Inyungu za Koperative ntizikwiye kwiharirwa n’abayobozi bazo gusa- RCA | UMUSEKE

Inyungu za Koperative ntizikwiye kwiharirwa n’abayobozi bazo gusa- RCA

Mu biganiro n’abahagarariye amakoperative mu Mirenge 12 yo mu Karere ka Muhanga, Umuyobozi wungirije mu kigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA/Rwanda Cooperatives Agency) Mugwaneza Pacifique yasabye Abayobozi n’abakozi b’amakoperative ko bakwiriye gusaranganya  inyungu za Koperative ku banyamuryango bose.

Mugwaneza Pacifique Umuyobozi wungirije wa RCA avuga ko inyungu za Koperative zidakwiriye kwiharirwa gusa n’abayobozi bazo

Ibi umuyobozi wungirije muri RCA avuga ko abishingira ku kuba muri aka Karere ka Muhanga n’ahandi mu gihugu hakigaragara ikibazo cya bamwe mu bayobozi n’abakozi b’amakoperative bafata imitungo Koperative yungutse bakayinindura iyabo.

Akavuga ko ibyo bigira ingaruka  ku banyamuryango,  zo gukomeza gusigara inyuma mu iterambere, nyamara intego yo kuba muri koperative ari ugufasha abanyamuryango bayo  kwiteza imbere.

Mugwaneza ati “Usanga bamwe mu banyamuryango baraheze mu Cyiciro cy’abatishoboye kandi Koperative yarungutse.”

Yanavuze ko Koperative zidateza imbere abanyamuryango bazo, zigomba guseswa.

Uyu Muyobozi avuga ko mu nmyungu abanyamauryango bagomba gusaranganya harimo ikigega cy’ingwate kingana na 20%, na  6% yongera umugabane akavuga ko ayo ateganywa n’itegeko.

Gusa avuga ko  hari n’andi agenwa n’inteko rusange ya Koperative ahabwa  abakozi n’abayobozi iyo koperative yungutse.

Akavuga ko ubwasisi buhabwa umunyamuryango cyangwa umukozi wagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa biteza imbere Koperative.

Nshimiye Aimable Umucungamutungo wa Koperative y’abahinzi ba Kawa mu Murenge wa Cyeza, avuga ko gukorera mu mucyo bagaragariza abanyamuryango ifoto y’umutungo wabo aribyo bakora  buri mwaka.

Ati “Buri mwaka dukora ifoto y’umutungo yerekana ishusho y’ibyo twashoye n’ibyo twungutse kugira ngo bikureho urwikekwe cyangwa urujijo kui banyamuryango.”

Ibi biri mu bituma Koperative idasenyuka kuko buri wese aba yabonye uruhare rwe ku nyungu y’ibyinjiye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga Kayiranga Innocent avuga ko  mbere yo kwita ku bindi bikorwa, abayobozi ba Koperative bagomba kureba impinduka Koperative ifite ku iterambere ry’abanyamuryango.

Yagize ati “Ubuyobozi bwa Koperative bukwiriye gushyira imbere inyungu z’abanyamuryango bagasuzuma itandukaniro ku iterambere riri hagati y’umuntu uri muri Koperative n’utayirimo.”

Mu Karere ka Muhanga hari Koperative 214, muri zo 61 ngo ni baringa.

Umukozi ushinzwe amakoperative mu Karere ka Muhanga, Ntaganzwa Claude avuga ko hari aho usanga muri  Komite Nyobozi   hariho ubwumvikane buke bishingiye ku kuba uruhande rumwe ruba rushaka kwikubira imitungo ya Koperative.

Bamwe mu Bayobozi n’abakozi b’amakoperative mu Mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga
Aimable Nshimiye Umucungamutungo wa Koperative y’abahinzi ba Kawa mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Iki kiroroshye. Iyiba banks n’ibindi bigo by’imari byemeraga kujya bidangiza amakuru abanyamuryango bose y’uko umutungo uhagaze buri munsi, bishobora gukemuka. Urugero tuvuge ko uko ifaranga ryinjiye cg risohotse bank ihita itanga SMS ku banyamuryango bose bose. Nta muyobozi cg umukozi wa cooperative wazongera kuyarya bucece.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *