Inyogosho nshya ya Robert Mugabe iri kuvugwaho cyane | UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Inyogosho nshya ya Robert Mugabe iri kuvugwaho cyane

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe kuri uyu wa gatatu yagaragaye afite inyogosho nshya, hari mu gihe bashyinguraga umwe mu bahoze mu ngabo.

Robert Mugabe ubundi yagiraga agasatsi kagereranyije kandi gacucumye neza ku mutwe

Robert Mugabe ubundi yagiraga agasatsi kagereranyije kandi gacucumye neza ku mutwe


Mugabe yagaragaye yogoshe umusatsi we wose, nubwo n’ubundi atagiraga mwinshi.

Bamwe batekereza ko ari ubwa mbere uyu musaza yiyogoshesheje akamaraho gutya.

Abantu benshi muri Zimbabwe no hanze yayo bagize icyo bavuga ku nyogosho nshya y’uyu mukambwe.

Bamwe bakavuga ko iyi nyogosho imugaragaza nk’ugifite agatege kurusha iyo yari afite.

Nubwo hari abibaza ko hari indi mpamvu yatumye amaraho umusatsi we.

Si kenshi abayobozi b’ibihugu uzabona bahindagura uko biyogoshesha.

Perezida Kabila wa DRCongo ariko we mu cyumweru gishize yagaragaye mu Nteko Ishinga amategeko afite inyogosho nshya afite aho yateretse umusatsi mu buryo bita ‘afro’.

Kabila we ubu yateretse 'afro'

Kabila we ubu yateretse ‘afro’

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

%d bloggers like this: