Inzoga z’inkorano zituma abaturage batakaza ubushobozi bwo gukora- CIP Rugigana | UMUSEKE

Inzoga z’inkorano zituma abaturage batakaza ubushobozi bwo gukora- CIP Rugigana

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alexis Rugigana avuga ko umuturage wamenyereye kunywa inzoga z’inkorano zimuzahaza, agatakaza ubushobozi bwo gukora ngo yiteze imbere. Yabivuze nyuma y’uko Polisi ivumbuye urwina rw’inzoga ‘Muriture’ rurimo litiro 800.

CIP Rugigana

Iyi nzoga yafatiwe mu kagari ka Rubaya mu murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi.

Polisi ivuga ko abafashwe ari  Muragijimana Consolee w’imyaka 43 akaba ari we nyuri urugo, akaba yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 10, Werurwe, 2020.

CIP Alexis Rugigana avuga ko iyo Polisi ifashe inzoga nka ziriya zikamenwa biba ari ingirakamaro kuko biba biburijemo ibyari kuzangiza ubuzima bw’abaturage.

Ati: “Inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zingiza umubiri w’uzinywa, wamara kuzimenyera ntabe agishoboye gutekeza neza no gukora akazi ngo yiteze imbere. Ziriya nzoga zica n’amaso umuntu agahuma. Polisi izakomeza kushakisha aho zibonetse zimenwe kandi abazenga babihanirwe.”

Amakuru atangwa na Polisi hamwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha avuga ko ubusinzi ( cyane cyane ubw’abanyoye inzoga zo muri buriya bwoko) buza mu mpamvu z’imbere zitera abantu gukubita abandi no kubakomeretsa ndetse hari n’ubwo bivamo ubwicanyi.

Ziri kandi mu zituma abantu biba kuko iyo babuze ingufu zo gukora kugira ngo bahembwe amafaranga bahitamo gushaka uko bayiba kugira ngo bazigure.

Izi nzoga ngo zituma uzinywa adakora kuko umubiri ucika intege

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *