Inyereza rya za miliyari: Abaregwa barasaba kurekurwa ngo 'bafunzwe ku itariki itaragera" | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:23 52

Inyereza rya za miliyari: Abaregwa barasaba kurekurwa ngo ‘bafunzwe ku itariki itaragera”

*Umucamanza mu rw’Ibanze rwa Gasabo yanditse ko ikemezo cyo kubafunga by’agateganyo cyafashwe tariki 23 /08/2020 (itariki ntiragera) 

Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo hari kuburanishwa ubujurire mu rubanza rw’abaregwa kunyereza miliyari 2Frw, barimo uwari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Caleb RWAMUGANZA na bagenzi be batanu.

Abaregwa bagaragaye kuri Skype bambaye umwambaro w’imfungwa

Inteko y’Abacamanza batatu n’Umwanditsi w’Urukiko yinjiye mu cyumba kiberamo urubanza saa tatu zuzuye, Umucamanza atangira yisegura avuga ko ikoranabuhanga ryakereje iburanisha.

Urukiko rwasomye icyemezo cyari cyafashwe ku wa 23 Kamena 2020 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, n’impamvu zari zashigiweho abaregwa bose bafungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Skype Urubanza ruraba abaregwa bari kuri Gereza ya Nyarugenge, i Mageragere  mu rwego rwo kwirinda Covid-19, Ubushinjacyaha bwo buri ku Kicaro cy’Ubushinjacyaha Bukuru, abunganira abaregwa bamwe bari ku Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo aho inteko iburanisha iri, abandi bari kuri Gereza.

Mu cyumba cy’urukiko abitabiriye urubanza bagera kuri 15 gusa abandi ni Abanyamakuru.

Me GATERA Gashabana wunganira umunyemari RUSIZANA Aloys yasabye ijambo avuga ko Umukiliya we akwiye gufungurwa kubera ko Umucamanza yibeshye akandika ko ikemezo cyo kumufunga by’agateganyo cyafashwe tariki 23 Kanama 2020, aho kwandika ko cyafashwe tariki 23 Kamena 2020.

Ati “Ibyo kuvuga ko Umucamanza yibeshye gusoma amatariki ni ikinyoma cyambaye ubusa,  ubu umukiliya wange arafunzwe kandi afunzwe n’icyemezo cy’ukwa Munani, ndumva mwatesha agaciro icyemezo cy’Urukiko Rwibaze rwa Gasabo, umukiriya wange agahita afungurwa kuko kugeza ubu afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Umucamanza wabanje kusegura kuri ririya kosa, yabajije Me Gashabana impamvu batakosoje amatariki abisanye n’igihe umwanzuro wafatiwe.

Me Gatera Gashabana avuga ko isomwa ryabaye adahari ndetse n’umukiliya we adahari.

Me NKUNDABARASHI Moise wunganira RWAMUGANZA Caleb na we yunzemo avuga ko icyemezo cyabafunze nta gaciro cyahabwa kuko igihe cyo kubafunga kitaragera.

ME NKUNDABARASHI ati “Uwo nunganira Caleb RWAMUGANZA yajyanwe muri gereza itariki itaragera bivuze ko ubundi yakagombye guhita arekurwa.”

Umucamanza yabajije ati “Mwe murabona ari ikosa ryakozwe cyangwa twabifata nk’inenge yabayeho?”

Me NKUNDABASHI ati “Twe turumva abo twunganira bagahise bafungurwa kuko itariki yabafunze ntabwo aragera.”

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko ibyabaye ari ikosa rishobora gukosorwa kuko iburanisha ryagenze neza ku itariki ya 18/06/2020, mu gusoma na byo ngo byakorewe ku gihe ku wa 23/06/2020.

Ubushinjacyaha, ubuhagarariye ati “Kwibeshya bibaho, amatariki yakosorwa.”

Impaka zamaze isaha, Umucamanza yabwiye abunganira abaregwa ko Urukiko rutaje kuburana ahubwo, ruburanisha.

Umucamanza ategetse ko iburanisha rikomeza inzitizi abunganira abaregwa batanze zikazasuzumwa mu mizi y’urubanza.

 

Iburanisha ryakomeje…

Umunyemari RUSIZANA Aloys yasabye kurekurwa akava mu buzima arimo muri Gereza, yabwiye Urukiko ko Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko uwatanga ingwate ya miliyari 3Frw mu baregwa Urukiko rwabisuzuma akarekurwa akaburana ari hanze.

Yavuze ko ariya mafaranga yayatanze, ndetse ayarenzaho kuko yatanze ingwate ya miriyari 5.8Frw.

RUSIZANA Aloys n’Abamwunganira mu mategeko bisobanuye amasaha arenga abiri n’iminota 30. Uyu munyemari ni we nyiri nzu yaguriwe Leta.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko nta byinshi bavuga kuko ari urubanza rw’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

RUSIZANA Aloys yihariye amasaha ya mbere ya Saa sita,  Umucamanza asubika iburanisha ryongera gukomeza saa munani z’amanywa.

Hakurikiyeho uwahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, RWAKUNDA Christian na we uregwa muri uru rubanza. Yongeye kugaruka mu yavuze mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, asaba kurekurwa by’agateganyo.

Yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kumurekura rugatesha agaciro icyemezo cy’Urukiko Rwibanze rwa Gasabo.  RWAKUNDA yamaze isaha irenga asobanura impamvu z’ubujurire bwe.

Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, Caleb Rwamuganza  na SERUBIBI Eric wayoboraga Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imyubakire, nta bishya bavuze mu Rukiko, ariko na bo basabye kurekurwa.

Umucamanza yasibitse iburanisha avuga ko rizasubukurwa ku wa kane w’icyumweru gitaha, tariki 09 Nyakanga, 2020.

Abunganira abaregwa basaba ko Abakiliya babo barekurwa kuko bafunzwe itariki itaragera, Ubushinjacyaha bukavuga ko ari ikosa ryabaye mu kwandika
Si abantu benshi bagiye i Rusororo gukurikirana uru rubanza

Amafoto@NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Hhhhhh bajyaga batubwirako abavoka baburana amanyanga none ndemeye pe, aba ngo barimo kuburana itariki yanditse nabi bakumva aribyo byagenderwaho abibye umutungo wa Leta ngo bafungurwe? HE n’ibindi bifi binini bisigaye adufashe babicakire, guhombya igihugu n’abaturage bacyo ntabwo bikwiye kwihanganirwa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *