Inzira y'urupfu: Mu kibaya gihuza Rubavu na DR.Congo abahaca NTIBAZIBUKIRA | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 7:57 00

Inzira y’urupfu: Mu kibaya gihuza Rubavu na DR.Congo abahaca NTIBAZIBUKIRA

*Hariya hantu kuva 2018-2020 harasiwa abantu 26 barapfa
*Ni inzira ya magendu, inambukiramo ibiyobyabwenge byinjizwa mu Rwanda

Kumenya Ubuso bwa kiriya kibaya biragoye, gusa ni agace k’umurambararo ukora ku Mirenge, uwa Rubavu Cyanzarwe, Busasamana na Bugeshi yose yo mu Karere ka Rubavu, mu bihe bitandukanye aha hantu humvikana inkuru z’uko harasiwe umuntu cyangwa abantu bavuye muri Congo Kinshasa, ni inzira y’urupfu ariko abahaca ntibahacika.

Captain Kalisa Felix wo mu Ngabo z’u Rwanda za bataillon 9 tariki 21 Nyakanga 2020 aganiriza abaturage

Benshi mu barasirwa hariya baba bitwikiriye igicuku bakajya cyangwa bakava muri Congo Kinshasa bikoreye magendu cyangwa ibiyobyabwenge. Raporo Umuseke wahawe na bamwe mu bakora mu nzego z’umutekano igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2018 na 2020 abantu 26 barasiwe hariya barapfa.

Umunyamakuru w’Umuseke, KAGAME KABERUKA Alain ukorera i Rubavu avuga ko benshi muri bariya bihereza iriya nzira y’ibyago, bashukwa na Magendu banyuza cyane mu Tugari twa Rukoko mu Murenge wa Rubavu, ndetse no mu Kagari ka Bisizi mu Murenge wa Cyanzarwe.

Inkuru iheruka y’uwarasiwe muri kiriya kibaya, ni iy’umuntu wari umaze igihe acuruza ibiyobyabwenge ndetse yaranabifungiwe, tariki 21 Nyakanga 2020 nibwo twanditse ko Karimumutima Jean d’Amour w’imyaka 35 yarashwe yikoreye ibiyobyabwenge avuye hakurya muri Congo Kinshasa.

Yarasiwe mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Busigari mu Mudugudu wa Bisizi.

Umuseke wageze hariya byabereye ndetse dukurikirana inama Ubuyobozi bwa Leta n’inzego z’Umutekano byakoranye n’abaturage.

Captain Kalisa Felix wo mu Ngabo z’u Rwanda za bataillon 9 ikorera i Rubavu, kuri iriya tariki ya 21 Nyakanga 2020, yavuze ko uriya muturage warashwe yambutse umupaka tariki 20 Nyakanga 2020 mu masaha ya saa 9h00 za mugitondo.

Ngo yavuye muri DR.Congo ahagana saa 7h00 z’ijoro yinjira mu kibaya gihuza u Rwanda na kiriya gihugu igicuku kinishye ahagana saa sita z’ijoro (00h00 a.m) ari nabwo yarashwe.

Yagize ati “Yari kumwe na bagenzibe babiri ntibiramenyekana aho bihishe.”

Capt. Kalisa Felix wo muri Bataillon ya 9 ikorera mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Busasamana, avuga ko umuntu uca hariya nijoro bigoye kumutandukanya n’umwanzi wahaca.

Yagize ati “Ibi bazana ni ibimara Abanyarwanda. Ntituzashobora gutandukanya umwanzi n’umuntu usanzwe mu  gihe ari nijoro. Mubwire abari yo bagumeyo, mumenyeko kandi ko uyu natazana urumogi azazana Corona (Virus). Abo bari kumwe birutse murababwira? Mujye muduha amakuru wenda byatuma ibi bitabaho, murabazi abagiye si byo?”

Kalisa yasabye abaturage gukomeza kubaha umupaka bagafasha Ingabo z’Igihugu gucunga umutekano.

Amakuru Umuseke waje kumenya kuri uriya munsi ni uko nubwo uriya muturage yarashwe, haje gufatwa umusore wageragezaga kwambuka umupaka n’ubundi ajya i Goma.

 

Barabwirwa ntibumva!

Ntakiyimana Augustin ni umuturage wo mu Mudugudu wa Rutagara mu Murenge wa Cyanzarwe, yabwiye Umuseke ko “Ingabo n’Ubuyobozi batugiriye inama zihagije.”

Yagize ati “Ku itariki 22 Nyakanga 2020, Umuyobozi w’Ingabo yadukoresheje inama mu Mudugudu wa Rutagara atubwira ko ntawemerewe kwambuka hakurya hariya (DR.Congo) ko uwo bazabona mu muhanda guhera hejuru ya saa moya z’ijoro no kuzamura azaraswa.”

Ngo yababwiye ko “Umubyeyi uzumva ko yabuze umwana we azashaka aho kujya kumushyingura.”

Uyu muturage ati “Ubutumwa nk’abaturage hari ababwumvise, hari n’abatarabwumvise, abatarabwumvise ni aba bambuka bakajya hakurya kuzana ibiyobyabwenge byo kutwangiza. Icyo nasaba nk’Umuturage wa Rutagara, Ubuyobozi bwatanga uburenganzira ibibaya biri aha bikubakwa kuko biramutse byubatswe, hari abaturage bahatuye ibyo kuvuga ngo hari abambuka mu nzira zitemewe n’amategeko kandi hatuwe byagabanuka.

Ntibikwiye ko Abanyarwanda twese dushira, ni igihombo ku gihugu no ku muturage baturanye.”

Kanyeshyamba Emmanuel akomoka Nyabihu ariko atuye Rubavu, …avuga ko kuba hari abaturage “baraswa buri munsi bitabashimisha”.

Ati “Kiriya kibaya giciye icyuho.”

Na we yumva ko igisubizo ari uko abaturage bahatura ngo kubera ko “abajyayo (muri DR.Congo) bagenda nk’abagiye gutembera nta wongera kumenya aho bagiye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Kazendebe Hertier yabwiye abaturage kuri iriya tariki ya 21 Nyakanga ko basabwa gukomeza kubaha amabwiriza agenga Ikibaya.

Ati “Dufite inshingano zo kubarinda ntabwo ari izo kubabuza ubuzima. Ubu turahombye, ni Umunyarwanda ubuze ubuzima. Uyu ejo nageze iwe ambwira ko atazongera (gucuruza ibiyobyabwenge), ambwira ko ababivuga bamubeshyera.”

Umuseke kuva muri Gicurasi 2020 kugera uyu munsi twatangaje inkuru z’abantu bagera kuri batanu barasiwe hariya mu gihe kitageze ku mezi atatu.

Kagame Kaberuka Alain uri hariya i Rubavu avuga ko hariya hakunze kurasirwa abajya cyangwa bava DR.Congo binyuranyije n’amategeko harebana n’igice cyo muri DR.Congo gituwe.

Muri kiriya kibaya hakunze kumvikana abahacaga bagamije ibikorwa bibi ku Rwanda cyane abo mu nyeshyamba za FDLR, bakunze gutera mu Mirenge ya Cyanzarwe na Busasamana.

Ntabwo turabasha kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ngo atubwire muti urambye kuri iki kibazo cy’abakomeza kwambukira hariya mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uretse umwanzi uboneshwa amaso, muri DR.Congo hari ibyago byinshi byo kuba abajyayo bahakura umwanzi utaboneshwa amaso. Iki gihugu nk’uko Urubuga worldometer.info rubitangaza abagera ku 9,010 banduye COVID-19, imaze guhitana abagera kuri 215.

Muri kiriya gihugu kandi havugwa indwara yica vuba kandi ya ndura vuba yitwa EBOLA, iyi yahavuzwe cyane mu 2018 ikaba yarahitanye abagera 2 266, ndetse n’ubu iracyavugwa mu Ntara zimwe na zimwe za kiriya gihugu.

Iki kibaya gikora ku Mirenge ine ya Rubavu, abaturage babwirwa ko kuhanyura nta burenganzira birimo ibyago kuri bo
Tariki 21 Nyakanga abaturage babwiye Umuseke ko mbere yaho Ubuyobozi bw’Ingabo bwari bwababuriye ko kujya hakurya muri DR.Congo cyangwa kuvayo mu masaha ari hejuru ya saa moya z’ijoro birimo ibyago byo kuraswa

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ati: “uwo bazabona mu muhanda guhera hejuru ya saa moya z’ijoro no kuzamura azaraswa.” Uyu musilikare yatubwira rimwe mu mategeko yagendeyeho yemeza ko uzanyura ahantu kubutaka bwu Rwanda hejuru ya saa moya ingabo zifite uburenganzira bwo kumurasa? Uziko wagirango turi mu ntambara?

  • Izi mvugo ziterabwoba zigomba guhagarara uko byamera kose, ngo umuntu agomba kuraswa! Abategetsi mwabaye mute? uziko isi ari uruziga! urasa uyu munsi ejo ysbinduka uraswa, biryoha iyo bikorerwa abandi, ntarukundo mukunze abantu mukunze inyungu zanyu, gusa umugabo yatutse undi ati uragapfa mugenzi we aramusubizs ati ngaya imbwa izansangayo.

  • Ngo icyo kibaya nicyo cyahiondutse inzira y’urupfu? Murabeshya abirirwa baraswa se bose baba banyuze muricyo kibaya? Inzira yurupfu nuguhura nabo basilikare cyangwa abapolisi birirwa bajagata aho hose niyo myuko yabo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *