muri Werurwe 2020 kugera tariki 30 Kamena 2020, Akarere kahombye miliyoni 668Frw ayo ni ayagombye kuba ashyirwa mu iterambere ry’Akarere. Ubu ntiruramenya ayo tuzahomba.

Ubaze ayo mafaranga yagiye mu kurwanya Covid-19 n’ayo y’imisoro kuri Leta si igihombo gito ni hafi miliyari 2.5Frw.

Noneho dufashe mu bikorera, hano hari ibigo bikora ubwikorezi bw’abantu. Mu gihe kitari icya Covid-19 bashobora gutwara abantu bari hagati ya 800 na 900 bajya cyangwa bava i Kigali, Covid-19 yatangiye urugendo rumwe ari Frw 5300, uyakubye ku munsi umwe no ku gihe gishize ni igihombo gikomeye.

Ntituvuze abakoraga ubukerarugendo batakiza, abakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka dufite 600 abo barahombye.

Navuga ko Covid-19 yahombeje Leta n’abikorera, ariko nk’Akarere kabaye muri guma mu rugo na guma Rusizi, twashegeshwe kuruta abandi.

Umuseke- Rusizi yaje ku mwanya wa nyuma mu Mihigo, byatewe n’iki?

Mayor KAYUMBA: Akarere ni byo ni ubwa mbere kagiye ku mwanya wa nyuma, hagati ya 2014-2016 kagize umwanya mwiza wa 4. Iyo bashyira Uturere mu mihigo bareba uko imihigo yeshejwe, imihigo y’Akarere muri uriya mwaka ntiyeshejwe neza kubera impamvu navuze zirimo na Covid-19 kuko urebye igihe yaziye hari hasigaye igihe kinini, abanda barabafunguriye twe dusigara muri Guma mu Rugo, ibikorwa byose byari byahagaze nta rwiyemezamirimo wari wemerewe kuza.

Umuseke – Ntabwo wagize ubwoba kubera kuza ku mwanya wa nyuma?

Mayor KAYUMBA:  – Birumvikana, kuba uwanyuma n’iyo waba ufite impamvu zikugira uwanyuma mu mutima uba wibaza uti izi mpamvu iyo zitabaho sinari kuba uwa nyuma, ubwo rero nta muyobozi byashimisha.

Rusizi ifite umubare munini w’abatunzwe no gukora uburobyi bagera kuri 600, ubuyobozi buvuga hari ikibazo cyo kubona ibiryo by’amafi n’iby’amatungo muri rusange, bugasaba ababishoboye kuhashora imari.

Mayor w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko batishimiye umwanya wa nyuma Akarere kajeho mu kwesa imihigo
Umujyi wa Rusizi uri muri 6 yatoranyijwe yungirije Kigali

Amafoto@Team Media Rusizi District

Jean Paul Nkundineza
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *